mardi 28 février 2017

Igikombe cy’Amahoro kiratangira muri Werurwe, uko amakipe azahura



Tombola y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka yabaye kuri uyu wa Kabiri yasize amakipe 22 azabanza gukina 1/32, hakavamo akomeza muri 1/16.

Muri aya makipe hazavamo 11 yatsinze, kongera 5 yitwaye neza, aziyongera kuri 16 yitwaye neza mu gikombe giheruka, ubundi bakine 1/16.

Ijonjora ribanza rya 1/32.

Tariki 7 Werurwe 2017
  • Gitikinyoni Fc vs Intare Fc (Muhanga, 13.00)
  • Hope Fc vs Esperance Fc (Muhanga, 15.30)
Tariki 8 Werurwe 2017
  • Sorwathe Fc vs Vision JN (Musanze, 15.30)
  • UR Fc vs Pepiniere Fc (Muhanga, 13.00)
  • Heroes Fc vs United Stars (Muhanga, 15.30)
  • Akagera Fc vs Etoile de l’est (Rwamagana, 13.00)
  • Nyagatare Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana, 15.30)
  • Aspor Fc vs Vision Fc (Ferwafa, 13.00)
  • Rwamagana City Fc vs Gasabo United (Ferwafa, 15.30)
  • Musanze Fc vs SEC Fc (Stade de Kigali, 13.00)
  • Miroplast Fc vs Rugende Fc (Stade de Kigali, 15.30)

Antoine Hey umutoza mushya w’Amavubi



FERWAFA ntabwo iratangaza umutoza mushya w’Amavubi yahisemo muri batatu bari basigaye mu ijonjora ariko amakuru yizewe atugeraho nuko aza kuba ari umudage Antoine Hey.
Antoine Hey n’abandi batoza bagera kuri 51 bo mu mahanga nibo bari basabye aka kazi mu Rwanda, ariko asigaraga mu rutonde ruvunaguye rwa batatu we n’Umusuwisi Raoul Savoy n’umuPortugal Rui Aguas. Batangajwe ko aribo bazatoranywamo umwe mu cyumweru gishize.
Kuri uyu wa mbere aba batatu basigaye baje i Kigali kugira ngo bumvwe n’akanama ko gutoranya umutoza w’igihugu.
JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Antoine Hey ari we watoranyijwe, uyu asanzwe yarigeze gukina umupira mu ikipe ya à Schalke 04,  Birmingham City na Anorthosis Famagouste (Chypre) ikipe Ndikumana Hamad Katawuti yakinnyemo.
Mu gutoza, uyu mugabo yatoje amakipe ya; Lesotho (2004-2006), Gambia (2006-2007),  Liberia (2008-2009), Kenya (2009) ndetse yatoje ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudan  (2016 – Mutarama 2017).
Ubudage busanzwe bufitanye ubufatanye na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu guhugura abakinnyi n’abatoza bakizamuka, umushahara wa 20 000$ ku kwezi niwo azajya agenerwa. Hey azajya ahembwa igice cyayo kizajya gitangwa n’ishyrahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage.
Antoine Hey ngo azakorana n’umutoza w’igororangingo w’Umufaransa n’abatoza babiri b’Abadage bamwungirije.

UKO MBIBONA:
1.Bimaze kuba ikinamico buri gihe iyo hashakishwa umutoza w'ikipe y'igihugu amavubi. Aho hatangira itangazo rya nyirarureshwa ryo guhuma abantu amaso akndi mu byukuri umutoza aba azwi mbere y'igihe. Mu batoza basaga 50 banditse bose baba abzi umushahara Amavubi ahembwa, ariko iyo FERWASPOC ishaka gusobanura impamvu hatafashwe umutoza w'izina rikakaye nka Samson Siasia, George Leekens, Wilfrield Shaffer bakoze amateka bavuga ko bahenze. Hashize igihe kirenga ibyumweru 2 bizwi uzatoza amavubi kandi ibizamini bitarakorwa. Ubuheruka Degaule yasinyanye n'abadage amasezerano y'ubufatanye kandi ibazwa ryali ritaraba, bihita bigaragaza ko ibyakorwaga byose ngo ibizamini byari urwenya.
2. Urundi rujijo rukomeye ruza mu mihembere. Kuva u Rwanda rwabaho nta mutoza wigeze ugenerwa umushahara wa 20,000$ ku kwezi. Mu kuzimiza bati igice kizatangwa n'abadage ikindi gitangwe n'u Rwanda. Umuntu akaba yakwibaza icyo uwo mubano umaze wo guhitirwamo umutoza mu gihe amafranga azajya atangwa ku ruhande rwa Minispoc angana n'umushahara usanzwe ugenerwa abatoza b'Amavubi. Ese koko azajya ahembwa n'impande zombi?
3. Antoine Hey abaye umutoza wa 4 uje ku nkunga y'abadage ku va Amavubi yabaho. Ni nyuma ya Otto Pfster muri za 1970, Franz Poelmans mu myaka ya 1980 na Michael Nees muri za 2007. Gusa igiteye inkeke nuko bose umusaruro wabo wari usuzuguritse.

1/3/2017 Regis'sure daily tips



-Gamba Osaka......AFC champions league
-Matera..........Italy
-Jiangsu Suning.......AFC champions league
-Lazio yes.........Italy
-Celta vigo yes..... Italy
-GUINGAMP........France
-Villareal........ Spain

lundi 27 février 2017

28/2/2017 Regis'sure daily tips


-URAWA (JPN)
-SHANGHAI SIPG FC (CHN)
-NEGERI SEMBILAN (Malaysia)
-VIPERS FC (Uganda)
-REAL SOCIEDAD (spain)
-MAMELODI SUNDOWNS (south africa)
-CITTADELLA (Italy)
-VERONA (Italy)
-SCUNTHORPE
-PLYMOUTH
-DAGENHAM & REDBRIDGE
-LINCOLN
-BORDEAUX
-BOLTON
-JUVENTUS
-VALENCIA
-BORUSSIA DORTMUND
-

Shampiyona irakomeza mu mikino y'ibirarane


-----
APRFC IRAKIRA GICUMBI nukanya saa 15:30' i nyamirambo ku iyi taliki ya 28 Gashyantare 2017.
Usibye #RugwiroNaDjihad vujuje amakarita 3 y'imihondo abandi bari tayali ndetse na Yannick akaba yagarutse ameze neza

KWINJIRA

1000F
2000F
5000F
---------------------
Police irakira Gicumbi ku kicukiro
------------
Naho ku wa gatatu Rayon sports izakire Espoir kuri stade Regional ya Kigali.
-------------------
APR FC niyo ya mbere ku rutonde rw'agateganyo aho irusha Rayon sports inota imwe.

HE Paul Kagame na Infantino wa FIFA n'andi mafoto yaranze uruzinduko rwe mu Rwanda





Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino i Gabiro ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru.
Prezida Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba.
Yanitabiriye umukino wahuje Rayon na Police FC
Infantino yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y'abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.
Uyu muyobozi wa FIFA yandika mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.



dimanche 26 février 2017

Inama ya komite nyobozi ya FIFA ishobora kubera mu Rwanda mu Ukwakira



Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA  Gianni Infantino ari mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, yasobanuye uruhare rwa FIFA mu mushinga wa Hotel ya FERWAFA.
Uyu mugabo yavuze ko akurikirana amakuru y’u Rwanda kuko ari igihugu yishimiye kuva muri Gashyantare 2016 (muri CHAN) ubwo yazaga kwiyamamaza mbere y’uko atorwa.

Ngo yashimiye kuba abanyarwanda bakira neza abashyitsi kandi bakunda umupira by’umwihariko H.E perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro birambuye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Abajijwe niba koko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira inama zikomeye nk’inama y’intekorusange ya FIFA yasubije ko bishoboka cyane.
yi nama iterana buri mwaka igizwe n’abanyamuryango 34. Barimo abanya-Afurika umunani; Samoura Fatma (Senegal), Nyantakyi Kwesi (Ghana), Omari Constant (DR Congo), Lydia Nsekera (Burundi), Abo Rida Hany (Misiri), Bounchamaoui Tarek (Tunisia), Visi perezida wa CAF Camara Almamy Kabele (Guinea) n’umuyobozi wa CAF Issa Hayatou (Cameroun)

Perezida wa FIFA Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA



Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu cya gatatu cya Afurika asuye kuva yatorerwa kuyobora FIFA  muri Gashyantare 2016.





Uyu mugabo w’imyaka 46 yahise ajya kuri stade Amahoro kureba igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda Police FC yanganyije na Rayon sports 2-2.



Nyuma y’igice cya mbere cy’uyu mukino yahise ajya ku ntego yamuzanye mu Rwanda yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Hotel y’inyenyeri enye FERWAFA izubaka ku bufatanye bwa FIFA na Leta y’u Rwanda.



Muri uyu muhango byamejwe ko iyi Hotel ya izubakwa mu mezi 18 ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW.

27/2/2017 Regis'sure daily tips



-Home united.......................Singapore
-Lingby.................................Danemark
-Hapoel Beer Sheva..............Israel
-Bari......................................Italy
-Depor Lala...........................Colombia
-Liverpool.............................England
-Fiorentina yes......................Italy

samedi 25 février 2017

Imbere ya Infantino uyobora FIFA, Rayon Sports inganyije na Police FC



Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports yishyuye Police FC, banganya ibitego 2-2 kuri Stade Amahoro mu mukino warebwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyabonetse  gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa gatandatu, iki cyaje kwishyurwa na Danny Usengimana nyuma y’iminota irindwi gusa.
Nubwo Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Police na yo yagiye inyuzamo, igasatira Rayon Sports ndetse byaje gutanga umusaruro ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mico Justin ku kazi kakozwe na Usengimana Danny ukomeje gushimangira ko ariwe rutahizamu uhiga abandi b'abanyarwanda mu iyi minsi.
Ku makosa y’umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Bwanakweli Emmanuel wasohotse nabi, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura, cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Kunganya uyu mukino bikaba bitumye APR FC iguma kuyobora shampiyona n’amanota 38, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya kabiri mu gihe Police FC ifite amanota 32,
Gusa uyu mukino Rayon yawukinnye idafite ba rutahizamu bayo bakomoka muri Mali nyuma yaho bivumbuye kubera amafranga iyi kipe ibagomba.

vendredi 24 février 2017

Kassa Mbungo muri Sunrise FC



Sunrise yahagaritse umutoza wayo ukomoka muri Nigeria, ashinjwa kwitwara nabi imbere y’abayobozi be, aho yashatse kubakubita.
 Ndungutse Jean Bosco, umuyobozi wa Sunrise FC, babaye bitabaje Cassa Mbungo mu gihe uyu mutoza mukuru agihagaritswe.
Cassa akaba yari amaze amezi arenga arindwi nta kipe afite nyuma yo gusezererwa na Police FC muri Kanama umwaka ushize, mu gihe kandi ari mu batoza batoje amakipe menshi muri iki gihugu.
Mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 18, izasura ikipe ya Marines FC kuri Stade umuganda kuwa Gatandatu.
Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare, bakaba barakinnye imikino ibiri iheruka batari kumwe n’umutoza mukuru, batsindwa na AS Kigali ndetse na Kirehe FC.

Degaule kwifashisha uruzinduko rwa perezida wa FIFA rukamuhesha indi manda muri FERWAFA


Mu iyi weekend umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA umusuwisi Gianni Infantino aragenderera u Rwanda. Azahagera kuri uyu wa gatandatu aho azitabira umukino uzahuza Rayon sports na Police kuri stade amahoro, nyuma yaho azaba yashyize ibuye-fatizo mu kibanza kizubakwamo Hotel ya FERWAFA. Iyi Hotel izubakwa mu mezi 16 ikazatwara hafi miliyari 4 z'amanyarwanda, 65% akazatangwa na FIFA.
Umwe mu bakozi ba FERWAFA utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yatubwiye ko uru ruzinduko Nzamwita Degaule uyoboye FERWAFA azarwufashisha ku buryo byamubera uburyo bwo kuguma ku buyobozi bw'iryo shyirahamwe indi mandat y'imyaka 4. Yagize ati: "Iki nicyo gikorwa gikomeye cya nyuma kibaye mu minsi isigaye ya mandat ya FERWAFA; Degaule rero azakoresha ibishoboka byose yitware neza ku buryo amasezerano n'ibindi bikorwa birambye FIFA izagenera u Rwanda mu uru ruzinduko byamugaragaza nk'umuyobozi ugomba gukomeza kuzabikurikirana nkuko byangenze ku iyi hotel kuko mu uru ruzinduko usibye umuyobozi wa FIFA hazaba hari n'abayobozi bakuru mu rwego rw'igihugu. Niwe rero uzinanirwa cg akihesha amanota imbere yabo. kuko ni igihe cyo kugorora aho yagiye atsikira inshuro zitari nke."

jeudi 23 février 2017

Weekend 25-26 sure deal



Wahitamo mu izi zikurikira:
----
Sevilla ....
Espanyol
Eibar
 Espanyol....
Barcelona ...
Real Madrid ..
Manchester united..
Everton...
Hull
Brighton
Leeds
 Juventus.....
 Lazio.....
 Bayer Leverkusen
 Bayern Munich.....
RasenBallsport Leipzig....
Monaco ....
 Saint-Etienne.....
Paris Saint Germain.....
-----------------

24/2/2017 Regis'sure daily tips



 uyu munsi wahitamo mu izi:
------
-Sydney FC....yes
-Yes sociedad-------------spain
-BENTLEIGH GREENS.....Australia
-AL MASRY....Egypt
-HAPOEL AKKO...Israel
-HAPOEL RAMAT GAN.......Israel
-PKNP........Malaysia
-AL-SHABAB SEEB....Oman
-USM BEL ABBES.......Algeria
-GIRESUNSPOR......Turkey
-LYNGBY...Danemark
-BALZAN FC....Malta
-UNION BERLIN...Germany
-VFL OSNABRUCK....Germany
-AMIENS
-STRASBOURG
-CHAMBLY THELLE FC
-CHATEAUROUX
-DUNKERQUE
-JONG AJAX
-VVV VENLO
-BENEVENTO
-NICE

Claudio Ranieri yirukanywe muri Leicester city


Nyuma y'igihe gito umutoza Claudio Ranieri w'umutaliyani ahesheje ishema ikipe ya Leichester city, agakora amateka yo kuyihesha igikombe cya shampiyona mu bintu baysaga n'ibitangaza kuko bitari byitezwe, ubu yamaze guhambirizwa. Ibi bikaba ari ikimenyetso ko umutoza icyo apfana n'ikipe ari intsinzi gusa. Ikipe ye ubu yari mu manegeka yo kuba yasubira mu kiciro cya 2. ahsobora gusimbuzwa Nigel Pearson yaje nawe asimbura cg se Roberto Mancini w'umutaliyani wigeze gutozaho Manchester city.

Bidasubirwaho: Rwatubyaye muri Rayon



Ferwafa yamaze guha icyangombwa (Licence) Rwatubyaye Abdul. Bidasubirwaho yamaze kuba umukinnyi wa Rayon sports

APR FC yarekuye Rwatubyaye


Ibi iyi kipe yabikoze itanga icyangombwa (release letter) kemerera Rwatubyaye gukina mu ikipe ijyanye n'amahitamo ye. Ibi bihise bimufungurira amarembo muri Rayon sports aho byitezwe ko umukino we  wa mbere mu iyo kipe ari uzayihuza na Police fc ku wa gatandatu kuri stade Amahoro


mercredi 22 février 2017

23/2/2017 Regis'sure daily tips


AL-NASR SC.....................Kuwait
AL AHLY CAIRO...............Egypt...
Ajax....................................europa....
Zenit Saint Petersburg..............europa
Genk.....................................europa
Copenhagen...........................europa
Osmanlıspor.........................europa
Tottenham Hotspur..............europa

Rwatubyaye ni umukinnyi wa APR FC ku buryo bwemewe n’amategeko-Camarade


Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahamije ko kugeza magingo aya myugariro Rwatubyaye Abdoul ari umukinnyi wabo ndetse ko byasaba ibiganiro birambye kugirango hagire ikipe bamutizamo muri uyu mwaka wa shampiyona.
Ibi bikaba bitangajwe mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze iminsi bwemeza ko uyu musore bamusinyishije kera, ndetse ko bizera ko azabakinira mu mukino ukurikira wa shampiyona bafitanye na Police kuri uyu wa gatandatu.
Ikipe ya Rayon Sports, yasinyishije Rwatubyaye Abdoul mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2016, nyuma yaho uyu musore yari aboneye ko ibyo kwerekeza mu ikipe ya Topolcana bishobora kwanga. Uyu musore wakurikiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC, gusinya kwe kwakurikiwe n’amagambo menshi ndetse birangira atagaragaye na rimwe mu myitozo ya Rayon Sports.
Rwatubyaye wahise werekeza ku mugabane w’Uburayi gushaka ikipe bikarangira byanze, yaje kugaruka mu Rwanda tariki ya 12 Gashyantare, nyuma y’iminsi yari amaze ategerejwe ariko bikarangira ataje. Ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu muvugizi wayo Gakwaya Olivier, badutangarije ko bishimiye kuza k’uyu musore.
“Birashimishije kuko ni umukinnyi wacu. Icyiza kurushaho ni uko umwanya akinaho twari tumaze iminsi dufiteho ibibzo by’imvune. Turizera ko hari kinini azadufasha”.
Nubwo Rayon Sports ihamya ko Rwatubyaye Abdoul ari umukinnyi wayo, muri APR FC babibona ukundi. Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya APR FC kuri uyu mugoroba, Kalisa Adolphe Camarade, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu myugariro ari uwabo kugeza kuri uyu munsi.
Camarade yagize ati: “Rwatubyaye kuva hambere twarabivuze ko ari umukinnyi APR FC yatije muri Topolcana. Yagize amahirwe make ntiyashobora gukomezanya na yo gusa kuri ubu ni umukinnyi wacu”.
“Twabonye ibaruwa ya Rayon Sports imusaba gusa iza mu gihe twarimo dutegura imikino itandukanye. Kuba baratwandikiye ni uko bemera ko ari umukinnyi wacu”.
“Tuzavugana(niba bashaka kumukinisha) kandi aha ho bizasaba ko hakurikizwa amategeko ya FIFA, CAF na Ferwafa. Ntabwo bizagenda nkuko byagenze kuri ba Yves(Rwigema) na Nova(Bayama) kuko hariya byasabye ubwumvikane gusa. Ubu ho hazakurikizwa amategeko”.
Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino wa shampiyona kuri uyu wa gatanu, izahuramo na Mukura i Huye. Uyu, ni umukino wa kabiri igiye gukina nyuma yo gukina imikino nyafurika, mu gihe Rayon Sports bahanganiye igikombe nta mukino numwe yakinnyemo. Abajijwe kuri ibi, umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko na we byamutunguye, mu gihe umunyamabanga wa APR FC we yirinze kugira icyo abivugaho.

SRC:igihe.com

Tidiane Kone yabonye ‘Licence’ ya FERWAFA, Rwatubyaye arategereje.

Tidiane Kone yabonye ‘Licence’ ya FERWAFA, Rwatubyaye arategereje.

Abakinnyi babiri bashya muri Rayon sports basabiwe ibyangombwa (Licence) bya FERWAFA. Umunya-Mali Tidiane Kone yamaze kubibona. Rwatubyaye ategereje uburenganzira buva muri APR FC yamureze.
Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC
Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC
Mu mpera z’iki cyumweru Rayon sports izakina umukino wa mbere wo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.
Muri uyu mukino Rayon sports izakoresha rutahizamu mushya yakuye muri Djoliba athletic club de Bamako yo muri Mali. Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko bizamufasha muri uyu mukino. Ati:

“Imikino itaha tuzayikina dufite amahitamo menshi. Kugira ba rutahizamu barenze umwe birafasha kuko nzashyiramo uhagaze neza kurusha undi cyangwa mpindura ‘system’ mbakoreshe bombi.”
Uyu musore yahawe ibyangombwa byuzuye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuri uyu wa mbere, ariko Abdoul Rwatubyaye we aracyategereje nkuko Umuseke wabitangarijwe na Gacinya Chance Denis uyobora Rayon sports FC.
“Twabonye ibyangombwa by’umukinnyi umwe, dutegereje ibya Rwatubyaye. Twandikiye APR FC kuwa gatanu (tariki 17 Gashyantare 2017) tuyisaba ibaruwa yemeza ko batandukanye. Kuko batari muri Kigali byaratinze ariko iki cyumweru kirarangira ibyangombwa bya Abdoul nabyo twabibonye.”
Umukino wa mbere aba basore bashobora kugaragaramo Rayon sports  izasura Police FC kuwa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017. Biteganyijwe ko uyu mukino uzarebwa n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino

SRC: Umuseke.rw

mardi 21 février 2017

APR: Imikino 5 yikurikiranya nta ntsinzi, 4 nta gitego


Kuri uyu wa kabiri ikipe ya APR FC yakinnye umukino n'Amagaju FC cyari ikirarane cyo ku munsi wa 16 wa shampiyona. Yaje kuwunganya 0-0 bitungura benshi kuko iyi kipe niyo yahabwaga amahirwe. Bikomeje gutera akababaro abakunzi b'iyi kipe imaze imikino 5 yikurikiranya idatsinda (ibiri ya Zanaco, Bugesera, Amagaju, n'uwa gicuti wa Virunga). Igiteye impungenge nuko iyi kipe imaze imikino 4 yikurikiranya ikina umukino udashobora gutegura igitego kuko ntacyo batsinzemo: haba kuri Zanaco imikino yombi, ejo ku Amagaju FC ndetse na Virunga FC niyo yitsinze.
Abasesenguzi ikibazo nk'iki cy'ibura ry'ibitego byerekana ko umutoza aba adafite amayeri (system) yo kubaka mu kibuga isatira. Byanashimangiwe ku munsi w'ejo aho ikipe ya APR yagiye gukina umutoza ashyira mu kibuga abakinnyi 6 basanzwe babanza mu basimbura (Ntaribi, Ngabo, Rutanga,Faustin, Omar na Onesme) ahubwo yicaza bamwe mu bahagaze neza mu iyi minsi nka Imanishimwe Emmanuel.


Byaje kuba bibi kurushaho ubwo ikipe ya APR yasatirwaga cyane mu gice cya 2 Amagaju akabura ibitego byabazwe 2. Impamvu nuko umutoza wa APR FC Mulisa Jimi yagaragaje ubwoba mu gupanga ikipe, asa naho azibira inyuma kuko yakoresheje abugarira 5 n'umukaseri umwe (Aimable, Faustin, Omar, Rutanga, Ngabo na kaseri Amran) wakongeraho umuzamu Steven Ntaribi bikavuga ko APR FC yari ifite abakinnyi 4 gusa bashobora kotsa igitutu ikipe mukeba mu kibuga cyayo (Djihad, Patrick, Issa na Onesme). Ibi akenshi ubundi bikinwa n'ikipe iba ishaka kunganya umukino. Umuntu akaba yakwibaza niba ku mutoza Mulisa yarumvaga inota rimwe rihagije kuko yari afite abakinnyi ku ntebe barimo Maxime sekamana bashoboraga guhindura byinshi mu busatirizi. Ibyo bikaba byatumye Rayon sports ikomeza kuybora shampiyona aho irusha APR FC inota 1 n'umukino w'ikirarane izacakiranamo na Police FC ku wa gatandatu.
APR FC irasubira mu kibuga ku wa 5 i Huye isura ikipe ya Mukura Victory, ikipe itaratsindwa kuva yazana umutoza mushya Ivan Minaert.

22/2/2017 Regis'sure daily tips


-Fenerbahce......................EUROPA
-Seville............................UEFA champions league
-Kawasaki.......................AFC
-AGROTIKOS ASTERAS.......Greece
-BIDVEST WITS...............South Africa
-Real Madrid....................spain

Amagaju ahagamye APR FC, ayibuza gufata umwanya wa mbere

Mu mukino wa mbere muri ibiri bagomba gukinira mu majyepfo y’u Rwanda, APR FC batakaje imbere y’Amagaju FC yari yabakiriye i Nyamagabe, banganya 0-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wa shampiyona.

APR yatanze Amagaju kwinjira ku mukino ibona uburyo bubiri bwashoboraga gutanga igitego kuri Issa Bigirimana, ariko umupira umwe ufatwa neza na Muhawenayo Gad mu gihe undi mupira warengeye ku ruhande rw’izamu.
Amagaju yakiniraga cyane mu kibuga hagati, anarinda izamu ryayo, yabonye uburyo butandukanye bwo gutera mu izamu kuri Habimana Hassan umupira uca hejuru y’izamu rya Ntaribi, mu gihe Shaban Hussein yabonye uburyo bubiri burimo umupira wa coup-franc yateye ugafatwa na Ntaribi mbere yuko atera hanze umupira wari uhushijwe na Usengimana Faustin.
APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku munota wa 33 ku mupira wahinduwe na Patrick Sibomana, umunyezamu Gad uramucika, Rutanga ashatse kuwutera mu izamu, Gad arawusubirana. Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwo ku munota wa 38, ku mupira wahinduwe na Sibomana Patrick, Rutanga ashyizeho umutwe umupira ufatwa neza na Gad.
Amagaju yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri , yiharira iminota 10 ibanza yacyo ndetse yashoboraga kubona penaliti ku ikosa Bokatola Yves yakorewe na Ngando Omar, umusifuzi arabyirengagiza mu gihe undi mupira wahinduwe na Buregeya, wafashwe na Ntaribi.
Iyi kipe y’i Nyamagabe yabonye ubundi buryo ku munota wa 58, ku ikosa Nshimiyimana Imran yakoreye kuri Lireko Yves, Tschabalala umupira awutera hejuru y’izamu rya APR FC yari imaze kwinjizamo Benedata Janvier mu mwanya wa Nsabimana Aimable.
Nyuma y’iminota itatu, APR FC bakoze impinduka ya kabiri, Sekamana Maxime asimbura Twizerimana Onesme utagize byinshi agaragaza mu minota 63 yamaze mu kibuga, hari mbere y’uko umukino uhagarara gato havurwa umunyezamu Gad w’Amagaju FC.
Nyuma y’uburyo bwahushijwe na Issa Bigirimana, Amagaju na yo yabuze igitego cyari cyabazwe ku munota wa 75, Hassan acomekeye umupira Manishimwe Jean de Dieu ananirwa kuwurenza Ntaribi Steven bari basigaranye, urengera ku rundi ruhande.
APR FC bakomeje gusatira Amagaju bashaka igitego, ariko banakora impinduka zitandukanye, Sibomana Patrick asimburwa na Habyarimana Innocent, ariko iminota y’umukino irangira banganya 0-0, APR FC igira amanota 35 n’umukino umwe w’ikirarane, inota rimwe inyuma ya Rayon Sports itarakina imikino ibiri.

SRC:Ruhagoyacu.com

Gianni Infantino azareba umukino uzahuza Rayon Sports na Police FC

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare hateganyijwe umukino w'ikirarane uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Police FC,umukino ukaba uzabera kuri Stade Amahoro .

Biteganyijwe ko uyu mukino uzanarebwa na Perezida wa FIFA Gianni Infantino uzaba yaje mu Rwanda gushyira ibuye ry'ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA igiye gutangira kubakwa aho imirimo yo kuyubaka izamara amezi 16.
uyu muhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo uteganyijwe kuba kuri 25 Gashyantare 2017.

lundi 20 février 2017

21/2/2017 Regis'sure daily tips



EPIDROOD RASHT....Iran
LIEPAJA..........Latvia
CAEN......France
STRASBOURG....France   
MAMELODI SUNDOWNS....South Africa
HUDDERSFIELD............England
SHEFFIELD WED.....Engalnd
MILLWALL....England
DAGENHAM & REDBRIDGE....England
TRANMERE.........England
MAIDENHEAD...England
LIVINGSTON...Scotland
MANCHESTER CITY...champions league
ATLETICO MADRID........champions league
--------


Iranzi Jean Claude n'umufasha we bamaze kwibaruka umwana w'umuhungu

Umukinnyi w'umunyarwanda Iranzi Jean Claude usanzwe akinira ikipe ya Topolcany yo muri Slovakia ariko akaba amaze iminsi mu Rwanda aho yaramaze iminsi ari kwita  kumugore we Uwera Aline wari umaze iminsi atwite nyuma yo gukorana ubukwe mu mperu z'umwaka ushize.

Ubu amakuru meza aturuka muri uyu muryango aremeza ko kuri uyu wambere bibarutse umwana w'umuhungu .
ubu akaba ari ibyishimo bikomeye muri uyu muryango wa Iranzi Jean Claude na Uwera Aline nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu kuri uyu wa mbere.

dimanche 19 février 2017

Manchester united izahura na Chelsea muri 1/4


Manchester united na Chelsea FC zaraye zitomboranye mu irushanwa ry'igikombe cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu bwongereza FA cup. Hazaba ari muri 1/4 k'irangiza taliki ya 11 z'ukwezi kwa 3.

Suton or ArsenalvLincoln City
17:00
Tottenham HotspurvMillwall
17:00
Man city or HudlesfldvMiddlesbrough
17:00
ChelseavManchester United
17:00

Mu byumweru 3 Rayon iracakirana na Onze Createurs ya Mali

Nyuma yaho isezereye biyoroheye cyane Wau Salaam ya Sudani y'epfo, Mu byumweru 3 ni ukuvuga taliki ya 11 Werurwe nibwo Rayon sports izaba icakirana na Onze Createurs yo muri Mali mu mukino ubanza wa 1/16 cy'igikombe cy'ishyirahamwe rw'umupira w'amaguru muri Afrika. Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali taliki ya 18 uko kwezi.
Imikino muri rusange iteye ku buryo bukurikira:

 S.M Sanga Balende S.M --Al Hilal
Mouloudia Club D'Alger ------ RENAISSANCE DU CONGO FC
Club Africain --------RSLAF FC RSLAF FC
Vipers Sports Club ---- Platinium Stars FC
Zesco United FC ---Le Messager de Ngozi FC
Asec Mimosas --------- APEJES FA DE MFOU -
Smouha Smouha ----ULINZI STARS FOOTBALL
Azam Football Club ---Mbabane Swallows
Clube Recreativo Desportivo do Libolo -- Ngezi Platinum Stars FC
Club Sportif Sfaxien -------YONG SPORTS ACADEMY DE BAMENDA (YOSA)
Etoile du Congo -----Jeunesse Sportive de Kabylie
Maghreb Association Sportive de Fès ---- SPORTING CLUB DE GAGNOA
Onze Créateurs ---- Rayon Sports Rayon Sports
El Ahly Shandy -------- Supersport United FC
--------------------

UBUTUMWA RAYON SPORT YAGENEYE APR FC


 Nyuma yaho APR isezerewe mu marushanwa ya Afrika naho Rayon igakomeza, bamwe mu abafana ba Rayon bagiye banyuza ubutumwa busa n'urwenya ku mbuga nkoranyambaga bugira buti:

APR FC muvandimwe ndetse ukaba murumuna wange, dore ubu njyewe nditegura ingendo zitandukanye nzakorera muri Africa. Ariko nagirango ngire icyo nkwisabira kuko niwowe nsanze ngomba gusiga ku rugo: Icya mbere uzamenye urugo urwiteho ntiruzavogerwe, uzakoreshe uko ushoboye ugumishe ituze muri barumuna bawe aribo Police FC, AS Kigali, Bugesera, Mukura, Kiyovun'abandi. Uzite kuri turiya dupfubyi aritweo Gicumbi FC, Pepiniere n'Amagaju. Uzabwire mubyara wawe Marine areke kwigira kabushungwe. Uzakore uko ushoboye uhagarare ku manota yawe nzasange ugifite 34. Ibi nkubwiye nutabyitaho ubutaha znasigira urugo Police cg As Kigali dore ko nsigaye mbona bakurusha amashagaga. Ibi mbikoze nyuma yuko unteye umujinya imbere imbere ya Zanaco witwara nabi imbere y'abakunzi bacu. Urabe wumva.

Hotel ya Ferwafa iraba yuzuye mu mezi 16


Nkuko bigaragazwa mu masezerano Ferwafa yagiranye n'abashinwa bazubaka iyi hotel y'inyenyeri 4 izatwara amafranga asaga miliyari y'amanyarwanda; iyi hotel izubakwa mu gihe cy'amezi 16. Ikazajya ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bisanzwe bya Hotel ari nako yakira amakipe atandukanye y'ibihugu. Ku buryo byitezwe ko izajya igaruza asaga miliyari ku mwaka Minisiteri ya siporo yakoreshaga icumbikirisha amakipe mu mwiherero. Nkuko bitangazwa na Nzamwita Degaule uyoboye FERWAFA, Perezida wa FIFA Gianni Infantino azashyira ibuye fatizo mu kubaka iyo hoteli muri uku kwezi kwa 2.