Mupenzi Eto wamenyekanye mu ikipe ya APR FC aho ashinzwe kuyihuza n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyikinira, akaba yashakira n'amakipe hanze abakinnyi bayo; ndetse yanabayeho umunyamabanga w’umusigire mu minsi ishize, akaza kuregwa mu nkiko ashinjwa ubwambuzi aho bigaragara ko yanze kwishyura Zitoni Remy wari wamuhaye miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani (8,800,000 FRW) ariko akaza kwishyuraho ibihumbi magana atanu (500,000 FRW), urukiko rw'ibanze rwa Kibagabaga rwamuhamije icyaha mu isomwa ry'urubanza ryabaye mu ruhame ku wa 4 Werurwe 2021 akatirwa igifungo gihwanye n'imyaka itatu n'igice, aho yari yemerewe kukijurira bitarenze iminsi 30.
Usibye icyo gifungo kandi, mu myanzuro y'isomwa ry'urubanza, urukiko rwasabye Mupenzi Eto kwishyura amfranga yose abereyemo Zitoni; akanishyura n'ihazabu irenga miliyoni 2 z'amafranga y'u Rwanda irimo amagarama y'urubanza n'igihembo cy'umunymategeko wa Zitoni.
Mu bujurire rero, nyuma yaje gutsindwa mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 5 taliki 24 Nzeli ategekwa guhita yishyura vuba na bwangu, anakatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse. Bisonabuye ko muri uyu mwaka uje azaba afitemo imiziro ndetse agomba kwitwararika kuko agiye ikindi cyaha agwamo kikamuhama yakora igihano yahabwa hakiyongeraho n'uyu mwaka mu buroko.
Uko ikibazo giteye:
ZITONI
REMY yahaye MUPENZI ETO FILS amafranga y’ u Rwanda millioni umunani n’
ibihumbi magana inani [8.800.000frw] (amwishyuramo ibihumbi magana atanu
(500,000 FRW) yo kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortune mu
gihugu cy’u Bubiligi. Mupenzi Eto Fils nawe kuko bari basanzwe ari
inshuti bizerana amwizeza kuzayimugurira akayimushyikiriza ,nyuma aho
kuyimugurira ahubwo amafaranga ayakoresha mu nyungu ze bwite,
ntiyamugurira iyo modoka yamutumye, yanga no kumusubiza amafaranga ye
yamuhaye.
Mu mategeko rero kuba Mupenzi Eto Fils yaranze gusubiza
Zitoni Remy amafaranga yamuhaye ngo azamugurire imodoka ntayigure
ntanayamusubize kandi aziko yayimutumye ayikeneye byerekana ko iki cyaha
yagikoze yakigambiriye kuko yagikoze akizi, abishaka, afite n’ubwenge
buzima.
Amafaranga ayamuha hari uwabirebaga nk’umugabo (Evidence)
nk’uko ubucukumbuzi bwakoze n’ubushinjacyaha bubigaragaza aho bugira
buti:
Mupenzi Eto Fils yatse Zitoni Remy amafaranga y’ u Rwanda
miliyoni umunani n’ ibihumbi maganinani( 8 800 000 FRW) ngo azamugurire
imodoka mu Bubiligi yo mu bwoko bwa Toyota Fortune , aziko ayikeneye
ndetse anabwira Ndayisenga Yves ko atamuhemukira kuko yaraziko
kutayimugurira cyangwa ngo amusubize amafaranga ye yamuhaye ari icyaha
yaba akoze.
Mu iburana:
1: Mupenzi Eto Fils ubwo
yabazwaga yivugiyeko Zitoni Remy yamuhaye amafaranga y’u Rwanda
milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5, 900, 000 FRW)
ntiyayamwishura yose kuko yanivugiye ko yamwishyuyemo miliyoni imwe n’
ibihumbi maganaatanu ( 1,500,000 FRW).
2: Hari ubuhamya bwatanzwe na
Munyaneza Felicien wavuze ko yajyanye na Zitoni Remy kuri Banki ya
Kigali ( BK) bityo Zitoni Remy abikuza amafaranga ayaha Mupenzi Eto
amutumyemo imodoka, nyuma Zitoni amubwira ko Mupenzi Eto yanze
kuyimugurira ntiyanayamwishyura, akanamwereka ubutumwa (message) Mupenzi
Eto yamwandikiye amubwira ngo utwo dufaranga twe azatumwishyura.
Munyaneza
Felicien yavuze ko Zitoni Remy ahereza Mupenzi Eto ayo mafaranga
yabyiboneye ndetse ko hari amashusho (video) Zitoni Remy yamufashe
ayamuhereza, akavuga ko yayamuhaye nta nyandiko bakoranye, ahubwo ko
habayeho kwizerana.
3: Hari ubuhamya bwatanzwe na Ndayisenga Yves
wavuzeko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagiye ku Biro (office) bya Zitoni
Remy amwereka agatabo yahereyemo Mupenzi Eto amafaranga arenga iliyoni
umunani ( 8,800,000 FRW) ariko akaba yaranze kuyamwishyura, akamusaba ko
nagera mu Bubiligi azahamagara Mupenzi Eto akamubwira akamuhamo macye
kuko hari business (ubucuruzi) yari yakorane na Remy agomba kumuha
ibihumbi bine by’amayero (€4,000).
Ndayisenga Yves yavuze ko yahuye
na Mupenzi Eto abimubwiye ubwa mbere amwemerera ko hari amafaranga
afitiye Zitoni Remy ariko ko ntayo afite, ubwa kabiri bongeye guhurira
muri modoka bari mu rugendo Mupenzi Eto abwira Ndayisenga Yves ko we na
Zitoni Remy ari inshuti, ko azamusubiza amafaranga ye yamuhaye
atamuhemukira, hanyuma ntiyongera kubimubaza yirinda no kumubaza icyo
amafaranga Zitoni Remy yamuhaye ari kuyakoresha.
Ese ko Mupenzi Eto Fils na Zitoni Remy bari inshuti magara kuko byageze aho bitabaza inkiko?
Nka
www.regismuramira.blogspot.com twakoze ubushakashatsi tubona ko:
Amafaranga ari ikintu gikomeye kinakundwa ndetse buriya n’uwuyafite biba
bigoye ko abura igikundiro no kwizerwa na rubanda.
Nibyo koko Zitoni
Remy yemera ko Mupenzi Eto Fils ari inshuti ndetse ko ikibazo bafitanye
ari ideni amurimo bityo namara kumwishyura nta kindi kibazo kizaba
gihari hagati yabo.
Zitoni Remy avuga ko icyatumye agana inkiko ari
uko yabonaga umwaka urenga wuzuye nta bushake na bucye Mupenzi Eto afite
bwo kumwishyura kuko yari yaranahindutse ku buryo yajyaga no kumureba
mu rugo akamwereka ko nta kintu avuze akanamubwira ko niba ashaka azajye
kumurega bityo ngo ni kimwe mu byamubabaje akagana inkiko.
Kuri ubu
rero Mupenzi Eto Fils yemera ko ideni afitiye Zitoni Remy ari amafaranga
y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5,900,000 FRW)
mu gihe Zitoni Remy avuga ko amusigayemo miliyoni umunani n’ibihumbi
magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (8,300,0000 FRW).
Urwandiko Mupenzi Eto Fils yasinyeho avuga ko yari kwishyura bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2019.
Mu
busanzwe mu mategeko mpanabyaha y'u Rwanda: Ubuhemu ni icyaha
giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018
ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.
Ingingo
ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’
ibihano muri rusange ivuga ko : "Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa
wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo
abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi
muntu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo
kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu
(500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw)."
Ngibyo
rero ibyagendeweho ubwo hafatwaga iriya myanzuro twavuze haruguru, ariko
Mupenzi Eto akaba yarahise akjuririra kiriya cyemezo cy'urukiko ibihano
bikaba byaragabanutse. Iriya myaka yari yakatiwe iva kuri 3 igera kuri 1.
Undi ni
Masumbuko Hussein, nawe waguze ibibanza na Mupenzi Eto, biherereye mu
karere ka Bugesera, ariko imyaka ikaba imaze kurenga 2 uyu yaramubuze
ngo bahinduranye (mutation), bikaba byarageze n'aho Hussein ajya mu
mategeko gutambamira biriya bibanza.
Sebanani Emmanuel Crespo
nawe ahamya ko Eto yamuriganije amafranga amwizeza kuzamujyana gukina
hanze y'igihugu, ariko ikizere kikaba cyararaje amasinde.
Si muri APR FC gusa Mupenzi Eto azwi, kuko asanzwe ari umuhuza (sub-agent) w'abakinnyi n'abandi babikora nk'ababigize umwuga (agent) mu makipe abakeneye.