jeudi 26 juillet 2018

Ibigwi byihariye bya Yvonne Chaka Chaka ugiye gutaramira i Kigali



Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Yvonne Chaka Chaka ategerejwe mu gitaramo gikomeye kuri uyu wa 5 muri CAMP Kigali mu Mujyi wa Kigali yatumiwemo na Kakooza Nkuriza Charles[KNC].

Chaka Chaka w’imyaka 53 yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka "I’m Burning Up", "Thank You Mister DJ", "I Cry for Freedom", "Makoti" n’izindi nyinshi. Yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2017, icyo gihe yari yitabiriye inama y’ubutegetsi y’umuryango Global Fund mu kwizihiza ubuzima bw’abarenga miliyoni 20 bafashije.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika babirambyemo akaba umuhanga cyane mu bijyanye n’ubuvanganzo ndetse by’umwihariko ari mu bazwi mu bikorwa birengera ikiremwa muntu no mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.
Igitaramo Yvonne Chaka Chaka agiye guhuriramo na KNC ubwo azaba amurika album ya kane izakurikira izindi yasohoye mu myaka ishize zirimo "Mambo Sawa" yakoreye muri Uganda; "African Lady" n’iyitwa "Abagore barakaze" yamurikiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.
Yvonne Chaka Chaka ategerejwe na benshi kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Nyakanga 2018, igitaramo kizabera muri Camp Kigali, saa moya na 45’. Kwinjira ni amafaranga 5,000 ku waguze itike mbere, ahasanzwe ni 10,000 Frw, VIP ni 20,000 Frw naho ameza ya VIP akaba 160,000 Frw.
Uyu muhanzi azafatanya na KNC, Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Alyn Sano, n’itsinda rya Neptunez Band rimaze kumenyerwa mu bitaramo bya Jazz.

KNC witegura kumurika album aherutse gukora indirimbo nshya yise "Heart Desire" iri muri 16 zizasohoka bwa mbere muri iki gitaramo. Yatumiye Yvonne Chaka Chaka ashaka gushimangira imbaraga afite mu muziki no kumufasha mu kumurika album ye izamufasha gufata icyemezo ku muziki we.
Ubuto bwa Chaka Chaka n’umuziki
Chaka Chaka yavukiye ahitwa Dobsonville muri Soweto, yakuze mu buryo bugoye kuko Se yitabye Imana agifite imyaka 11, asigara arerwa na nyina wamuzaniyeho abandi bana b’abakobwa batatu akabatungisha umushara w’ama-Rand 40 [2600 Frw muri iki gihe] yabonaga ku kwezi nk’umukozi wo mu rugo.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Yvonne Machaka, yatangiye kuririmba afite imyaka 19 mu 1984 ubwo impano ye yavumburwaga na Phil Hollis wakoranaga na Dephon Records muri Johannesburg.
Chaka Chaka watangiye kubaka izina mu gihe cya Apartheid, akinjira mu muziki yagiye azamuka mu buryo bwihuse biturutse ku muziki yakoraga ubyinitse kandi wifitemo umudiho wa Kinyafurika. Album ye ya mbere yayise "I’m in Love With a DJ”. Indirimbo nka "I’m Burning Up", "I Cry for Freedom", "Sangoma","Motherland" na "Umqombothi" zahise zitumbagiza ubwamamare bwe mu njyana ya “Mbaqanga” yamamaye mu byaro by’aba-Zulu muri Afurika y’Epo.
Ibyamamare bimufata nk’umuntu ukomeye
Nyuma yo kubaka izina mu muziki yahuye n’ibyamamare bitandukanye birimo Nelson Mandela amuririmbira ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 85, Umwamikazi w’u Bwongereza na Oprah Winfrey.
Icyamamare Miriam Makeba [Mama Africa] hari ubwo yamushimiye agira ati “Ni umwana wanjye,” Hugh Masekela yamwise “umwishywa we utisukirwa” ibindi bihangange nka Dolly Rathebe na Dorthy Masuka bavuga ko umuziki we ari “ikintu umuntu wese yakumva.
Mu bihe bitandukanye, Chaka Chaka yagiye avuga ko mu bo afata nk’icyitegererezo cye habanza nyina wamureze wenyine nubwo atari yishoboye.
Hari ubwo yigeze kugira ati “Ni umujyanama wanjye akaba n’intwari. Data mbere y’uko apfa yari umuririmbyi utari waravumbuye impano ye. Nkomora impano yanjye ku babyeyi bombi, umuziki wahoze mu maraso yanjye kuva na kera, nkiri muto hari ubwo nafataga agati gato nkagaca nkatangira kukaririmbiraho nkagereranya na ‘microphone’. Naririmbye muri za korali zo mu rusengero. Nkunda kuririmba. Ndi umunyamugisha kuba narageze ku igeno ryanjye nkabasha no gusohoa ibyo Data atabashije.”
Nelson Mandela ni umwe mu bakunze bikomeye umuziki wa Yvonne Chaka Chaka ndetse ntiyihishire mu kubishimangira kuko inshuro nyinshi yakundaga no kumwita “umukobwa we mwiza”.
Hari ubwo yamuvuze imyato ashimangira ko indirimbo ze zamubohoye mu bihe byari bimukomereye akabasha gusohoza ibyo yabashije kugeraho byamugize intwari n’ikitegererezo ku batuye Isi.
Hano Yvonne Chaka Chaka yari kumwe na Margaret Kenyatta ndetse na Winnie Mandela
Chaka Chaka afite abana bane n’umugabo we Tiny Mhinga ufitanye isaniona Mavivi Myakayaka Manzini uri mu ba mbere bashinze ishyaka rya ANC. Uyu mugore yize muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo ndetse afite indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Trinity College yo mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza mu 1997.

Umunyabigwi…

Yvonne Chaka Chaka azwi nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, rwihangiramirimo, mu bikorwa by’ubugiraneza ndetse yabayeho umwarimu.
Yiswe “Igikomangoma cya Afurika” nyuma y’urugendo rw’ibitaramo yakoze mu 1990. Chaka Chaka ari ku isonga mu banyamuziki bo muri Afurika y’Epfo kuva mu myaka 27 ishize ndetse afite abamukunze benshi mu bihugu bitandukanye muri Afurika nka Zimbabwe, Kenya, Gabon Sierra Leone na Côte d’Ivoire.
Chaka Chaka yabaye umwana wa mbere w’umwirabura wagaragaye kuri televiziyo muri Afurika y’Epfo mu 1981 [bitewe n’amateka y’irondaruhu yaranze icyo gihugu mu ikandamizwa ry’abirabura ryakorwaga na Apartheid.
Nyuma y’icyo gihe yatangiye gusangira urubyiniro n’abahanzi bandi b’ibyamamare nka Bono, Angelique Kidjo, Annie Lennox, Youssou N’Dour, Johnny Clegg, Miriam Makeba, Hugh Masekela n’abandi.
Yaririmbiye abayobozi bakomeye ku Isi barimo Umwami Elizabeth II, Bill Clinton wayoboye USA, Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo no mu bindi bikorwa bitandukanye byabaga byitabiriwe n’abayobozi b’Isi hirya no hino. Ni umwe mu bubashywe ku rwego rukomeye.
Yvonne afitanye imikoranire ikomeye n’imiryango nka Global Fund mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria; ni Intumwa ya Loni muri Afurika ku ntego z’ikinyagihumbi, MDGs; akaba na Ambasaderi w’isura nziza wa Roll Back Malaria.

Yanatoranyijwe na nyakwigendera Nelson Mandela nka Ambasaderi wa mbere w’ikigega cye cy’abana ariko by’umwihariko uyu mugore anafite umuryango we ufasha witwa Princess of Africa Foundation ku izina yaherewe bwa mbere muri Uganda. Yakiriye ibihembo byihariye by’umwihariko icya World Economic Forum cyitwa Crystal Award yakiriye mu 2012.
Ni umwarimu mu buvanganzo muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo akaba no mu Nama y’Ubutegetsi mu miryango idaharanira inyungu itandukanye.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire