samedi 9 septembre 2017

Diarra wanditse amateka muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali


Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra, wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro iheruka ubwo yatsindaga APR FC mu 2016; ategerejwe i Kigali mu biganiro biganisha ku kugaruka muri iyi kipe yakoreyemo amateka.
Muri Kanama 2016 nibwo Diarra yavuye mu Rwanda akerekeza muri Daring Club Motema Pembe Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musore ntiyahiriwe n’urugendo rw’i Kinshasa kuko atigeze yitwara neza byatumye ajya kugerageza amahirwe muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC.
Nyuma yaho Umutoza Olivier Karekezi utoza Rayon Sports atangarije ko afite ikibazo cya ba rutahizamu, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatereye amaso kuri Diarra maze bugirana ibiganiro na DCMP ku buryo bigenze neza yagaruka mu Rwanda.

1 commentaire:

  1. Uyu nagaruka akimeze neza nka kera Rayon sport izatwara shampiona muri phase aller

    RépondreSupprimer