mardi 11 septembre 2018
AMWE MU MAFOTO Y'UMUHURO USIZE AMATEKA WA FANTASTIC FRIENDS
Abakiliya, abakozi n'abigeze gukora muri Fantastic restaurant n'inshuti zabo, abahafatira amafunguro ya kinyarwanda nayo mu mahanga kuri buffet yihariye mu gihugu ihoraho amasaha 24/24 na commands zinyuranye utasanga ahandi, abahataramira basohotse ahanini mu njyana y'igisope kuva kuwa 3 kugeza ku cyumweru hamwe na Fantastic band (Daufin, Idi, Obed,Rucyema, Thimoty) na Orchestre impala. Hakiyongeraho abaharebera imipira yo hirya no hino kwisi, abahakorera amanama y'ubukwe, iminsi mikuru y'amavuko n'ibindi birori, bikubiye mucyo bise FANTASTIC FRIENDS maze bashyiraho urubuga rwa whatsapp rubahuza.
Kuri uyu wa gatandatu taliki 8/9/2018 abagize urwo rubuga bari basohokeye kuri Muhazi mu rwego rwo kumenyana dore ko abenshi badasanzwe baziranye. Bakinnye na kakaweti maze bashyikirizanya impano karahava.
Inscription à :
Articles (Atom)