mercredi 31 janvier 2018

Igisope cy'umwimerere uyu munsi muri Fantastic resto bar


Uyu munsi kuwa gatatu taliki 31/01/2018 Fantastic restaurent ibafitiye igisope cyumwimerere haraba hari Dofin, Idi, Rucyema , Obed n'anandi bacuranzi mumenyereye cyane muri iyo njyana zo mu Rwanda no hirya no hino ku isi.

mardi 30 janvier 2018

Gicumbi FC na Espoir FC zigiye kubakirwa stade zigezweho


Gicumbi

Ku ikubitiro, Ibibuga by’amakipe ya Gicumbi FC na Espoir FC bizatangira kubakwa muri Mata uyu mwaka, ni nyuma yaho umuyobozi w’inzubacyuho wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle ahuye n’umuyobozi wa sosiyete izubaka ibi bibuga.
Mu biganiro byahuje Ferwafa yari ihagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle hamwe na Anouar Gueriri, uyobora sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Construction, aba bemeye kubaka ibi bibuga byombi biherereye mu turere twa Gicumbi na Rusizi.
Stade zizubakwa muri utu turere twa Rusizi na Gicumbi, buri imwe izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 3,000 bicaye neza, ibi byose bizaturuka mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Ferwafa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc, FRMF.


Bijyanye n’uko n’utundi turere dukeneye ibibuga ndetse binajyanye na gahunda ya leta, ibi bibuga bifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi bitatu (cyangwa barenga mu gihe kiri imbere) bizubakwa hafi muri buri karere.
Sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Contruction yubatse stade 63 zifite ubwatsi bw’ubukorano ndetse n’ibindi bitanu by’ubwatsi busanzwe mu gihugu cya Maroc.

Mu masezerano hagati ya Ferwafa na FRMF, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc ryemeye kubaka ibibuga by’ibikorano mu turere dutandukanye mu Rwanda, ndetse no kuvugurura ibihasanzwe mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo mu gihugu.

FIFA yibukije ko idasimbura inzego z'ubujurire


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA binyuze mu munyamabanga waryo Madame Fatma Samoura, ryandikiye inteko rusange itora ya FERWAFA na  perezida wa komisiyo ya Ferwafa y’amatora Kalisa Adolphe Camarade ku kirego ryagejejweho na Madame Rwemarika Félicité wiyamamarizaga kuyobora Ferwafa mu matora y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe yabaye mu mpera za 2017.


Iyi baruwa igaragaza imyanzuro yafashwe n'inteko rusange itora, rikibutsa mu gaka kabanziriza aka nyuma k'iyo baruwa ko FIFA idasimbura imyanzuro y'akanama k'ubujurire ka FERWAFA. Gusa ibaruwa isoza yibutsa ko FIFA ikomeje gukurikiranira hafi ibibazo bivugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda ko kandi  igihe byaba ngombwa ko FIFA yinjiramo yaza.

Tubibutse ko mu myanzuro akanama k'ubujurire ka FERWAFA kari katesheje agaciro ubujurire bwa Rwemalika Felicita waburanaga ko yahugujwe ko yari yatsindiye kuyobora FERWAFA ubwo uwo bari bahanganye Degaule Nzamwita yakuragamo candidature ye. Akanama kavugaga ko yasimbutse inzego (forme) bityo bitesha agaciro ubwimbike (fond) bw'ikirego cye.

Amatora ya FERWAFA byitezwe ko azasubukurwa taliki ya nyuma z'ukwezi kwa 3 uyu mwaka.

Perezida wa FERWACY yasuye ikipe y’u Rwanda i Douala mbere yo gutangira Tour d’Espoir


Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Bayingana Aimable yasuye ikipe y’u Rwanda yitabiriye ‘Tour d’Espoir’ irushanwa mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 23 ribera muri Cameroun.


Iri siganwa rigiye gukinirwa bwa mbere ku mugabane wa Afurika, rikabera muri Cameroon riratangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama rizasozwe ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barangajwe imbere na Areruya Joseph uheruka kwegukana La Tropicale Amissa Bongo.

Police FC vs As Kigali uzasifurwa n'umugore


Bwa mbere mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda, umukino uguza amakipe yo mu kiciro cya mbere uzasifurwa n'umugore. Uwo ni Salma Rhadia Mukansanga usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA uzanasifura mu gikombe cy'isi cy'abagore uyu mwaka.
Kugeza uyu munsi yari atarasifura mu kiciro cya mbere kandi ari bimwe bu bisabwa mbere ya mondial. Azatangirira ku mukino Police vs As kigali  kuri uyu wa kane, mu irushanwa ry'igikombe cy'intwali. Ni umukino uzaza mbere ya match karundura hagati ya APR na Rayon sports kuri sade Amahoro.

lundi 1 janvier 2018

ORCHESTRE IMPALA IRATARAMIRA MURI FANTASTIC RESTAURENT



Impala orchestre irabifuriza umwaka mushya muhire. Ni no muri urwo rwego kuri uyu wa mbere taliki ya 1/1/2018 ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant.
Ku bindi bisobanuro mujye muhamagara numero itishyura 1314

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa muri Gashyantare ya 2018




Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere muri ruhago izasubukurwa muri Gashyantare ya 2018, nyuma y’imikino y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo igiye kubera muri Maroc.

Iyi mikino ya CHAN izitabirwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, izatangira tariki ya 13 Mutarama, isozwe tariki ya 04 Gashyantare uyu mwaka.

Iyi ngingo yafashwe n’inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa FERWAFA.

Shampiyona izasubukuwa hakinwa umunsi wa 11 wayo, bizaba ai tariki ya 06 Gashyantare, iminsi 2 nyuma yo gusozwa kwa CHAN, ikomeze tariki ya 07 Gashyantare.

Mu ntangiriro z’icyumweru cya mbere cya Mutarama 2018, ni bwo ishami rishinzwe amarushanwa rizicara rikagena uko amakipe azahura, rinabimenyeshe abo bireba bose.

Umwaka wa 2017 ushojwe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 muri 30 yahataniye. Ikurikiwe na AS Kigali irusha amanota 2, naho APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 16, irusha mukeba w’ibihe byose Rayon Sports FC inota 1, ariko iyi kipe iracyabitse umukino 1 w’ikirarane.

Shampiyona izasubukurwa Rayon Sports itana mu mitwe na APR FC nta gihindutse

    Kiyovu Sports vs Bugesera
    Rayon Sports vs APR FC
    Etincelles vs Miroplast
    Amagaju vs Espoir
    Sunrise vs Mukura
    AS Kigali vs Kirehe
    Marines vs Police
    Musanze vs Gicumbi

FERWAFA yahisemo gutandukana na Latifah wari umaze umwaka ari umunyamabanga mukuru wayo




 Uwari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madamu Uwamahoro Latifah yamenyeshejwe ko atazongererwa amasezerano na FERWAFA, ubwo amasezerano yari afite azaba arangiye.

Uwamahoro wabaye umutgarugori wa mbere ushyizwe muri uyu mwanya, akaba yarawushyizweho n’inama y’inteko rusange yo muri Nzeli 2016.

Yagaragaye gacye cyane mu itangazamakuru aho yabaga atumvikana na Perezida wa FERWAFA, ashinja Perezida wa FERWAFA ibyaha bitandukanye no kumukoresha amakosa anyuranye.

Inama ya Komite Nshingwabikorwa idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri iki cyumweru, ikaba yemeje ko uyu mutegarugori yatandukana na FERWAFA, ntazongererwe amasezerano.
Uwamahoro Latifah byashobokaga ko yari kwisanga ari umuyobozi wa FERWAFA mu gihe cy’inzibacyuho guhera tariki ya 05 Mutarama muri 2018, ariko abayobozi ba ruhago y’u Rwanda bahisemo gutandukana nawe, akaba atazongererwa amasezerano.

Iki cyemezo cyafashwe n’inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri iki cyumweru, igahita imwandikira imubwira ko atazakomeza iyi mirimo.
Itegeko ry’umurimo rigenga abakozi mu Rwanda riteganya ko igihe mu masezerano hagati y’umukozi n’umukoresha harimo ko ashobora kongererwa amasezerano, igihe hagize ushaka gutandukana n’undi aba agomba kumumenyesha mbere.

FERWAFA ikaba yahisemo kumenyesha Uwamahoro Latifah ko itazamwongerera amasezerano ukwezi mbere y’uko amasezerano ye agana ku musozo.