jeudi 2 mai 2019

Paul Bitok agiye gusezera muri Volleyball y’u Rwanda nyuma y’imyaka 10



Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Umunya-Kenya, Paul Bitok, agiye gusezera kuri iyi mirimo na Volleyball yo mu Rwanda yari amazemo imyaka 10, aho amasezerano ye azarangira muri Kamena uyu mwaka.

Nk’uko uyu mugabo yabitangaje binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook kuri iki Cyumweru, yavuze ko agiye gusezera muri Volleyball y’u Rwanda nyuma y’imyaka 10.
Ati "Iherezo ry’imyaka 10 mu Rwanda. Twagize umusaruro utandukanye muri Volleyball isanzwe n’iyo ku mucanga haba mu bakiri bato, ingimbi, abangavu, imikino y’amashuri, abagabo n’abagore, mu buyobozi ndetse no mu bindi bikorwa. Ndashimira Imana yampaye imbaraga, ubuzima, aho gukorera heza n’abayobozi beza haba muri federasiyo no muri Minisiteri ya Siporo.”
“Ndashimira kandi ikipe ya Beach Volleyball isoje urugendo rwanjye rurerure itwara umudali Feza na Bronze mu mikino nyafurika ya 2019 no gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ni amateka akomeye bazabwira abandi. Ibindi muzabimenya mu mezi ari imbere. Imana ibahe umugisha.”
Bitok yanditse aya magambo nyuma y’amasaha make ahesheje ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore mu mukino wa Beach Volleyball, itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera mu Budage guhera tariki ya 28 Kamena kugeza ku ya 7 Nyakanga.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Karekezi Léandre, avuga ko mu gihe habura amezi abiri ngo amasezerano y’uyu mutoza agere ku musozo, bashaka kwicarana na we bakamusaba niba bishoboka ko bakomeza gukorana.
Ati "Natwe turacyamukeneye, twagerageje kuvugana na we. Aracyadufasha kandi nkeka ko hazabaho igihe cyo kugira ngo dutegure abashobora kujya mu nshingano ze, twatangiye kubitekerezaho, turi kwiga uburyo bwakorwa. Turacyagerageza no kumubaza niba bidashoboka ko twamwongerera igihe ngo dukomeze dufatanye kuko biragaragara ko hari ubumenyi tukimukeneyeho.”
Paul Bitok w’imyaka 48 yageze mu Rwanda mu 2009 aje gutoza APR Volleyball Club y’abagore nyuma aza no guhabwa ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye, aho kuri ubu ari we wakurikiranaga abakinnyi benshi bagiye guhagararira igihugu muri uyu mukino. Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko uyu mugabo ashobora gusubira iwabo gutoza ikipe ya Kenya Pipeline, cg gukora muri Federation ya Kenya volleyball
Paul Bitok yafashije u Rwanda kubona itike y'igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Budage
Amasezerano ya Paul Bitok azarangira muri Kamena uyu mwaka
Kenya Pipeline ni imwe mu makipe avugwa ko Bitok ashobora kwerekezamo