lundi 22 avril 2019

Scandinavia yigaranzuye AS Kigali WFC iyinyagirira i Nyamirambo (Amafoto)


Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore wari utegerejwe na benshi, Scandinavia WFC yasanze AS Kigali WFC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, iyinyagira ibitego 3-0, iyobora shampiyona n’amanota 24.

Uyu mukino wahuje amakipe abiri akomeye muri iyi shampiyona, wagombaga kuba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ariko nyuma yo guhurirana n’uwa Rayon Sports na APR FC, Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iwushyira kuri uyu wa Mbere.
Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu, yatumye utangira ukereweho iminota 42 (15:42). Scandinavia iri gukina icyira cya mbere ku nshuro ya kabiri, yashakaga kwihorera kuri AS Kigali yayitsinze ku mukino usoza shampiyona ishize, ikayitwariraho igikombe cya 10 cya shampiyona yikuriranya.
Iyi kipe y’i Rubavu, yakinnye umukino mwiza wiganjemo guhanahana no gusatira cyane, aho yabonye uburyo bwa Uwimana Zawadi mu minota ya mbere, ariko umupira watewe n’uyu mwari ujya hanze mu gihe Umwaliwase Dudja na we yabonye uburyo bwiza ku ruhande rwa AS Kigali, agaruye umupira mu rubuga rw’amahina ufatwa n’umunyezamu wa Scandinvia WFC mbere y’uko Irakunda Callixte agerageza ishoti rya kure rikajya hanze.
Nyuma y’iminota 22 umukino utangiye, umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, yakoze impinduka ya mbere nyuma yo kubona ko ikipe ye iri kurushwa mu kibuga hagati, Nyiramwiza Marthe asimburwa na Kalimba Alice. Scandinavia WFC yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku mupira wahinduwe na Uwimana Zawadi usanga Ukwinkunda Jeannette ahagaze neza, ahita awohereza mu rushundura.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, AS Kigali yashoboraga kwishyura iki gitego ku mupira wahinduwe na kapiteni wayo Ibangarye Anne-Marie, ariko bagenzi be, Umwaliwase Dudja na Iradukunda Callixte bananirwa gukora kuri uyu mupira waciye mu maguru y’abakinnyi bose ukarenga.
Ku ikosa ry’umunyezamu Uwizeyimana Hélène wafatiye umupira hanze y’urubuga rwe, Scandinavia WFC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 60, gitsinzwe na Mukandayisenga Nadine wateye uyu mupira w’umuterekano ukajya mu izamu nta wundi muntu uwukozeho.
AS Kigali yakomeje gushaka uburyo ibona igitego, Iradukunda Callixte ahusha uburyo bw’umupira yateye n’umutwe ashaka kuroba umunyezamu Itangishaka Claudine, umupira uramutenguha ujya hanze. Iyi kipe y’abanyamujyi yahise ikora impinduka ya kabiri, Ibangarye asimburwa na Imanizabayo Florence.
Habura iminota 23 ngo umukino urangire, Maniraguha Marie Louise wa AS Kigali WFC yakiniye nabi Ukwinkunda Jeannette wari umucitse, umusifuzi atanga coup-franc yatewe na Mukandayisenga Nadine, na none umupira uruhukira mu rushundura nta wundi muntu uwukozeho, abanya-Rubavu bishimira igitego cya gatatu.
Kalimba Alice wahushije uburyo bwabonetse ku ruhande rw’ikipe ye mu rubuga rw’amahina, yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi mugenzi we wa Scandinavia WFC mbere y’uko na Imanizabayo Florence ananirwa gutsinda igitego cyari kuba impozamarira ku munota wa 80, ubwo yateraga ishoti rikomeye umupira ugashyirwa muri koruneri n’umunyezamu Itangishaka Claudine.
Muri iyi minota ya nyuma, umutoza wa Scandinavia, Bizumuremyi Radjabu yakoze impinduka ebyiri, Uwamariya Diane asimburwa na Kankindi Fatuma mu gihe Nyirahafashimana Marie Jeanne yasimbuwe na Abimana Djamila. Uwimana Zawadi yabonye uburyo bwashoboraga guhesha Scandinavia igitego cya kane ku munota wa 89, umupira awutera hanze.
Umukino warangiye Scandinavia itsinze ibitego 3-0, iyobora shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore n’amanota 24 mu gihe AS Kigali yo yagumye ku mwanya wa kabiri, amakipe yombi afite umukino w’ikirarane wagombaga gukinwa mu kwezi gushize ukaza gusubikwa bitewe n’uko Ikipe y’igihugu ‘She-Amavubi’ yari ifitanye umukino na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban yavuze ko mu byatumye batsindwa harimo ibiyemezo by’abasifuzi atemeranya na byo, aho ku gitego cya kabiri, asanga Scandinavia itagombaga guhabwa coup-franc.
Ati” Umusifuzi ni we ufata icyemezo cya nyuma njye niko nabibonaga [ko ritari ikosa], ntacyo narenzaho. Ndacyafite icyizere ko gutwara igikombe bishoboka. “
Bizumuremyi Radjabu yavuze ko byari bigoye ko Scandinavia WFC yatwara igikombe aribwo ikiva mu cyiciro cya kabiri, yemeza ko muri uyu mwaka bishoboka kuko abakinnyi bamaze gutinyuka.
AS Kigali WFC: Uwizeyimana Hélène, Mukantaganira Joselyne, Uwamahoro Marie Claire, Umwizerwa Angelique, Maniraguha Marie Louise, Nibagwire Sifa Gloria, Nibagwire Liberée, Nyiramwiza Marthe, Iradukunda Callixte, Umwaliwase Dudja na Ibangarye Anne Marie.
Scandinavia WFC: Itangishaka Claudine, Nyirabahimana A.Marie, Umuziranenge Irera, Muhawenimana Constance, Uwineza Jazira, Mukandayisenga Nadine, Uwimana Zawadi, Uwihirwe Kevine, Nyirahafashimana M. Jeanne, Uwamariya Diane na Ukwinkunda Jeannette.
Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 9 (usoza imikino ibanza)

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mata

Kamonyi WFC 6-0 Gakenke WFC
Rugende WFC 0-4 ES Mutunda WFC
Inyemera WFC 1-1 AS Kabuye WFC
Rambura WFC 1-1 Bugesera WFC
Kuwa Mbere tariki ya 22 Mata

AS Kigali WFC 0-3 Scandinavia WFC

Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi

1. Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC) –12
2. Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC) -11
3. Uwimana Zawadi (Scandinavia WFC) – 6
4. Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC) – 5
5. Dukuzumuremyi Marie Claire (ES Mutunda WFC) – 4
6. Nibagwire Libelle (AS Kigali WFC) – 4
7. Nyirahafashimana Marie Jeanne (Scandinavia WFC) - 4

Abakinnyi ba Scandinavia WFC bahise bajya kwishimira igitego imbere y'abafana baje babaherekeje

Abakinnyi ba Scandinavia WFC bishimiye igitego bagenda nk'abakecuru

Abatoza ba Scandinavia WFC bashimira abakinnyi

AS Kigali WFC ntibumvaga ibiri kubabaho

Byari ibyishimo ku bafana baturutse i Rubavu

Byari ibyishimo ku munyezamu wa Scandinavia WFC

Ibikoresho birimo ingoma za kizungu bari babikozeho

Igitego cya kabiri cya Scandinavia WFC cyabonetse kuri coup-franc

Iradukunda Callixte nyuma yo guhusha uburyo bwari guhesha AS Kigali igitego

Iradukunda Callixte yagowe n'ubwugarizi bwa Scandinavia WFC

Kalimba Alice na Nibagwire Sifa Gloria bombi babonye amakarita y'umuhondo muri uyu mukino

Kapiteni wa Scandinavia WFC Uwineza Jazira

Lomami Marcel utoza Gasogi United yaje kureba uyu mukino

Mukandayisenga Nadine watsinze ibitego bibri ku mipira y'imiterekano

Na wo waruhukiye mu izamu

Scandinavia bishimira igitego cya gatatu

Scandinavia WFC ishyigikirwa n'abaturutse mu mahanga

Ubwo umukino wari urangiye

Ubwugarizi bwa Scandinavia WFC bwari buhagaze neza

Ukwinkunda Jeannette atsinda igitego cya mbere

Umunyezamu wa Scandinavia Itangishaka Claudine yabereye ibamba AS Kigali WFC

Umunyezamu wa Scandinavia WFC yagize ikibazo mu mukino hagati yitabwaho n'umuganga

Umupira waruhukiye mu rushundura

Umusifuzi Mukansanga Salma yaje kureba uyu mukino

Umutoza wa AS Kigali WFC Mbarushimana Shaban ntiyishimiye imisifurire kuri uyu mukino

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'abagore 'She' Amavubi , Habimana Sosthene yaje kureba uyu mukino

Uwizeyimana Hélène ntiyabashije kugarura umupira watewe na Jeannette






C
Credit: www.igihe.com

dimanche 14 avril 2019

GISAGARA VOLLEYBALL YASOJE AMARUSHANWA YA AFRIKA KU MWANYA WA 10

Mu yaherukaga guserukira u Rwanda mu mukino wa volleyball muri Afrika nta n'imwe usibye UNR muri 2011 yatahanye umwanya wa 4 ariko nyuma y'imyaka 7 yari imaze isohoka kuva 2004 kandi icyo gihe bitwaje ikipe y'igihugu, nta yindi kipe yaherukaga gusesekara mu 10 za mbere kuri uyu mugabane. UNATEK na APR zaherukaga guhagararira igihugu, imwe yazanye umwanya wa 13 indi iya 18. Mpamya ko ku nshuro ya 2 cg 3 GVC idahuye na rwangendanyi yagera heza kurushaho.
 
UNR yakunze kugira volley ikomeye, yigeze kugera muri 1/2 k'irangiza




Icyagaragaye muri aya marushanwa nuko kandi volleyball y'abirabura ivanze cyane n'amakosa ugereranije n'abarabu, ku buryo hatagize igihinduka byazagorana kuba hagaragara ikipe yirabura yatwara igikombe cy'Afrika. Gihamya nuko nta kipe n'imwe ya Afrika y'abirabura yaje muri 5 za mbere, ku irushanwa ryegukanywe na Ahly itsinze bakeba bayo bo mu Misiri Smouha amaseti 3-0.
Dore uko amakipe yakurikiranye nyuma y'isozwa ry'irushanwa:
Ahly niyo yatwaye igikombe cyayo cya 14 mu aya marushanwa.

1- Ahly E (EGY)
2- Smouha (EGY)
3- Ahly T (LBA)
3- Al Swehly (LBA)
5- El Etihad (LBA)
6- Nemo Stars (UGA)
7- Prisons (KEN)
8- Asaria (LBA)
9- GSU (KEN)
10- Gisagare (RWA)
11- UCU (UGA)
12- Police VI (BOT)
13- VC Espoir (COD)
14- FAP (CMR)
15- University (ZIM)
16- AS INJS (CIV)
17- Gendarmarie (MED)
18- Wolaita (ETH)
19- Mugher (ETH)
20- VC Mwangaza (COD)
21- Rukinzo (BDI)
22- AS FAG (GUI)
Gisagara rero niyo kwishimirwa kuko kuva havaho amikoro y'ubufasha MINISPOC yageneraga amakipe byari bigoye kwiyumvisha ko ikipe y'akarere yashobora kwirwanaho ikitabira amarushanwa nk'aya aba asaba amikoro rimwe na rimwe atunguranye. Ni ikindi gitego akarere katsinze.
Nyamara ariko ukurikije urwego abakinnyi GVC ifite, n'uburyo ihatse amakipe makeba hano muri Volleyball mu RWanda aho iyatsinda itanagira umutoza uhoraho, bisobanura ko GVC yaba indorerwamo y'urwego rwa volleyball mu Rwanda. Impungenge zaba nyinshi kukumenya niba Volleyball mu Rwanda itarasubiye inyuma ugereranije n'andi yose yo mu karere. Impamvu nuko amakipe yose yo mu karere nka Nemo stars ya Uganda, GSU na Prisons za Kenya zose zayije imbere. Byongereye urujijo  ubwo yatsindwaga n'ikipe y'abanyeshuli ya Uganda Christian universtity. Igisubizo kizagaragarira mu marushanwa y'akarera ka  5 mu bihugu ategerejwe mu mpeshyi uyu mwaka hano mu Rwanda. Dore ko n'ubuheruka Kenya yatsinze u Rwanda. Abaganda nabo urebye imyitwarire y'abakinnyi bayo n'imyitwarire ya clubs zabo mu marushanwa ya Afrika ni abo kugirira amakenga.
Nta byera ngo de, ibintu byose ni ishule. Hari ibiba byaragiye bitagenda neza uko bikwiye nko kumenya ibikenerwa ngo abanyamahanga bifashishwe mu kibuga n'ibindi ariko Kandi GVC izi ikiyigenza, muri rusange urugendo rwagenze neza. Ubutaha ni ugukosora no gushimangira ahari ingufu kugirango abantu bashobore kureba icyanoga, n'umusaruro mu kibuga urusheho kwiyongera mu marushanwa ya Afrika. GVC ni ishema ry'abanya Gisagara, abakomoka Gisagara, abakunzi ba volleyball. Igisigaye nuko yaba ishema ry'igihugu kandi yarabitangiye ubwo yatwaraga zone 5.

lundi 8 avril 2019

GISAGARA VOLLEYBALL ITSINZE POLICE YA BOTSWANA YIZERA GUSOZA MU MAKIPE 10 YA MBERE MURI AFRIKA


Ni umukino wihuse, amaseti 3-1  (25-17, 25-19, 14-25, 25-21). Ubu izakina ejo kuwa 2 n'ikipe ya GSU Kenya bahatanira umwanya wa 9 nuwa 10 mu makipe ya mbere ku ruhando rw'Afrika mu marushanwa ari kubera i Cairo, Egypt.
 Umukino wa mbere wagaragayemo Akumuntu Kavalo Patrick wari umaze igihe afite imvune.

dimanche 7 avril 2019

GISAGARA VOLLEYBAL IMAZE GUTSINDA FAP YA CAMEROUN, YIFATANIJE N'ABANYARWANDA BABA MU MISIRI MU GIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 25 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994


GISAGARA volleyball ikomeje urugamba rwo guharanira kugaragara mu makipe 10 ya mbere ku ruhando rw'Afrika mu marushanwa ari kubera i Cairo, Egypt. Kuri iki cyumweru ikaba yatsinze ikipe yari ihagarariye Cameroun ya FAP ku maseti 3-1. Bituma yinjira mu makipe 4 azahatanira kuva ku mwanya wa 9-12.

Gigasara volleyball yahise yerekeza Conrad hotel kwifatanya n'abandi banyarwanda baba mu Misiri mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.


Kuri uyu wa mbere saa sita zuzuye iraba icakirana na Police ya Botswana.
Uyu mwaka abarabu bakaba baragaragaje umukino udasanzwe muri Volleyball, volley isukuye itarimo amakosa menshi nko kwangiza services ndetse na gukora inshundura bya hato na hato, binatuma nta kipe y'Afrika y'abirabura izagaragara mu makipe 4 ya mbere. Kuko muri 1/2 hageze; Ahly na Smouha zo mu MISIRI na Swehly na Ahly Tripoli zo muri Libya.

samedi 6 avril 2019

GISAGARA Volleyball nyuma yo kwirahira Gendarmerie, iracakirana na FAP yo muri Cameroun

Ni amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball Afrika. Ikipe ya Gisagara ihagarariye u Rwanda ikaba nyuma yo gukubita itababariye Gendarmerie ya Madagascar, ubu kuri iki cyumweru 15h00 iraba ihatanye na FAP ya Cameroun mu nzira yo guhatanira umwanya wa 9-16.









vendredi 5 avril 2019

GISAGARA Volleyball ku mukino wa nyuma mu itsinda

Haraba ari 17h00 ku isaha ya Kigali, nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afrika mu mukino wa volleyball iza gucakirana na Gendarmerie yo muri Madagascar.
Ni umukino ufite icyo usobanuye kuko Gisagara iwutsinze irinjra mu rindi sibaniro ryo guhatanira imyanya kuva 9 kugeza 16. Kuwutsindwa nabyo byatuma ijya mu mubare ahatanira imyanya idashamaje na busa yafatwa nkaho ariyo ngwizamubare muri aya marushanwa ari kubera mu gihugu cya Misiri.
Ni umukino utaza kugaragara nk'uko mwari mubimenyereye kuri CAVB youtube channel ahubwo murawukurikira live kuri
-Instagram: muramiraregisi
-Youtube.com.......Muramira tv.....ukabanza ugakora subscribe.
-Abo ibyo bigora baza kunyandikira kuri whatsapp number 0788434649 nkaboherereza Link bakandaho biboroheye match igahita igaragara.