mardi 30 juillet 2019

GUY Busaka watozaga ikipe y'igihugu ya DR Congo niwe mutoza mushya wa GASOGI United


Kuri uyu wa 2 nibwo ikipe ya Gasogi united iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona  mu cyiciro cya 2 ikaba ije guhatana mu isibaniro ry'ibikombe mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yamaze kubona umutoza mukuru. Ni Guy Busaka watozaga ikipe ya AS NYUKI ya guverineri Julien Paluku i Butembo muri Kivu y'amajyaruguru.
Guy kandi yari umutoza w'ikipe za DR Congo zose z'ingimbi, ubwo ni mu batarengeje imyaka 20 na 23, iyo ya nyuma iherutse gusezerera Amavubi mu majonjora y'imikino olempike 2020 izabera mu Buyapani.









Si ibyo gusa kandi kuko president wa Gasogi united, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yazindutse asinyisha umukinnyi Cyuzuzo Ally wari uhetse Kirehe FC muri shampiyona iheruka. akaba akina imbere ya ba nyugariro.

lundi 29 juillet 2019

Scandinavia Women FC ikoze amateka itwara igikombe cya Shamipiyona itsinze imikino yose


Ikipe ya Scandinavia WFC yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu mateka yayo itsinze mucyeba AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wasozaga iyi shampiyona. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Jeannette Ukwinkunda ku munota wa 24’.
Kuri iki cyumweru  tariki 28 Nyakanga 2019, kuri Stade Umuganda habereye umukino wa shampiyona mu bari n'abategarugori uyu mukino watangiye i saa cyenda waranzwe n'imbaraga nyinshi cyane. As Kigali yagowe n'umukino  bituma ikipe ya Scandinavia yubaka amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere idatsinzwe kuko yakinnye imikino 18 iyitsinda yose, amanota 54 kuri 54, yinjiza ibitego 62 mu gihe yo yinjijwe 3 gusa.Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene atanga igikombe cya shampiyona 2018-2019

Scandinavia WFC bishimira igikombe cya shampiyona 2018-2019
Mu gice cya mbere ikipe ya Scandinavia WFC yagaragaje igihunga gikomeye  aho kumunota wa 13’  Scandinavia WFC Uwikunda Jeanette ahusha igitego cyari cyabazwe na  buri wese aho yari wenyine imbere y'izamu.
Iki gihunga cyongeye kugaragara ku munota wa 20’ aho ikipe ya Scandinavia WFC yahushije ikindi gitego cyagaragariye buri wese ndetse n'abafana bamaze kucyishimira.
Uko umukino wagiye ugenda ni nako amakipe yombi yagiye yinjira mu mukino  ubona yatinyukanye. Kankindi Fatuma umwe mu bakobwa bakinira Scandinavia WFC  bafite ubunararibonye muri shampiyona y'abagore afatanyije na Jeanette Ukwinkunda ndetse na Uwimana Zawadi bakoze iyo bwabaga  bananiza bamyugariro ba AS Kigali byaje gutanga umusaruro ku munota wa 24’ aho ikipe ya Scandinavia WFC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jeannette Ukwinkunda wari wazonze iyi kipe  ya AS Kigali.
Scandinavia WFC batwaye igikombe bari bafiteho amahirwe mbere y'umukino 
 Kugera kumunota wa mirongo itatu (30) y'igice cya mbere  umunyezamu wa Scandinavia nta mupira n’umwe wamugezeho  mu gihe mugenzi  we yari yagowe n'amashoti ya Uwimana Zawadi ndetse na Jeannette Ukwinkunda.
Ababanje mukibiga kuruhande rwa Scandinavia WFC:
Scandinavia WFC XI: Umubyeyi Zakia (GK,22), Kankindi Fatuma 11, Umuziranenge Irera 14, Muhawenimana Constance 12, Uwineza Jazira 3, Mukandayisenga Nadine 13, Uwimana Zawadi 9, Abimana Jamila 16, Nyirahafashimana  Marie Jeanne 10, Uwihirwe Kevine 21 , Ukwinkunda Jeannette 8.
11 ba Scandinavia WFC babanje mu kibuga 
AS Kigali XI: Nyirabashyitsi Judith (GK,1), Kayitesi Alodie 2,  Uwamahoro Marie Claire 13, Uwamahoro Olive 4, Nibagwire Sifa Gloaria 14, Mukeshimana Jeannette 7, Umwaliwase Dudja 3, Imanizabayo Florence 8,  Iradukunda  Callixte 17,  Mukantaganira Joseline 16, Ibangarye Anne Marie 15.
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga  
Champiyona y'abagore yabaye bwa mbere muri 2007 aho hagendaga hahura ibigo by'amashuri mu bakobwa.
Nyinawumuntu Grace watozaga AS Kigali niwe wabaye umutoza wa mbere mu bagore  watwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu bagore aha hari muri 2008.
AS Kigali yateshejwe agahigo ko kuzuza ibikombe 11 mu myaka ikurikiranye kuko ariyo ibitse igiheruka cya 2017-2018.
Umwariwase Dudja wa AS Kigali (3) ahanganye na Nyiramfashimana Marie Jeanne (10)
Scandinavia WFC yahawe igikombe na miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000 FRW) mu gihe AS Kigali ya kabiri yahawe miliyoni imwe n’igice mu mafaranga y’u Rwanda 1,500,000 FRW).
Sifa Gloria Nibagwire kapiteni wa AS Kigali afata igihembo cyabo  Igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu cyiciro cy'abagore 
Abasifuye uyu mukino usoza shampiyona y'abagore 2018-2019