mardi 12 décembre 2017

MINISPOC NA OLEMPIKE BANANIWE GUKEMURA IKIBAZO CYA FEDERASIYO Y'ITERAMAKOFE


Umukino w'iteramakofe ni umwe mu mikino iryoha cyane ikizihiza abawukurikirana mu rwego rw'isi aho uhuruza imbaga nini haba ku kibuga no ku ma televiziyo bagirango barebe agapingane n'aho intege za muntu zirangira.
Hano mu Rwanda siko biri kuko hashize imyaka hafi 3 nta marushanwa afatika aba mu uwo mukino, ku buryo hari n'abatazi ko hariho ishyirahamwe ry'uwo mukino.
Mu bushakashatsi bwacu bwimbitse twakoze twasanze ikibazo ari Direction technique ya MINISPOC kuko yagize uruhare mu gukuraho komite yariho mbere, inananirwa gusubiza ikifuzo cyo guhuza iyo federasiyo nkuko bagiye babisabwa n'abanyamuryango ariko mu mpamvu zitazwi , bagaterera agati mu ryinyo. Bamwe mu bo twaganiriye bakora uwo mukino bababazwa nuko ugiye kuzimira.

Byatangiye haba amatora yakuyeho Gashugi Kananura washinjwaga kuyobora by'akajagari iryo shyirahamwe. Hatorwa Jacob Mulindangabo. Direction technique ya MINISPOC yaje gusaba iseswa ry'iyo komite ivuga ko ishyirahamwe bayoboye nta buzima gatozi bafite. Hashyirwaho by'agateganyo Vicky Kalisa ngo bashake icyo cyangombwa, Iyo komite yagombaga kumara amezi 3 hari mu 2015.
Nyuma iyo komite, nta matora abaye, yaje kuzanamo abandi bantu barimo Young, Ngenzi, Kayonde n'abandi ngo buzuze imyanya. Ariko federation isa n'iyibagiranye kuko nta rushanwa na rimwe rikibaho mu uyu mukino.

Kuri 28 Kamena 2017 nibwo abanyamuryango b'uyu mukino basabye inama rusange ngo hakemurwe ibibazo, komite ibima amatwi.
Bongeye kwibutsa mu indi baruwa yo ku 25 Nyakanga 2017 nabwo bavunira agati mu matwi banga gutegura iyi nama bizwi neza ko Inteko rusange ari rwo rwego rukuru ubundi rwagakemuye ibibazo muri federasiyo hatitabajwe izindi nzego nka MINISPOC na  Olempike (yo ikunze kwigira impumyi imbere y'ibibazo yagakemuye vuba na  bwangu).
Byabaye ngombwa ko taliki 11 Kanama 2017 abanyamuryango bandikira Bugingo Emmanuel DT wa MINISPOC (unashyirwa mu majwi ko ariwe ukingiye ikibaba iyi komite balinga iyobeye iteramakofe) bamusaba kubafasha gukemura ibibazo biri muri iryo shyirahamwe, nawe aricecekera ntiyigeze abasubiza amezi ashize arenga ane. Bituma hakwibazwa niba MINISPOC idasubiza amabaruwa y'abanyamuryango ba siporo (yemera cg ihakana) ibibazo biri muri sports bizakemurwa nande? Dore ko ibibazo bijya gusa n'ibi biri mu ma federasiyo atandukanye nka Rugby, natation, Tennis n'andi. Ingaruka zikaba umusaruro ugayitse ugaragara ku ba sportifs bacu mu marushanwa mpuizamahanga.


vendredi 8 décembre 2017

Umwana wa Mafisango w’ imyaka 11 yizeye gukoresha Kiyovu akaba igisubizo cy’ Ubusatirizi bw’ Amavubi.



Tabu Crespo waje guhabwa amazina ya Tuyishimire Crespo ageze mu Rwanda, ni umuhungu wa nyakwigendera Patrick Mafisango wakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda hamwe n’ikipe y’igihugu Amavubiakamenyekana ku kabyiniriro ka ‘Patriote”. Ku myaka 11, uyu mwana ukinira Kiyovu Sports y’abato afite inzozi zo kuzagera ku rwego nk’urwa se.
Ubwo RuhagoYacu yasuraga imyitozo y’ikipe ya Kiyovu Sports y’abato kuri uyu wa Kane, Tabu Crespo yari umwe mu bana benshi bari ku Mumena bitozaga guconga ruhago ndetse uyu yadutangarije ko intego ye ari ukugera ku rwego nk’urwa se witabye Imana mu 2012, na we akazakinira Amavubi.

Uyu mwana waje gufatwa n’intimba maze agasuka amarira ubwo yagarukaga ku byo yibukaho se birimo n’uburyo yishimiragamo ibitego cyane cyane ku mukino wahuje Simba SC yakiniraga na Yanga Africans, ngo yikundira APR FC na Real Madrid mu gihe Hakizimana Muhadjiri ari we mukinnyi w’ikitegererezo kuri we hano mu Rwanda kubera udukoryo akora n’ubushake agaragaza.
“[Papa] yarambwiye ngo ahantu hose nzajya ampaye ishema ryo gukina umupira kandi nzamukurikize.’’- Tabu Crespo, umuhungu wa Mafisango aganira na RuhagoYacu.
“Crespo iyo tugiye gutangira umukino musaba igitego. Akina nka numero karindwi, nimero 10 cyangwa 11, akina henshi. Ubona afite icyo abitse mu mubiri we, yabinyeretse kuva akiri muto.”
“Biranshimisha kubona ko anyumva, aratuje, ntabwo ajya asiba imyitozo kandi ariga kuko akurikira neza amasomo ye kandi ugasanga iwabo bamwitayeho, bamenya ibyo yagiye gukora.”

dimanche 19 novembre 2017

Mukunzi Yannick na Rutanga batawe muri yombi?

Yannick Mukunzi

Amakuru azindutse acicikana binyuze ku rubuga rwandamagazine.com ni itabwa muri yombi mu nkuru  https://rwandamagazine.com/imikino/article/breaking-news-mukunzi-yannick-na-rutanga-batawe-muri-yombi.

Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yabataye muri yombi ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho basanzwe babana.

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yemeje ko bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha kimwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. Polisi yahise ibajyana ku Kacyiru ku cyicaro gikuru.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye n’umukozi wabo wo mu rugo, yatangaje ko Yannick we yari yabanje gufatwa mbere ataragera mu rugo avuye gukina umukino wa Mukura VS naho Rutanga we agafatwa mu masaha ya nijoro.

Yagize ati " Yannick we yahise afatawa ejo akiva gukina, ntanubwo yigeze agera mu rugo

Mu kiganiro Rwandamgazine.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yavuze ko amakuru yari atarayamenya neza ko ari buduhe amakuru arambuye mu masaha ari buze.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Romami Marcel uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yatwemereye aya makuru gusa nabo ngo nibwo bari bakiyamenya, ko nta byinshi bari bakamenye.

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni bamwe mu bakinnye Rayon Sports yifashishije ikina na Mukura VS kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kicukiro. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

mardi 14 novembre 2017

Bamwe mu bakiniye Amavubi na bo bakinguriwe amarembo mu buyobozi bwa FERWAFA



Kalisa Adolphe ’Camarade’, Perezida wa Komisiyo y’amatora ya FERWAFA

Asobanura ibishya bizatuma hatongera kubaho ko FIFA isesa akanama k’amatora cyangwa igasesa amatora nyirizina, Kalisa Adolphe yasobanuye ko igishya ari ibikubiye mu mategeko agenga amatora bahawe na FIFA, aho hakagaragaramo bimwe mu byo batari barashyiuzemo mbere.
Kalisa yakomeje avuga ko bitazagarukira ku bakinnyi gusa, ahubwo ngo n’abatoza batoje Amavubi na bo ngo bemerewe kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, gusa abanyamakuru bakaba bibajije uzabasinyira ibaruwa ibatangaho umukandida, aho ngo Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bukaba ari bwo buzajya bubasinyira, uretse ko batanayoberana kuko ngo akenshi baba bazwi.

Imyanya izatorerwa ni Perezida wa FERWAFA, Visi Perezida ndetse n’abagize Komisiyo zitandukanye zigize Komite nyobozi z’iryo shyirahamwe.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah ahabwa uburenganzira na FIFA bwo guhita aba Umunyamabanga wa Komisiyo y’amatora

Icyakora ngo uwiyamamariza kuyobora, yaba uwahoze akinira Amavubi, uwahoze ayatoza cyangwa undi mukandida watanzwe n’umuryango runaka, agomba kuba yujuje ibikurikira:

Kuba ari Umunyarwanda,
Kuba nibura afite imyaka 28 y’amavuko, kandi atarengeje imyaka 70;
Kuba yaragize uruhare rugaragara mu myaka itanu ibanziriza itangwa rya kandidatire;
Kuba ari inyangamugayo kandi afite uburenganzira busesuye nk’umunyarwanda;
Kuba impamyabumenyi nibura y’imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye;
Kuba azi neza indimi ebyiri mu zikoreshwa mu Rwanda;
Kuba atarigeze ahamwa n’icyaha ngo afungwe igihe kigeze ku mezi atandatu;
Kuba atarigeze ahagarikwa n’urwego rubifitiye ububasha muri FERWAFA, CAF cyangwa FIFA;
Kuba yiyemeza guharanira inyungu z’umupira w’amaguru muri rusange aho gushyira imbere inyungu ze bwite cyangwa iz’ikipe yamutanzeho umukandida;

Ingengabihe y’ibikorwa by’amatora:

- 14 Ugushyingo 2017: Ikiganiro n’abanyamakuru;
- 15 Ugushyingo – 28 Ugushyingo 2017: Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;
- 29 Ugushyingo – 1 Ukuboza 2017: Kwiga ku madosiye;
- 8 Ukuboza 2017: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’ubujurire;
- 11 Ukuboza 2018: Ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo kwemeza urutonde rw’abakandida;
- 11 Ukuboza 2017: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida ;
- 11Ukuboza – 29 Ukuboza 2017 (Saa sita z’ijoro): Kwiyamamaza;
- 30 Ukuboza 2017: Amatora nyirizina;
- 30 Ukuboza 2017: Gutangaza ibyavuye mu matora;
- 5 Mutarama 2018: Gushyingura inyandiko z’Amatora;

Katauti na Gangi bitabye Imana mu ijoro rimwe


Mu ijoro ryakeye abakinnyi babiri bahagarariye Amavubi y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga Ndikumana Hamad alias Katauti na Bonaventure Hategekimana alias Gangi bitabye Imana mu buryo butandukanye.
Ndikumana yitabye Imana bitunguranye cyane kuko atari arwaye, yaguye i Kigali nyuma yo gufatwa n’uburwayi butaramenyekana.
Ndikumana Hamad Katauti ejo yakoresheje imyitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove ndetse yari afite imbaraga kuko yanakinanaga n’abakinnyi.
Yafashwe saa yine z’ijoro aruka bikomeye cyane, bahamagara umuganga wa Rayon Sports ngo atabare ariko amugeraho yashizemo umwuka aho aba i Nyamirambo.

Mugenzi we Gangi we yari amaze iminsi arwariye ku bitaro bya Kabutare mu mugi wa Huye. We indwara ikaba yari imumaranye igihe kinini nyuma y’agahenge yamuhaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

dimanche 12 novembre 2017

GACINYA CHANCE WA RAYON NGO NTIYAHUNZE



"Oya, ntiyahunze ubutabera nkuko biri kuvugwa, ari muri gahunda ze muri KENYA" , ni muri ayo magambo umwe mu ba hafi ba Gacinya Chance Denys , umuyobozi wungirije wa Rayon sports ariko usanzwe ari rwiyemezamirimo, asubiza ku kibazo twari tumubajije niba koko ibivugwa ko Gacinya yahungiye muri Kenya akwepa imanza zazamurwa n'ibibazo bishingiye kuri sosiyete ye.

AMAVUBI MURI CHAN 2018, BWA MBERE MU MATEKA APR FC YABUZE UMUKINNYI N'UMWE MU IKIPE Y'IGIHUGU MURI 11 BABANZAMO



Amavubi y’u Rwanda asezereye Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN2018 izabera muri Maroc muri Mutarama 2018. Amakipe yombi anganyije 0-0 mu mukino wo kwishyura ariko ubanza Amavubi yari yatsindiye i Addis ibitego 3-2

Abakinnyi bakoreshejwe ku Amavubi

Rwanda:1 Ndayishimiye Eric (C), 5 Kayumba Soter, 17 Manzi Thierry, 15 Usengimana Faustin, 20 Rutanga Eric, 14 Iradukunda Eric, 21 Niyonzima Olivier, 6 Mukunzi Yannick, 2 Manishimwe Djabel ( wasimbuwe na 10 Muhadjiri Hakizimana), 7 Biramahire Abeddy (wasimbuwe na13 Maxime Sekamana), 12 Mico Justin (wasimbuwe na8 Niyonzima Ally).
 Biramahire Abed yagerageje gushaka igitego biranga
 Umukuru wa SENA y'u Rwanda yashimiye abakinnyi ubwitange
 Fan club Gikundiro Forever nayo yari yabukereye gutera ingabo mu bitugu Amavubi
 Abakinnyi bizihiwe bagaragariza urugwiro baterura Nzamwita Degaule uyobora FERWAFA
Aha akanyamuneza kari kose dore ko iyi tike yinjirije buri umwe mu bakinnyi n'abatoza 3,000,000 nk'agahimbazamusyi.


MU RWANDA HAGIYE KUBAKWA STADE MPUZAMAHANGA YA HANDBALL ?


Amakuru atugeraho aturuka mu mujyi wa Antalya jo muri Turkiya, ahashojwe kuri iki cyumweru inteko rusange y'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umukino wa handball IHF, nuko uwari uhagarariye Federation y'u Rwanda yuwo mukino, yemerewe kuba ishyirahamwe ayoboye ryazabona inkunga yo kubaka stade mpuzamahanga mu gihe bashobora gukora umushinga usobanutse.

Utabarutse Theogene akaba yatwemereye ayo makuru anongeraho ko bamaze kwemererwa ikibuga cyo hasi (tapis) kijyanye n'igihe kigezweho na federation ya handball mu budage.

mardi 17 octobre 2017

MIGI YARAHIYE KO ATAVUGANYE NA APR, yo iti azaza kudukinira: ukuri kuri he?


Mu ntango z'icyumweru gishize nibwo hasohotse amakuru ko MIGI, Kagere na Tuyisenge Jacques, bazaza gukinira ikipe ya APR FC mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y'u Rwanda.
Ubuyobozi bwa APR FC bwari buhagarariwe na General Mubarak bwongeye kubyemeza mu nama baraye bagiranye n'abahagarariye amatsinda y'abafana biyo kipe nkuko tubikesha ruhagoyacu.com.
Nyamara ariko nkuko mu bibona mu kiganiro kihariye cya whatsapp twagiranye na Migi ubwo inkuru yatangiraga gutangazwa, byageze naho aturahira Imfura ye ko ibyo atari ukuri.
Ukuri rero kuraba ukuhe? Reka mwirebere ikiganiro twagiranye na Migi ubusanzwe tuziho ubunyangamugayo.

samedi 30 septembre 2017

NINDE UZASIMBURA DEGAULE MURI FERWAFA ?



Ubwo bigenda bigaragara ko Nzamwita Vincent Degaule uyoboye FERWAFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ashobora kuzakomeza indi mandat y'imyaka ine aho kugeza ubu ku matora ategerejwe mu kwezi kwa mbere bigaragara ko nta mukeba ufatika afite, www.regismuramira.blogspot.com imaze iminsi iganira n'abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda.
Mubyo twifuzaga kumenya harimo umuti w'ibibazo bisa na karande muri ruhago yacu kuva football yagera mu Rwanda izanywe n'abakoloni. Ibibazo byakunze kuba bimwe.
Aho bose bahurije ko umuti nta wundi usibye kugira inteko rusange ihamye (abayobozi b'amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe gikwiye mu nyungu rusange z'igihe kirekire).
Ikindi twaganiriye benshi bakirinda no kuba amazina yabo yagaragara mu iyi nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat ye/ze muri FERWAFA bitewe n'ikizere abatora bazaba bakomeje kumugirira. Bose mu byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko dukurikiranya amazina duhereye kuko ikizere abafana babafitemo nk'uwazasimbura Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.

1. Martin Ngoga: 

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: "Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n'icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk'ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye".
Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.
Anazwiho kuba umukunzi magara w'ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

2. Nkubito Athanase: 

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w'umupira w'amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by'umwihariko ay'umupira w'amaguru, igice kigaragara nk'icyuho gikomeye muri football mu Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w'agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk'imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y'igikombe cy'isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.
Uwo twaganiriye yagize ati: "yemeye guhara umushahara w'umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w'umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu".

3. Nizeyimana Olivier: 

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka muri za 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshule n'abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n'abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y'icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: "Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n'umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko".
Nizeyimana Olivier akaba ari n'umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe.

4. Murenzi Abdalla: 

 Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n'akarere ka Nyanza. Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro  naho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cya icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y'umuntu wakuye Rayon sports 'mu muhanda' ubwo iyo kipe yajyaga kubana n'akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.
Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim yakiniye Rayon sports n'ikipe y'igihugu mu myaka ya za 1980.

5. Munyandamutsa Augustin: 
Augustin Munyandamutsa yakunze kunenga mu ruhame imikorere ya FERWAFA

Iri zina naryo rirazwi cyane mu mupira wo mu Rwanda. Uyu mugabo wabanje kuba mu gisiririkali mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu nyuma akaza kwinjira mu bucuruzi abinyujije muri sosiyeti yitwa Mediacom, niwe ufatwa nk'isura yo kuzamura umupira w'abana aho yashinze ishule SEC ryigisha umupira w'amaguru nubu imbuto zaryo zikaba zigaragara mu mupira nyarwanda no hanze ku bakinnyi nka Nirisalike Salomon.
Mu iki gihe FERWAFA yamufatiye ibihano kubera kutavuga rumwe n'ubuyobozi buhari, ariko ntawashidikanya ko igihe kimwe nazagaruka mu mupira n'ubundi ibikorwa bye bizakomeza kwivugira.

lundi 25 septembre 2017

SCANDINAVIA Women Yakosoye As Kigali


Ikipe y'i Rubavu izwi nka Scandinavia women football, iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya 2 cya football y'abagore idatsinzwe umukino n'umwe, kuri uyu wa 6 yakosoye ku mugaragaro ikipe ya AS Kigali women yari isanzwe yarigize kagarara mu mupira w'abagore aho itwara umusubizo iibikombe bya shampiyona. Abakurikiranye uwo mukino i Rubavu bahamya ko hagiye kuzaba agapingane gakabije hagati y'izi kipe zombe ubu zizaba ziri mu kiciro cya mbere.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 38’ w’umukino gitsinzwe na Irela Umuziranenge nyuma yuko AS Kigali yari imaze guhusha penaliti yatewe na kapiteni Kalimba Alice ku munota wa cumi w’umukino (10’) nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Florence Imanizabayo mu rubuga rw'amahina. Igitego cya kabiri cya Scandinavia WFC cyanahamije intsinzi cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinwe na Jazila Uwineza kapiteni w’iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Kanyamihigo Callixte Kazungu  yagiye agerageza amashoti agana mu izamu abura amahirwe y'igitego.
AS Kigali isanzwe idapfa gukorwaho yinjijwe igitego cya kabiri nyuma yuko Marie Claire Uwamahoro yari amaze guhabwa ikarita itukura ku munota wa 38' ubwo yakoraga ikosa agahabwa umuhondo ariko agakomeza gushotora umusifuzi wari uyoboye uyu mukino warangiye Scandinavia WFC itwaye amanota atatu (3) y'umunsi.







 Abasifuzi mu myitozo

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI:
Nyirabashyitsi Judith (GK), Rehema Uwizeyimana, Uwamahoro Marie Claire, Mukamana Clementine, Edith Umulisa, Jeannette Mukeshimana, Saida Ntagisanimana, Kalimba Alice (C) Iradukunda Callixte, Florence Izabayo na Dudja Umwariwase.

Scandinavia WFC XI:
Umubyeyi Zaria (GK),Nyirahabimana Anne Marie, Mukaneza Marie Jose, Olive Uwamahoro, Jazila Uwineza, Mukandayisenga Nadine, Claire Mushimiyimana, Uwihirwa Madfasia, Fatuma Kankindi, Abimana Djamila na Irela Umuziranenge

AMAFOTO:Inyarwanda

DEGAULE NICYO CYEMEZO CYA MBERE AFASHE KIGASHIMISHA ABA RAYONS BOSE





Kuva Nzamwita Degaule yagera ku buyobozi bwa FERWAFA mu 2014, hakunze kubaho kutumvikana we n'abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bamwe bamushinja ko yanga ikipe yabo.
Mu byo bagiye bashingiraho harimo umukino wigeze kwimurwa hagati ya APR FC na Rayon sports n'ibindi nko kuba barahawe igikombe cya shampiyona adahari.

Kuri uyu wa mbere FERWAFA ikaba yafashe umwanzuro wanejeje abakunzi ba Rayon sports bose aho yanzuye ko umukino w'igikombe Super cup uzakomereza aho wari ugeze ku munota wa 63 kandi buri cyose kigakomeza aho umukino wari ugereye nkuko amategeko ya CAF na FIFA abiteganya mu bihe nk'ibi byari byabaye i Rubavu ubwo bitunguranye umuriro waburaga bigahagarika umukino.
Umwe mu bayobozi ba Rayon sports utashatse ko tuvuga izina rye, twahuriye aho bita kwa Freddy kuri uyu wa mbere ku mugoroba, yagize ati: " Nubwo hari ibyo yagiye adufashaho nko kutuguriza amafranga igihe twari mu mikino y'Afrika, ariko mbona aho yagiye atubangamira nko kuba batarateganije uburyo bwari bunogeye bwo kuduha igikombe cya shampiyona twatwaye. Ariko iki cyemezo cy'uyu munsi kiradushimishije cyane, usibye ko rwari urubanza rw'urucabana, amategeko yari ku ruhande rwacu. Ahubwo n'ibindi byemezo biri imbere azabyitwaremo gutya kuko amarangamutima ntayobora umupira".
Ikindi cyanzuwe muri iyo nama ni uko umukino wa Rayon sports-As Kigali muri shampiyona uzakinwa ku cyumweru.

samedi 9 septembre 2017

APR FC yarekuye abakinnyi batatu barimo 2 yaguze umwaka ushize

 

Ikipe ya APR FC yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi 3 bayifashije umwaka ushize kwegukana igikombe cy’Amahoro, bakaba barimo abo yari yaguze umwaka ushize w’imikino.
Abo bakinnyi ni Benedeta Janvier wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, Mvuyekure Emery umuzamu bari baguze mu ikipe ya Police FC kuri miliyoni 8, na Onesme Twagizimana bari batanzeho agera kuri miliyoni 12.
Amakuru dukesha RuhagoYacu avuga ko Janvier Benedata na Emery Mvuyekure bamaze guhabwa impapuro zibakura mu ikipe ya APR FC (Release Letters) naho Onesme Twagizimana akaza ataraye aruhawe, we akaba anakiri kumwe na bagenzi be mu mwiherero bitegura Agaciro.

Janvier Benedata yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC ubwo yabashaga kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2015/16, akaba yari mu bakinnyi bakoreshejwe cyane na Rubona Emmanuel ndetse na Nizar Khanfir.
Uyu musore ubwo Jimmy Mulisa yazaga umwaka ushize ntabwo ari mu bakinnyi yakoresheje cyane, biza kurangira akinnye imikino micye.
Umuzamu Mvuyekure Emery bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 muri Turkey, yaguzwe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Police FC aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier bari bamaze gutandukana na APR FC.
Mu ntangiriro yabonye umwanya wo gukina anakoreshwa mu mikino myinshi, ariko nyuma yaje kuza kuwutakaza, Kimenyi Yves na Ntaribi Steven aba ari bo bakoreshwa cyane.

Kuri Onesme Twagizimana yari yatangiye neza anafasha APR FC gutsinda ikipe ya AS Vita Club mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, ariko aza kugenda atakaza umwanya ahanini binatewe n’invune.
Aba bakinnyi bikaba byarangiye bashimiwe na APR FC.