dimanche 14 novembre 2021

Gisagara Volleyball irahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry'umusoreshwa

 


Ni irushanwa ryateguwe mu kwezi ko gushimira abasoreshwa beza, rizaba hagati ya tariki 26 n’iya 28 Ugushyingo 2021. Rizitabirwa n'amakipe yose yo mu cyiiciro cya mbere akiyongeraho abiri mashya ariyo KVC na Musanze. UTB iherutse guseswa izaza mu mazina ya UTB Alumni.



Ikipe ya mbere izashyikirizwa miliyoni 2 z'amanyarwanda, iya 2 ihabwe miliyoni imwe n'igice naho iya 3 ihabwe miliyoni imwe, haba mu bagabo n'abagore.

Gisagara Volleyball, iheruka kwegukana irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka aba sportifs bazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, yakomeje ingufu yongeramo Tyson wa UTB n'umugande Malinga Kathbart.


 

Mu gihe APR Volleyball yaherukaga kwegukana shampiyon yo yatakaje Passy yerekeza muri REG.

Rwanda revenue authority mu kuritera inkunga yashoyemo miliyoni 25 z'amafranga y'u Rwanda.



vendredi 24 septembre 2021

Mupenzi ETO wa APR yatsinzwe mu bujurire bwa nyuma ku cyaha cy'ubwambuzi: akatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse ategekwa no kuhita yishyura

 

Mupenzi Eto wamenyekanye  mu ikipe ya APR FC aho ashinzwe kuyihuza n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyikinira, akaba yashakira n'amakipe hanze abakinnyi bayo;  ndetse yanabayeho umunyamabanga w’umusigire mu minsi ishize, akaza kuregwa mu nkiko ashinjwa ubwambuzi aho bigaragara ko yanze kwishyura Zitoni Remy wari wamuhaye miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani (8,800,000 FRW) ariko akaza kwishyuraho ibihumbi magana atanu (500,000 FRW), urukiko rw'ibanze rwa Kibagabaga rwamuhamije icyaha mu isomwa ry'urubanza ryabaye mu ruhame ku wa 4 Werurwe 2021 akatirwa igifungo gihwanye n'imyaka itatu n'igice, aho yari yemerewe kukijurira bitarenze iminsi 30.


 

Usibye icyo gifungo kandi, mu myanzuro y'isomwa ry'urubanza, urukiko rwasabye Mupenzi Eto kwishyura amfranga yose abereyemo Zitoni; akanishyura n'ihazabu irenga miliyoni 2 z'amafranga y'u Rwanda irimo amagarama y'urubanza n'igihembo cy'umunymategeko wa Zitoni.

Mu bujurire rero, nyuma yaje gutsindwa mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 5 taliki 24 Nzeli ategekwa guhita yishyura vuba na bwangu, anakatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse. Bisonabuye ko muri uyu mwaka uje azaba afitemo imiziro ndetse agomba kwitwararika kuko agiye ikindi cyaha agwamo kikamuhama yakora igihano yahabwa hakiyongeraho n'uyu mwaka mu buroko.


Uko ikibazo giteye:
ZITONI REMY yahaye MUPENZI ETO FILS amafranga y’ u Rwanda millioni umunani n’ ibihumbi magana inani [8.800.000frw] (amwishyuramo ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) yo kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortune mu gihugu cy’u Bubiligi. Mupenzi Eto Fils nawe kuko bari basanzwe ari inshuti bizerana amwizeza kuzayimugurira akayimushyikiriza ,nyuma aho kuyimugurira ahubwo amafaranga ayakoresha mu nyungu ze bwite, ntiyamugurira iyo modoka yamutumye, yanga no kumusubiza amafaranga ye yamuhaye.
Mu mategeko rero kuba Mupenzi Eto Fils yaranze gusubiza Zitoni Remy amafaranga yamuhaye ngo azamugurire imodoka ntayigure ntanayamusubize kandi aziko yayimutumye ayikeneye byerekana ko iki cyaha yagikoze yakigambiriye kuko yagikoze akizi, abishaka, afite n’ubwenge buzima.
Amafaranga ayamuha hari uwabirebaga nk’umugabo (Evidence) nk’uko ubucukumbuzi bwakoze n’ubushinjacyaha bubigaragaza aho bugira buti:
Mupenzi Eto Fils yatse Zitoni Remy amafaranga y’ u Rwanda miliyoni umunani n’ ibihumbi maganinani( 8 800 000 FRW) ngo azamugurire imodoka mu Bubiligi yo mu bwoko bwa Toyota Fortune , aziko ayikeneye ndetse anabwira Ndayisenga Yves ko atamuhemukira kuko yaraziko kutayimugurira cyangwa ngo amusubize amafaranga ye yamuhaye ari icyaha yaba akoze.


Mu iburana:
1: Mupenzi Eto Fils ubwo yabazwaga yivugiyeko Zitoni Remy yamuhaye amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5, 900, 000 FRW) ntiyayamwishura yose kuko yanivugiye ko yamwishyuyemo miliyoni imwe n’ ibihumbi maganaatanu ( 1,500,000 FRW).
2: Hari ubuhamya bwatanzwe na Munyaneza Felicien wavuze ko yajyanye na Zitoni Remy kuri Banki ya Kigali ( BK) bityo Zitoni Remy abikuza amafaranga ayaha Mupenzi Eto amutumyemo imodoka, nyuma Zitoni amubwira ko Mupenzi Eto yanze kuyimugurira ntiyanayamwishyura, akanamwereka ubutumwa (message) Mupenzi Eto yamwandikiye amubwira ngo utwo dufaranga twe azatumwishyura.
Munyaneza Felicien yavuze ko Zitoni Remy ahereza Mupenzi Eto ayo mafaranga yabyiboneye ndetse ko hari amashusho (video) Zitoni Remy yamufashe ayamuhereza, akavuga ko yayamuhaye nta nyandiko bakoranye, ahubwo ko habayeho kwizerana.
3: Hari ubuhamya bwatanzwe na Ndayisenga Yves wavuzeko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagiye ku Biro (office) bya Zitoni Remy amwereka agatabo yahereyemo Mupenzi Eto amafaranga arenga iliyoni umunani ( 8,800,000 FRW) ariko akaba yaranze kuyamwishyura, akamusaba ko nagera mu Bubiligi azahamagara Mupenzi Eto akamubwira akamuhamo macye kuko hari business (ubucuruzi) yari yakorane na Remy agomba kumuha ibihumbi bine by’amayero (€4,000).
Ndayisenga Yves yavuze ko yahuye na Mupenzi Eto abimubwiye ubwa mbere amwemerera ko hari amafaranga afitiye Zitoni Remy ariko ko ntayo afite, ubwa kabiri bongeye guhurira muri modoka bari mu rugendo Mupenzi Eto abwira Ndayisenga Yves ko we na Zitoni Remy ari inshuti, ko azamusubiza amafaranga ye yamuhaye atamuhemukira, hanyuma ntiyongera kubimubaza yirinda no kumubaza icyo amafaranga Zitoni Remy yamuhaye ari kuyakoresha.

Ese ko Mupenzi Eto Fils na Zitoni Remy bari inshuti magara kuko byageze aho bitabaza inkiko?
Nka www.regismuramira.blogspot.com twakoze ubushakashatsi tubona ko: Amafaranga ari ikintu gikomeye kinakundwa ndetse buriya n’uwuyafite biba bigoye ko abura igikundiro no kwizerwa na rubanda.
Nibyo koko Zitoni Remy yemera ko Mupenzi Eto Fils ari inshuti ndetse ko ikibazo bafitanye ari ideni amurimo bityo namara kumwishyura nta kindi kibazo kizaba gihari hagati yabo.
Zitoni Remy avuga ko icyatumye agana inkiko ari uko yabonaga umwaka urenga wuzuye nta bushake na bucye Mupenzi Eto afite bwo kumwishyura kuko yari yaranahindutse ku buryo yajyaga no kumureba mu rugo akamwereka ko nta kintu avuze akanamubwira ko niba ashaka azajye kumurega bityo ngo ni kimwe mu byamubabaje akagana inkiko.
Kuri ubu rero Mupenzi Eto Fils yemera ko ideni afitiye Zitoni Remy ari amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5,900,000 FRW) mu gihe Zitoni Remy avuga ko amusigayemo miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (8,300,0000 FRW).

Aha yari akiri umunyamabanga wa APR w'umusigire, ariko uyu mwanya yaje kuwuvaho ubwo ubuyobozi bw'iriya kipe bwashyiragaho abayobozi bashya harimo n'umunyamabanga mukuru Masabo Michel.
 
UUbwo RIB yahamagaraga Mupenzi Eto muri Kamena 2020

 
Urwandiko Mupenzi Eto Fils yasinyeho avuga ko yari kwishyura bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2019.


Mu busanzwe mu mategeko mpanabyaha y'u Rwanda: Ubuhemu ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.
Ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange ivuga ko : "Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw)."
Ngibyo rero ibyagendeweho ubwo hafatwaga iriya myanzuro twavuze haruguru, ariko Mupenzi Eto akaba yarahise akjuririra kiriya cyemezo cy'urukiko ibihano bikaba byaragabanutse. Iriya myaka yari yakatiwe iva kuri 3 igera kuri 1.

Iyakaremye Pacifique (utambaye agakoti k'ubucuruzi), ucuruza Me2U, nawe ari kurira ayo kwarika ku buhemu yakorewe na Eto Mupenzi. 


Undi ni Masumbuko Hussein, nawe waguze ibibanza na Mupenzi Eto, biherereye mu karere ka Bugesera, ariko imyaka ikaba imaze kurenga 2 uyu yaramubuze ngo bahinduranye (mutation), bikaba byarageze n'aho Hussein ajya mu mategeko  gutambamira biriya bibanza.


Sebanani Emmanuel Crespo nawe ahamya ko Eto yamuriganije amafranga amwizeza kuzamujyana gukina hanze y'igihugu, ariko ikizere kikaba cyararaje amasinde.

Si muri APR FC gusa Mupenzi Eto azwi, kuko asanzwe ari umuhuza (sub-agent) w'abakinnyi n'abandi babikora nk'ababigize umwuga (agent) mu makipe abakeneye.


 


dimanche 12 septembre 2021

FERWAFA: Uwayezu Regis wari umunyamabanga yasezeye; yari muntu ki? Azibukirwa kuki muri ziriya nshingano?

Uwayezu Karangwa François Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y’imyaka 3.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Regis yagizwe umunyamabanga wa FERWAFA, hari ku ngoma ya Rtd Brg Gen Sekamana Jean Damascene.

UWAYEZU REGIS NI MUNTU KI?

Uwayezu Regis ni umugabo w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi. Yigeze kumara imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Kuri telefone yirinze kwemeza aho yerekeje, ariko buiravugwa ko ashobora kuba hari indi mirimo aganyemo cg se akajya gusoza amasomo mu cyiciro cyo hejuru cya Kaminuza (PhD).

Byose bizamenyekana mu minsi iri mbere, kuri uyu musore byemezwa ko ari uwo mu muryango w'ahazwi nka CHEZ LANDO.

AZIBUKIRWA KU KI MU GIHE YARI AMAZE MURI FERWAFA?

Nyuma y’uko Sekamana Jean Damascene yeguye muri Mata uyu mwaka, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru y’uko Regis yeguye ku mpamvu ze bwite yamenyekanye.

Uretse ibi kandi, amakuru avuga ko yigeze gusa n’utumvikana na MINISPORTS, k'ubw'umwihariko ntiyacanaga uwaka n'umunyamabanga uhoraho mu iriya minisiteri Shema Maboko Didier, bagiye banyuranya ku ngingo nyinshi zirimo aho FERWAFA (Regis ku bw'umwihariko) yafashe umwanzuro wo kutongerera umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent amasezerano. Ibi ntibyaje gukunda kuko yaje kongererwa amasezerano ku mbaraga za Minisiteri ya Siporo, ibintu atishimiye kimwe n’abandi bo muri FERWAFA. Yari umugabo uzwiho gufata ibyemezo bikomeye ubundi akirengera ingaruka.

Mu by'ingenzi rero Uwayezu Regis nk'umunyamabanga wa FERWAFA azibukirwaho harimo:


1. Kwimakaza Club Licensing ya FERWAFA byashyize amakipe menshi ku murongo cyane cyane guca ubwambuzi.


2. Gukorera mu mucyo (Transparency) mu micungire y'umutungo wa FERWAFA aho ndetse ku rubuga rwayo rwa internet hasangwa raporo yakorewe ubugenzuzi (financial report audited) utasanga ahandi mu yandi mashyiramwe y'imikino akorera mu Rwanda. Ibi byiyongeraho ingengo y'imari ya buri mwaka n'aho izaturuka.

3.Ko yagabanije abakozi benshi bari ingwizamurongo muri FERWAFA, ndetse  anashyira mu mucyo imitangire y'amasoko n'akazi muri kiriya kigo.


4. Afatanije n'abo bakorana bashoboye kubyura imirimo yo kubaka Hotel FERWAFA, nyuma yo kugenderana na Morocco ikemera kurekura inkunga yari yarageneye uriya mushinga.


5. Umucyo ku mitegurire y'amarushanwa, akarangirira ku gihe, tombola y'igikombe cy'Amahoro mu mucyo n'ibindi nko gukina shampiyona y'amatsinda ku mpamvu za Covid-19.


6. Yazanye uburyo bwo guhererakanya abakinnyi mu ikoranabuhanga imbere mu gihugu hifashishijwe mudasobwa na murandasi (Domestic TMS--Regestration platform) atari ngombwa kuza kuri ferwafa.


7. Asize anononsoye umushinga unageze ku musozo (final phase)  yo guha ubwigenge za shampiyona (leagues development): Icyiciro cya 1 kizigenga (superleague), icya 2 kigenge; ariko  bizasaba ko inteko rusange itaha ibishimangira. Abakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda bahamya ko iki ari cyo gisubizo cy'ibibazo byinshi bigaragara mu mupira wo mu Rwanda ku bw'umwihariko icy'amikoro.

8. Gufata ibyemezo bikarishye: Kwirukana umutoza inshuro irenze 1 azi neza ko ministeri imuhagazeho atazavaho nubwo adashoboye, gukuraho imikino itujuje ibisabwa. n'amabwiriza ya covid-19 ...n'ibindi.

9. Gukorana no kudakwepa itangazamakuru mu biganiro binyuranye


10. Kugerageza guca imanza zitabogama: Amakipe, abakinnyi, abatoza bagiye bahabwa ubutabera


11. Gutegura imikino ya gicuti ku ikipe y'igihugu : nk'iyitabiriye CHAN yari yarashoboyye gukina imikino yo kwitegura  6. Ni ibintu ubundi byasaga n'ibyacitse.


12. Gukora imyanzuro y'inteko rusange mu mucyo aho buri wese mu bayitabiriye yagombaga  kuyisinyaho agahabwa na copy ku bayishakaga. Ibi byagiye bica ibyo kwitana bamwana byakunze kuranga abanyamuryango bihakana ibyavugiwe mu nteko ibahuza mu bihe byabanje.


13. Kutiyandikira no kwigwizaho imitungo no kurwanira za missions zo guherekeza amakipe bya hato na hato. Yakunze kugaragara nk'umukozi wo mu biro (office) nk'uko n'ubundi inshingano ze zabimusabaga. Bitandukanye n'abandi banyuze muri uriya mwanya bahoraga bareba inyungu zabo mu gutanga amasoko, guherekeza amakipe y'igihugu etc.

Regis yicaye kwa Lando, bizwi ko ari mu muryango we

Ibaruwa y'ubwegure byizewe ko ari ku mpamvu ze bwite. Bikekwa ko agiye kuri PhD cg se mu zindi nshinganokuko atari ubwa mbere yimutse mu kigo kimwe agana ahandi mu ubu buryo.


mercredi 14 juillet 2021

Ni bande bagiye bahagararira u Rwanda mu mikino olempike kuva rwakwitabira bwa mbere mu 1984

 

Mu gihe abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda i Tokyo mu mu mikino Olempike 2020 izatangira taliki 23 Nyakanga 2021 aribo
1. Hakizimana John: Athletics (marathon)
2. Yankurije Marthe: Athletics (5,000 m)
3. Mugisha Moise: Gusiganwa ku magare-- Uzanatambutsa ibendera ry'igihugu
4. Agahozo Alphonsine: Koga (50m free style)---Uzanatambutsa ibendera ry'igihugu
5. Maniraguha Eloi: Koga (50m free style)


Buzaba ari ku nshuro ya 10 u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ahuza ibihugu byose byo ku isi mu mikino nayo isaga 30. Imikino olempike yaba ifite imizi ahagana mu mwaka 776 mbere y'ivuka rya Yezu. Mu gihe imikinire yayo yaje kuzavugurwa n'umwalimu akaba n'umunyamateka w'umufransa Pierre de Coubertin mu 1896; Bwa mbere u Rwanda ruyitabira hari mu 1984 yari yabereye i Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Twifuje kubagezaho abakinnyi bagiye bahagararira u Rwanda kuva icyo gihe, gusa nta mudali n'umwe bigeze begukana.
Mu marushanwa olempike ya 2016 mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brezil
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Adrien Niyonshuti.
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 7 aribo:
Ambroise Uwiragiye     wasiganwaga marathon     2:25:57     99
Claudette Mukasakindi     wasiganwaga marathon     3:05:57     126
Salome Nyirarukundo     wasiganwaga 10000 m     32:07.80     27
Adrien Niyonshuti     wasiganwaga ku igare    
Nathan Byukusenge     wasiganwaga ku igare
Eloi Imaniraguha     koga 50 m
Johanna Umurungi     koga 100 m
================
Mu marushanwa olempike ya 2012 mu mujyi wa Londre mu Bwongereza
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Adrien Niyonshuti.
Naho u Rwanda rwoherejeyo abakinnyi 7
Robert Kajuga     10000 m     27:56.67     14[13]
Jean Pierre Mvuyekure     Marathon     2:30:19     79[17]
Claudette Mukasakindi     Marathon     2:51:07     101[19]
Adrien Niyonshuti     wasiganwaga ku igare-- Ni nawe watwaye ibendera ry'igihugu
Fred Yannick Uwase     muri judo abatarengeje ibiro −73 kg
Jackson Niyomugabo     koga 50 m freestyle     
Alphonsine Agahozo     koga 50 m freestyle     
======================
 


Mu marushanwa olempike ya 2008 mu mujyi wa Beijing - ho mu Bushinwa
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Pamela Girimbabazi Rugabira.
U Rwanda rwari rufiteyo abakinnyi 4
Dieudonné Disi     10000 m     27:56.74     19
Epiphanie Nyirabarame     Marathon     2:49:32     66
Jackson Niyomugabo     koga 50 m freestyle     27.74     82
Pamela Girimbabazi      koga 50 m freestyle     39.78     88
=============
Mu marushanwa olempike ya 2004mu mujyi wa Athenes ho mu Bugereki
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Mathias Ntawulikura
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 5
Dieudonne Disi     10000 m     28:43.19     17
Mathias Ntawulikura     Marathon     2:26:05     62
Epiphanie Nyirabarame     Marathon     2:52:50     54
Leonce Sekamana     koga 50 m freestyle     28.99     78     
Pamela Girimbabazi     koga 100 m breaststroke     1:50.39     48
===================
Mu marushanwa olempike ya 2000 mu mujyi wa Sydney muri Australia
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Pierre Karemera , ariko we ntiyari umukinnyi
U Rwanda naho rwari rufiteyo abakinnyi 5
Alexis Sharangabo     1500 m     3:44.06     11     
Mathias Ntawulikura     Marathon     n/a     2:16:39     15
Christine Mukamutesi     800 m     2:14:15     6     
Samson Ndayishimiye     koga 50 m freestyle     38.76     75
Pamela Girimbabazi           koga 100 m breaststroke     DSQ     
=============
Mu marushanwa olempike ya 1996 i Atlanta muri Amerika
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Parfait Ntukamyagwe, ariko we ntiyari umukinnyi
U Rwanda rwari rufiteyo abakinnyi 4
Emmanuel Rubayiza     400 metres     49.20     54     
Alexis Sharangabo     1500 metres     3:46.42     37     
Mathias Ntawulikura     10000 metres     27:51.69     27:50.73     8
Patrick Ishyaka     Marathon
====================
 

Yahagarariye u Rwanda mu marushanwa olempike 1992

Mu marushanwa olempike ya 1992 mu mujyi wa Barcelona- ho muri Espagne
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Mathias Ntawulikura
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 10
Alphonse Munyeshyaka     wasiganwe 1500 m     3:58.75     13     
Seraphin Mugabo     wasiganwe  5000 m     14:25.97     11         
Mathias Ntawulikura     wasiganwe 10000 m     28:51.97     12     
Ildephonse Sehirwa     wasiganwe  Marathon     2:27.44     60
Laurence Niyonsaba wasiganwe      1500 m     4:24.87     11
Inmaculle Naberaho      wasiganwe  3000 m     10.02.62     10     
Marcianne Mukamurenzi     wasiganwe 10000 m     33:00:66     12     
Faustin Mparabanyi     wasiganwe  ku igare
Emmanuel Nkurunziza     wasiganwe  ku igare
Alphonse Nshimiyiama     wasiganwe  ku igare
=================
 


Mu marushanwa olempike ya 1988 mu mujyi wa Seoul- ho muri Koreya y'epfo
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Mathias Ntawulikura
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 6
Eulucane Ndagijimana     wirukaga 800m na 1500m
Mathias Ntawulikura     wasiganwe muri 5000 m     
Telesphore Dusabe     wasiganwe Marathon
Daphrose Nyiramutuzo     wasiganwaga muri 1500 m  na 3000m    
Marcianne Mukamurenzi     wasiganwe Marathon     
Apollinarie Nyinawabéra     Wasiganwe muri marathon
==============
Mu marushanwa olempike ya 1984 mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Emmanuel Twagirayezu     utari umukinnyi.
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 3
Faustin Butéra     wirukaga 400 m
Jean-Marie Rudasingwa     wirukaga 800 m  na 1500 m
Mariciane Mukamurenzi     wirukaga  1500 m na 300m


jeudi 3 juin 2021

NIZEYIMANA OLIVIER NIWE UGIYE KUYOBORA FERWAFA MU MYAKA 4 IRI IMBERE: ABAYE UWA 17 UYOBOYE URU RWEGO KUVA RWASHINGWA MU 1972

 


Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka irenga 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshule n’abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

Mukura izamukumbura

Mu bihe byiza abakunzi ba Mukura batazamwibagirirwaho harimo kwegukana kumwe nayo igikombe cy'Amahoro umwaka  wa 2018.
Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe; dore ko ari n'umunyamuryango wayo.  


  Ni bande babanjirije Rtd Brigadier General SEKAMANA J Damascene uri hafi guhabwa inkoni y'uvuyobozi bwa FERWAFA ?

Amatora yo azaba taliki 27 Kamena 2021 kuri Hotel LEMIGO mu mugi wa kigali. Muri iyo nteko rusange idasanzwe, usibye kwemeza ko Nizeyimana Olivier afashe inkoni y'u buyobozi bw'umupira w'amaguru mu Rwanda, hazanemererwamo ko Habyarimana Matiku Marcel, usanzwe ayoboye iryo shyirahamwe by'agateganyo, niwe uzakomeza mu nshingano nka Vice president wa FERWAFA, imirimo yaramazemo n'ubundi imyaka 4.


 

Azaba abaye umuntu wa 17 uyoboye FERWAFA kuva iri shyirahamwe ryabahi mu 1972.
Nifuje rero kubagezaho abayovoye urwo rwego uko bagiye bakurikirana kuko ntahandi warubona usibye kubazashishura ubu bushakashatsi, abp bayoboye FERWAFA bose biganjemo amasirikari:

1. Captain Bizimana
2. Dr Gasarasi
3. Mudenge Canezius
4. Ngango Felicien
5. Colonel Mayuya Stanslas
6. Twagiramungu Faustin... Rukokoma
7. Dr Ndagijimana Emmanuel
8. Mvuyekure Viateur
9. Nkubito Alphonse
10. Gasasira Ephrem
11. Lt col Ciiza Kayizali (niryo peti yari afite icyo gihe ajya kuyobora FERWAFA)
12. Major Agaba
13. Brig General Kazura J Bosco (niryo peti yari afite icyo gihe ajya kuyobora FERWAFA)
14. Ntagungira Celestin
15. Nzamwita Vincent Degaule 

16. Sekamana J Damascene 



lundi 8 mars 2021

Mupenzi ETO wari Umunyamabanga w'umusigire wa APR FC mu minsi ishize yakatiwe imyaka 3 n'igice ku cyaha cy'ubwambuzi

Mupenzi Eto wamenyekanye nk’umukozi mu ikipe ya APR FC ushinzwe kuyihuza n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyikinira ndetse akaba yaranabayeho umunyamabanga w’umusigire, akaza kuregwa mu nkiko ashinjwa ubwambuzi aho bigaragara ko yanze kwishyura Zitoni Remy wari wamuhaye miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani (8,800,000 FRW) ariko akaza kwishyuraho ibihumbi magana atanu (500,000 FRW), urukiko rw'ibanze rwa Kibagabaga rwamuhamije icyaha mu isomwa ry'urubanza ryabaye mu ruhame ku wa 4 Werurwe 2021 akatirwa igifungo gihwanye n'imyaka itatu n'igice, aho yemerewe kukijurira bitarenze iminsi 30.


 

Usibye icyo gifungo kandi, mu myanzuro y'isomwa ry'urubanza, urukiko rwasabye Mupenzi Eto kwishyura amfranga yose abereyemo Zitoni; akanishyura n'ihazabu irenga miliyoni 2 z'amafranga y'u Rwanda irimo amagarama y'urubanza n'igihembo cy'umunymategeko wa Zitoni.


Uko ikibazo giteye:
ZITONI REMY yahaye MUPENZI ETO FILS amafranga y’ u Rwanda millioni umunani n’ ibihumbi magana inani [8.800.000frw] (amwishyuramo ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) yo kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortune mu gihugu cy’u Bubiligi. Mupenzi Eto Fils nawe kuko bari basanzwe ari inshuti bizerana amwizeza kuzayimugurira akayimushyikiriza ,nyuma aho kuyimugurira ahubwo amafaranga ayakoresha mu nyungu ze bwite, ntiyamugurira iyo modoka yamutumye, yanga no kumusubiza amafaranga ye yamuhaye.
Mu mategeko rero kuba Mupenzi Eto Fils yaranze gusubiza Zitoni Remy amafaranga yamuhaye ngo azamugurire imodoka ntayigure ntanayamusubize kandi aziko yayimutumye ayikeneye byerekana ko iki cyaha yagikoze yakigambiriye kuko yagikoze akizi, abishaka, afite n’ubwenge buzima.
Amafaranga ayamuha hari uwabirebaga nk’umugabo (Evidence) nk’uko ubucukumbuzi bwakoze n’ubushinjacyaha bubigaragaza aho bugira buti:
Mupenzi Eto Fils yatse Zitoni Remy amafaranga y’ u Rwanda miliyoni umunani n’ ibihumbi maganinani( 8 800 000 FRW) ngo azamugurire imodoka mu Bubiligi yo mu bwoko bwa Toyota Fortune , aziko ayikeneye ndetse anabwira Ndayisenga Yves ko atamuhemukira kuko yaraziko kutayimugurira cyangwa ngo amusubize amafaranga ye yamuhaye ari icyaha yaba akoze.
Mu iburana:
1: Mupenzi Eto Fils ubwo yabazwaga yivugiyeko Zitoni Remy yamuhaye amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5, 900, 000 FRW) ntiyayamwishura yose kuko yanivugiye ko yamwishyuyemo miliyoni imwe n’ ibihumbi maganaatanu ( 1,500,000 FRW).
2: Hari ubuhamya bwatanzwe na Munyaneza Felicien wavuze ko yajyanye na Zitoni Remy kuri Banki ya Kigali ( BK) bityo Zitoni Remy abikuza amafaranga ayaha Mupenzi Eto amutumyemo imodoka, nyuma Zitoni amubwira ko Mupenzi Eto yanze kuyimugurira ntiyanayamwishyura, akanamwereka ubutumwa (message) Mupenzi Eto yamwandikiye amubwira ngo utwo dufaranga twe azatumwishyura.
Munyaneza Felicien yavuze ko Zitoni Remy ahereza Mupenzi Eto ayo mafaranga yabyiboneye ndetse ko hari amashusho (video) Zitoni Remy yamufashe ayamuhereza, akavuga ko yayamuhaye nta nyandiko bakoranye, ahubwo ko habayeho kwizerana.
3: Hari ubuhamya bwatanzwe na Ndayisenga Yves wavuzeko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagiye ku Biro (office) bya Zitoni Remy amwereka agatabo yahereyemo Mupenzi Eto amafaranga arenga iliyoni umunani ( 8,800,000 FRW) ariko akaba yaranze kuyamwishyura, akamusaba ko nagera mu Bubiligi azahamagara Mupenzi Eto akamubwira akamuhamo macye kuko hari business (ubucuruzi) yari yakorane na Remy agomba kumuha ibihumbi bine by’amayero (€4,000).
Ndayisenga Yves yavuze ko yahuye na Mupenzi Eto abimubwiye ubwa mbere amwemerera ko hari amafaranga afitiye Zitoni Remy ariko ko ntayo afite, ubwa kabiri bongeye guhurira muri modoka bari mu rugendo Mupenzi Eto abwira Ndayisenga Yves ko we na Zitoni Remy ari inshuti, ko azamusubiza amafaranga ye yamuhaye atamuhemukira, hanyuma ntiyongera kubimubaza yirinda no kumubaza icyo amafaranga Zitoni Remy yamuhaye ari kuyakoresha.

Ese ko Mupenzi Eto Fils na Zitoni Remy bari inshuti magara kuko byageze aho bitabaza inkiko?
Nka www.regismuramira.blogspot.com twakoze ubushakashatsi tubona ko: Amafaranga ari ikintu gikomeye kinakundwa ndetse buriya n’uwuyafite biba bigoye ko abura igikundiro no kwizerwa na rubanda.
Nibyo koko Zitoni Remy yemera ko Mupenzi Eto Fils ari inshuti ndetse ko ikibazo bafitanye ari ideni amurimo bityo namara kumwishyura nta kindi kibazo kizaba gihari hagati yabo.
Zitoni Remy avuga ko icyatumye agana inkiko ari uko yabonaga umwaka urenga wuzuye nta bushake na bucye Mupenzi Eto afite bwo kumwishyura kuko yari yaranahindutse ku buryo yajyaga no kumureba mu rugo akamwereka ko nta kintu avuze akanamubwira ko niba ashaka azajye kumurega bityo ngo ni kimwe mu byamubabaje akagana inkiko.
Kuri ubu rero Mupenzi Eto Fils yemera ko ideni afitiye Zitoni Remy ari amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5,900,000 FRW) mu gihe Zitoni Remy avuga ko amusigayemo miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (8,300,0000 FRW).

Aha yari akiri umunyamabanga wa APR w'umusigire, ariko uyu mwanya yaje kuwuvaho ubwo ubuyobozi bw'iriya kipe bwashyiragaho abayobozi bashya harimo n'umunyamabanga mukuru Masabo Michel.
 
UUbwo RIB yahamagaraga Mupenzi Eto muri Kamena 2020

 
Urwandiko Mupenzi Eto Fils yasinyeho avuga ko yari kwishyura bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2019.


Mu busanzwe mu mategeko mpanabyaha y'u Rwanda: Ubuhemu ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.
Ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange ivuga ko : "Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw)."
Ngibyo rero ibyagendeweho ubwo hafatwaga iriya myanzuro twavuze haruguru, ariko Mupenzi Eto akaba ashobora kujuririra kiriya cyemezo cy'urukiko ibihano bikaba byagabanuka cg se ntibigire igihinduka. Ari ubikora ni mu munsi 30 ikurikira isomwa ry'urubanza. Amakuru dukesha Niyonkuru Radjou wigeze gukinira ikipe ya Kiyovu, usanzwe ari n'umushoferi wa Eto, ni uko Mupenzi Eto yisubiriye mu Bubiligi, ubwo rero ubujurire bwatangwa n'abunganizi be mu mategeko.
Mu bishimiye imigendekere ya ruriya rubanza harimo Iyakaremye Pacifique, ucuruza Me2U mu mugi wa Kigali, uhamya ko Mupenzi Eto nawe yamuhejeje atari make, nyuma y'uko yagiye amuguriza amafranga andi akayamwoherereza mu makarita akaza kumwigarika nyuma. Ariko yongeraho ko nawe ari gukusanya ibimenyetso ngo agane inzira y'amategeko.

Iyakaremye Pacifique (utambaye agakoti k'ubucuruzi), ucuruza Me2U, nawe ari kurira ayo kwarika ku buhemu yakorewe na Eto Mupenzi. 


Undi ni Masumbuko Hussein, nawe waguze ibibanza na Mupenzi Eto, biherereye mu karere ka Bugesera, ariko imyaka ikaba imaze kurenga 2 uyu yaramubuze ngo bahinduranye (mutation), bikaba byarageze n'aho Hussein ajya mu mategeko  gutambamira biriya bibanza.


Sebanani Emmanuel Crespo nawe ahamya ko Eto yamuriganije amafranga amwizeza kuzamujyana gukina hanze y'igihugu, ariko ikizere kikaba cyararaje amasinde.

Si muri APR FC gusa Mupenzi Eto azwi, kuko asanzwe ari umuhuza (sub-agent) w'abakinnyi n'abandi babikora nk'ababigize umwuga (agent) mu makipe abakeneye.


 

mardi 9 février 2021

Amatora ya FERWAFA yahumuye: ni Degaule Nzamwita cyangwa Martin Ngoga?

 

Akebo kajya iwa Mugarura: Degaule ashobora guherekeza Sekamana asohoka muri FERWAFA nkuko nawe yabimukoze mu 2014.

Mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo habe amatora ya FERWAFA, ibintu bisa n'ibiri kwerekana aho bishya bishyira. FERWAFA ubu iyobowe na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene kuva taliki 31 Werurwe 2018, ariko kugeza ubu benshi mu bishimiye n'abagize uruhare mu  itorwa rye, nabo bigaragara ko yabatengushye; rwose bisa naho bamwibeshyeho. Abakunzi ba ruhago mu Rwanda (abafana, Abanyamakuru, abayobozi b'amakipe, etc..) nabo bazamwibukira ko yafunze umupira awambura ubwisanzure n'ubwinyagamburiro wari ufite igihe cy'ubuyobozi bwa Nzamwita Degaule. Ibyo byiyongeraho ko irungu ari ryose mu bafana, urujijo ku bakinnyi n'abatoza nyuma yo kuba yarabuze uburyo buhurijweho na minispor bwo kuba shampiyona yasubukurwa; ikaba ariyo yonyine ku isi itari gukinwa, itanazwi igihe nibura izasubukurirwa. Nta gushidikanya ko n'inzego zindi z'imiyoborere y'igihugu zitishimiye urwego umupira uhagazeho, n'imibanire yo kudahuza na minisiteri ya siporo biganisha ko byanze bikunze uyu mugabo, iminsi ye ku ntebe ya FERWAFA iri kubarirwa ku ntoki. 

Sekamana Jean Damscene, ubuyobozi bwe muri FERWAFA busa n'uburi mu marembera
  

Mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura rero, bitunguranye hari kunugwanugwa uwo nawe yasimbuye kuri uwo mwanya ariwe Nzamwita Vincent Degaule.

Bamwe bu bayobozi b'amakipe twashoboye kuganira bahurije ku mpamvu ko aramutse yemerewe kwiyamamaza ubu nta mukandida n'umwe wamuhangara mu matora ya FERWAFA kuko ngo afitanye umubano mwiza cyane na benshi mu bakuriye amakipe n'andi mashyirahamwe ashamikiye kuri FERWAFA atora nk'abatoza, abaganga, abasifuzi n'abandi hafi ya bose bahuriza ko bamubonamo umugabo wagira byinshi yabagezaho bitewe n'uburyo yazamuye agaciro k'icyiciro cya 2, hakiyongeraho ubuhanga mu gushakisha ubuhahirane n'andi mafederasiyo manini yo hirya na hino muri Afrika no ku isi muri rusange. Ubwo yageraga muri FERWAFA nk'umuyobozi wayo mukuru mu 2014, yaje yitirirwa ko avuye mu Intare FC, ariko abenshi mu banyamupira bamubonaga mu indorerwamo ya APR FC. Nyamara mu gihe cy'imyaka ine yamaze ayoboye, yashoboye kwigarurira imitima ya benshi ku buryo naho asohokeye mu iriya nyubako ya FERWAFA (yubatswe ku gaciro ka 120.000.000 FRW mu 2002 y'i Remera) yakomeje umubano n'igice kinini cy'abo yari ayoboye ndetse ubu bafite n'urubuga rwa Whatsapp bahuriramo, baratabarana barahahirana ndetse bakifatanya mu birori bya buri umwe; muri make babaye nk'umuryango. Bivuga ngo rero habaye amatora asesuye byagora kuba yatsindwa dore ko mu batamwemera babarirwa ku mitwe y'intoki ni nka Rurangirwa Louis w'ikipe ya Rugende y'abagore, Hunter Walter wa Rugende y'abagabo, Munyankumburwa wa Pepiniere, n'abandi bake. Ikindi giha amahirwe Degaule n'umubano mwiza byemezwa ko afitanye n'abasirikare bakomeye babarizwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda, aho byanagora buri wese kugera ku buyobozi bwa FERWAFA baramutse batamushyigikiye.

Undi wakunze gutekerezwaho, ndetse muri buri matora ya FERWAFA akaba yaragiye yifuzwa n'abanyamupira kandi basobanukiwe, ni Martin Ngoga.

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: “Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n’icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk’ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye”.
Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.
Anazwiho kuba umukunzi magara w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

Abamukeka ko ashobora kuza kuyobora FERWAFA bashingira kandi ko mu iyi minsi Ngoga Martin agaragara cyane mu bikorwa binini binini bya siporo, nko mu nama mu cyumweru gishize iheruka guhuza minisiteri zitandukanye, abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino n'abandi ...ubwo hakorwaga raporo yerekana urwego imikino ihagazeho, n'icyerekezo ifite mu minsi iri imbere mu gihugu. Bikaba bigaragara ko byanze bikunze uyu mugabo aje muri siporo, ariko hakibazwa ku ruhe rwego rw'ubuyobozi.

Undi ukekwa ko ashobora gushyikirizwa inkoni yo kuyobora umupira w'amaguru mu Rwanda ni Nizeyimana Olivier .

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka hafi 25 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshule n’abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Aza ku isonga  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije nka Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

 Nizeyimana Olivier yakuriwe ingofero ubwo iyi kipe ya Mukura yegukanaga igikombe cy'amahoro, igashobora no gusohokera igihugu kandi ku mutwe we, ibintu bizwi ko binagora amakipe afite abanyamuryango benshi nka za Rayon Sports, Gor Mahia n'izindi. Nyamara we yabigezeho ikipe ishobora gusoza urugendo rwayo mu marushanwa nyafrika ntawe uyinyujijemo ijisho.
Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe, ndetse mu minsi ishize yinjijwe mu banyamuryango bayo.

Ni umwe rero mu banyarwanda bacye cyane basobanukiwe n'umupira w'amaguru kuva kuri wa wundi wo hasi mu cyaro wa karere, kuzageza ku wo ku rwego mpuzamahanga nka El Classico ya Barcelona na Real Madrid .

Mubandi bivugwa ko bifuza cyane uriya mwanya harimo Musabyimana Celestin  

 

Celestin yigeze kuba umuyobozi wungirije muri FERWAFA ubwo yayoborwaga na Afande Ciiza Kayizali. Gusa amateka  mabi yasize mu mupira asa naho amutanga imbere, harimo kuba yararangwaga no kuvangira abatoza bakuru (Pompadic, Ratomir..) hakiyongeraho kuba mu 2006 yarafunzwe mu manyanga y'amatike y'igikombe cy'isi yari yoherejwe muri FERWAFA. Amahirwe ye yo kuba yayobora rero FERWAFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda asa na ntayo. 

Ni kimwe na Habimana Hamdan ukuriye ijabo (ihuriro ry'amarerero y'umupira w'amaguru), nubwo nawe bivugwa ko yifuza kuyobora FERWAFA ariko kuba mu Ijabo byaramunaniye, aho nta musaruro n'ikerekezo gifatika umupira w'abato yawuhaye, nawe byamugora kwicara ku ntebe ya perezida wa FERWAFA.

Undi wagiye avugwa kuri uriya mwanya ni Kakooza Nkuliza Charles (KNC). 

Uyu muyobozi wa Radio/TV1 n'ikipe ya Gasogi united, yagiye ashyirwa mu majwi ko ashobora kuzayoboraho FERWAFA. Ariko amakuru yizewe agera kuri blog yanyu ni uko bitari muri gahunda ze za bugufi, cg se ko bitaba ibya vuba aha. Abenshi mu ba hafi be bahuriza ko we ikimuraje ishinga ari ugukomeza kubaka Televiziyo na Radiuo bye ku buryo bizakomeza kuza ku isonga ry'itangazamakuru ryigenga mu Rwanda. Ku birebana n'umupira w'amaguru, abamwegereye bahuriza ko intumbero ya KNC ari ukuba yakubaka Gasogi united, ku buryo yazaba ikipe ya mbere y'ubucuruzi bwunguka mu mupira w'amaguru mu Rwanda, aho yihaye ikitegererezo kuri Motsepe Patrice wa Mamelodi Sundowns yo muri Afrika y'epfo na Moise Katumbi wa TP Mazembe.

Uru rutonde rwo ni rurerure kuko hanavugwamo Afande Richard Karasira uyobora ikipe ya Marine FC ndetse n'umuvugizi wa Police, CP Kabera Jean Bosco; aho umwe mu bakurikiranira hafi umupira mu Rwanda yagize ati: "Nyamara Afande Richard wa Marine na Afande Kabera umwe muribo 90% uzareba ko atazayiyobora".

AHANDI RUGERETSE NI KU MWANYA W'UBUNYAMABANGA BWA FERWAFA

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Karangwa Francois Regis
 

Uyu mwanya ubusanzwe ntutorerwa. Ni umukozi ugendera ku masezerano y'akazi. Ariko ni umwanya usa naho ariyo moteri mu migendere y'akazi umunsi ku munsi mu mupira w'amaguru, ari nabyo bituma hari abafata umunyamabanga wa FERWAFA nkaho ariwe wungirije mu kuba akomeye inyuma ya perezida w'ishyirahamwe.


 Mu minsi ya none muri FERWAFA, izi nshingano zifitwe na Uwayezu Francois Regis. Abamuzi bemeza ko ari umugabo w'inyangamugayo kandi ukorera mu mucyo; Bakanongeraho ko mu gihe cya none arirwo rwego ruzima FERWAFA iyobowe na Afande Sekamana iri gucumbagiriraho.

Akigera muri FERWAFA yahinduye byinshi harimo kugabanya hafi icya 2 cy'abakozi babaga muri ririya shyirahamwe kandi mu nshingano zasaga n'izigongana kubera umubare munini utari ngombwa. Ikindi yakoze ni ukunyuza mu mapiganwa amasoko yose y'ibirebana na FERWAFA mu rwego rwo gukumira amanyanga ya hato na hato yagiye abarizwa mu urwo rwego. Binavugwa ko uyu munyamabanga ari umwe mu bantu bake mu buyobozi bw'imikino wagiye agaragaza kutishimira umusaruro muke w'umutoza Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu.

Ubunyamabanga bwa FERWAFA rero ni umwanya wagiye wifuzwa na benshi, kuko ubushize ipiganirwa ryawo ryarimo abasaga 200 harimo ndetse n'uwigeze kuba umuyobozi w'akarere ka Bugesera, kamwe mu turere tugize u Rwanda.

Kuva rero Uwayezu Regis yawugeramo, nawe yagiye ahura n'imijugujugu itamworoheye harimo kumutega imitego ngo abe yagwa mu kintu icyo aricyo cyose cyatuma akurwaho ikizere, bityo abawukeneye bawubone; Bigeze aho hari n'itsinda ry'abanyamakuru bagera kuri 5 bakora mu izo nyungu n'intego za kwangiza isura y'Umunyamabanga, mu minsi ishize bamuteze dosiye y'ibyangombwa by'umutoza Adil bifata ubusa, nyuma yatezwe ingaruka ku mukino wa Rutsiro na Rayon wabereye i Rubavu, komiseri agatanga uburenganzira bwo kuwutangiza azi neza ko abakinnyi badapimwe Covid-19 kugirango bizajye ku mutwe w'umunyamabanga agahita asezererwa ariko nabyo byaje gufata ubusa. Urutonde ni rurerure.

Mu gihe rero hitezwe impinduka mu buyobozi bwa FERWAFA, kuri uwo mwanya birashoboka ko Uwayezu Regis yawugumaho, ariko mu gihe bitaba hari benshi bashyirwa mu majwi kuzamusimbura.

Barimo Nkubito Athanase: 

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w’umupira w’amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by’umwihariko ay’umupira w’amaguru, igice kigaragara nk’icyuho gikomeye muri football mu Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w’agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk’imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y’igikombe cy’isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.
Uwo twaganiriye yagize ati: “yemeye guhara umushahara w’umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w’umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu”.

Undi uvugwa ku mwanya w'umunyamabanga ni Mugabe Bonie.


 
Ni umwanya yagiye abamo nk'umusigire inshuro nyinshi, akaba asobanukiwe n'inzego nyinshi z'umupira w'amaguru n'izikorana nawo. Yanabayeho igihe kirekire umunyamakuru wa The Newtimes mu ishami ry'imikino. Nyamara nawe bisa n'ibigoranye kugaruka muri FERWAFA aka kanya, kuko mu minsi ishize yabonye akazi muri FIFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (mu ishami ry'iterambere rya ruhago), ndetse amakuru yizewe nuko n'abo bakoranaga muri FERWAFA bashidutse yaragiye atabasezeye, kubera kurambirwa amatiku n'umwiryane bikunze kuranga umupira w'amaguru hano, ari nayo mpamvu kwemeza ko yagarukamo aka kanya byagorana. Nyamara ariko Mugabe Bonie ni umwe mu bany'Afrika bake bafite impamyabushobozi (FIFA Master-International Master in Management , Law, and Humanities) muri siporo.

Undi ni Mukandanga Kelly

Kelly yamenyekanye ubwo yari umuyobozi muri FERWAFA mu birebana n'umupira w'abagore. Nyuma yaje kubaho umunyamabanga wa FERWAFA by'agateganyo. Ubumenyi n'abo aziranye nabo muri siporo y'aba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga byamubera iturufu mu gutekerezwaho kuri uwo mwanya. Kelly ni umwe mu bagore bake b'abanyarwandakazi basobanukiwe iby'umupira w'amaguru, n'ikimenyimenyi ari mu bagore bake bageze ku rwego rw'igenzura ry'imikino mu rwego mpuzamahanga muri ku butaka bwa Afrika (CAF general coordinators) ari nazo nshingano afite mu iyi minsi mu gikombe cy'Afrika cy'abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Mauritaniya; aho agenzura irushanwa muri buri cyose kiriberamo (itangazamakuru, ubucuruzi, umutekano etc..).

Jimi Mulisa nawe yakunze gutungwa agatoki ku mwanya w'ubunyamabanga bwa FERWAFA.


 
Mulisa Jimi ni umwe mu bakinnyi bake b'abanyarwanda bakinnye ku rwego rwo hejuru mu mashampiyona y'iburayi, akaniga akaminuza ku rwego mpuzamahanga aho afite impamyabushobozi ya kamuza (Masters) yakuye mu Buhinde. Yanabayeho umutoza mu makipe nka Sunrise, APR no mu ikipe y'igihugu. Mu minsi ya none arikorera mu rugamba rwo kuzamura abana (Mulisa football Academy). Mu gihe rero FERWAFA yakunze kunengwa kudaha agaciro abakanyujijeho mu gihe cyo ha mbere, igihe gishobora kuba cyegereje.

Nyamara ariko uko byagenda kose, haba ku mwanya w'umuyobozi wa FERWAFA, haba ku ubunyamabanga, ijambo rya minisitiri wa siporo Madame Mimosa rizagira uburemere k'uwazatoranywa; nkuko byagaragaye mu matora y'ishyirahamwe ryo koga, bisa naho minispor yakaniye kwinjirira amatora y'amashyirahamwe n'impuzamashyirahamwe. Tubitege amaso.

Minisitiri w'imikino, Munyangaju Aurore Mimosa