vendredi 24 septembre 2021

Mupenzi ETO wa APR yatsinzwe mu bujurire bwa nyuma ku cyaha cy'ubwambuzi: akatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse ategekwa no kuhita yishyura

 

Mupenzi Eto wamenyekanye  mu ikipe ya APR FC aho ashinzwe kuyihuza n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyikinira, akaba yashakira n'amakipe hanze abakinnyi bayo;  ndetse yanabayeho umunyamabanga w’umusigire mu minsi ishize, akaza kuregwa mu nkiko ashinjwa ubwambuzi aho bigaragara ko yanze kwishyura Zitoni Remy wari wamuhaye miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani (8,800,000 FRW) ariko akaza kwishyuraho ibihumbi magana atanu (500,000 FRW), urukiko rw'ibanze rwa Kibagabaga rwamuhamije icyaha mu isomwa ry'urubanza ryabaye mu ruhame ku wa 4 Werurwe 2021 akatirwa igifungo gihwanye n'imyaka itatu n'igice, aho yari yemerewe kukijurira bitarenze iminsi 30.


 

Usibye icyo gifungo kandi, mu myanzuro y'isomwa ry'urubanza, urukiko rwasabye Mupenzi Eto kwishyura amfranga yose abereyemo Zitoni; akanishyura n'ihazabu irenga miliyoni 2 z'amafranga y'u Rwanda irimo amagarama y'urubanza n'igihembo cy'umunymategeko wa Zitoni.

Mu bujurire rero, nyuma yaje gutsindwa mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 5 taliki 24 Nzeli ategekwa guhita yishyura vuba na bwangu, anakatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse. Bisonabuye ko muri uyu mwaka uje azaba afitemo imiziro ndetse agomba kwitwararika kuko agiye ikindi cyaha agwamo kikamuhama yakora igihano yahabwa hakiyongeraho n'uyu mwaka mu buroko.


Uko ikibazo giteye:
ZITONI REMY yahaye MUPENZI ETO FILS amafranga y’ u Rwanda millioni umunani n’ ibihumbi magana inani [8.800.000frw] (amwishyuramo ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) yo kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortune mu gihugu cy’u Bubiligi. Mupenzi Eto Fils nawe kuko bari basanzwe ari inshuti bizerana amwizeza kuzayimugurira akayimushyikiriza ,nyuma aho kuyimugurira ahubwo amafaranga ayakoresha mu nyungu ze bwite, ntiyamugurira iyo modoka yamutumye, yanga no kumusubiza amafaranga ye yamuhaye.
Mu mategeko rero kuba Mupenzi Eto Fils yaranze gusubiza Zitoni Remy amafaranga yamuhaye ngo azamugurire imodoka ntayigure ntanayamusubize kandi aziko yayimutumye ayikeneye byerekana ko iki cyaha yagikoze yakigambiriye kuko yagikoze akizi, abishaka, afite n’ubwenge buzima.
Amafaranga ayamuha hari uwabirebaga nk’umugabo (Evidence) nk’uko ubucukumbuzi bwakoze n’ubushinjacyaha bubigaragaza aho bugira buti:
Mupenzi Eto Fils yatse Zitoni Remy amafaranga y’ u Rwanda miliyoni umunani n’ ibihumbi maganinani( 8 800 000 FRW) ngo azamugurire imodoka mu Bubiligi yo mu bwoko bwa Toyota Fortune , aziko ayikeneye ndetse anabwira Ndayisenga Yves ko atamuhemukira kuko yaraziko kutayimugurira cyangwa ngo amusubize amafaranga ye yamuhaye ari icyaha yaba akoze.


Mu iburana:
1: Mupenzi Eto Fils ubwo yabazwaga yivugiyeko Zitoni Remy yamuhaye amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5, 900, 000 FRW) ntiyayamwishura yose kuko yanivugiye ko yamwishyuyemo miliyoni imwe n’ ibihumbi maganaatanu ( 1,500,000 FRW).
2: Hari ubuhamya bwatanzwe na Munyaneza Felicien wavuze ko yajyanye na Zitoni Remy kuri Banki ya Kigali ( BK) bityo Zitoni Remy abikuza amafaranga ayaha Mupenzi Eto amutumyemo imodoka, nyuma Zitoni amubwira ko Mupenzi Eto yanze kuyimugurira ntiyanayamwishyura, akanamwereka ubutumwa (message) Mupenzi Eto yamwandikiye amubwira ngo utwo dufaranga twe azatumwishyura.
Munyaneza Felicien yavuze ko Zitoni Remy ahereza Mupenzi Eto ayo mafaranga yabyiboneye ndetse ko hari amashusho (video) Zitoni Remy yamufashe ayamuhereza, akavuga ko yayamuhaye nta nyandiko bakoranye, ahubwo ko habayeho kwizerana.
3: Hari ubuhamya bwatanzwe na Ndayisenga Yves wavuzeko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagiye ku Biro (office) bya Zitoni Remy amwereka agatabo yahereyemo Mupenzi Eto amafaranga arenga iliyoni umunani ( 8,800,000 FRW) ariko akaba yaranze kuyamwishyura, akamusaba ko nagera mu Bubiligi azahamagara Mupenzi Eto akamubwira akamuhamo macye kuko hari business (ubucuruzi) yari yakorane na Remy agomba kumuha ibihumbi bine by’amayero (€4,000).
Ndayisenga Yves yavuze ko yahuye na Mupenzi Eto abimubwiye ubwa mbere amwemerera ko hari amafaranga afitiye Zitoni Remy ariko ko ntayo afite, ubwa kabiri bongeye guhurira muri modoka bari mu rugendo Mupenzi Eto abwira Ndayisenga Yves ko we na Zitoni Remy ari inshuti, ko azamusubiza amafaranga ye yamuhaye atamuhemukira, hanyuma ntiyongera kubimubaza yirinda no kumubaza icyo amafaranga Zitoni Remy yamuhaye ari kuyakoresha.

Ese ko Mupenzi Eto Fils na Zitoni Remy bari inshuti magara kuko byageze aho bitabaza inkiko?
Nka www.regismuramira.blogspot.com twakoze ubushakashatsi tubona ko: Amafaranga ari ikintu gikomeye kinakundwa ndetse buriya n’uwuyafite biba bigoye ko abura igikundiro no kwizerwa na rubanda.
Nibyo koko Zitoni Remy yemera ko Mupenzi Eto Fils ari inshuti ndetse ko ikibazo bafitanye ari ideni amurimo bityo namara kumwishyura nta kindi kibazo kizaba gihari hagati yabo.
Zitoni Remy avuga ko icyatumye agana inkiko ari uko yabonaga umwaka urenga wuzuye nta bushake na bucye Mupenzi Eto afite bwo kumwishyura kuko yari yaranahindutse ku buryo yajyaga no kumureba mu rugo akamwereka ko nta kintu avuze akanamubwira ko niba ashaka azajye kumurega bityo ngo ni kimwe mu byamubabaje akagana inkiko.
Kuri ubu rero Mupenzi Eto Fils yemera ko ideni afitiye Zitoni Remy ari amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5,900,000 FRW) mu gihe Zitoni Remy avuga ko amusigayemo miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (8,300,0000 FRW).

Aha yari akiri umunyamabanga wa APR w'umusigire, ariko uyu mwanya yaje kuwuvaho ubwo ubuyobozi bw'iriya kipe bwashyiragaho abayobozi bashya harimo n'umunyamabanga mukuru Masabo Michel.
 
UUbwo RIB yahamagaraga Mupenzi Eto muri Kamena 2020

 
Urwandiko Mupenzi Eto Fils yasinyeho avuga ko yari kwishyura bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2019.


Mu busanzwe mu mategeko mpanabyaha y'u Rwanda: Ubuhemu ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.
Ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange ivuga ko : "Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw)."
Ngibyo rero ibyagendeweho ubwo hafatwaga iriya myanzuro twavuze haruguru, ariko Mupenzi Eto akaba yarahise akjuririra kiriya cyemezo cy'urukiko ibihano bikaba byaragabanutse. Iriya myaka yari yakatiwe iva kuri 3 igera kuri 1.

Iyakaremye Pacifique (utambaye agakoti k'ubucuruzi), ucuruza Me2U, nawe ari kurira ayo kwarika ku buhemu yakorewe na Eto Mupenzi. 


Undi ni Masumbuko Hussein, nawe waguze ibibanza na Mupenzi Eto, biherereye mu karere ka Bugesera, ariko imyaka ikaba imaze kurenga 2 uyu yaramubuze ngo bahinduranye (mutation), bikaba byarageze n'aho Hussein ajya mu mategeko  gutambamira biriya bibanza.


Sebanani Emmanuel Crespo nawe ahamya ko Eto yamuriganije amafranga amwizeza kuzamujyana gukina hanze y'igihugu, ariko ikizere kikaba cyararaje amasinde.

Si muri APR FC gusa Mupenzi Eto azwi, kuko asanzwe ari umuhuza (sub-agent) w'abakinnyi n'abandi babikora nk'ababigize umwuga (agent) mu makipe abakeneye.


 


dimanche 12 septembre 2021

FERWAFA: Uwayezu Regis wari umunyamabanga yasezeye; yari muntu ki? Azibukirwa kuki muri ziriya nshingano?

Uwayezu Karangwa François Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y’imyaka 3.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Regis yagizwe umunyamabanga wa FERWAFA, hari ku ngoma ya Rtd Brg Gen Sekamana Jean Damascene.

UWAYEZU REGIS NI MUNTU KI?

Uwayezu Regis ni umugabo w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi. Yigeze kumara imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Kuri telefone yirinze kwemeza aho yerekeje, ariko buiravugwa ko ashobora kuba hari indi mirimo aganyemo cg se akajya gusoza amasomo mu cyiciro cyo hejuru cya Kaminuza (PhD).

Byose bizamenyekana mu minsi iri mbere, kuri uyu musore byemezwa ko ari uwo mu muryango w'ahazwi nka CHEZ LANDO.

AZIBUKIRWA KU KI MU GIHE YARI AMAZE MURI FERWAFA?

Nyuma y’uko Sekamana Jean Damascene yeguye muri Mata uyu mwaka, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru y’uko Regis yeguye ku mpamvu ze bwite yamenyekanye.

Uretse ibi kandi, amakuru avuga ko yigeze gusa n’utumvikana na MINISPORTS, k'ubw'umwihariko ntiyacanaga uwaka n'umunyamabanga uhoraho mu iriya minisiteri Shema Maboko Didier, bagiye banyuranya ku ngingo nyinshi zirimo aho FERWAFA (Regis ku bw'umwihariko) yafashe umwanzuro wo kutongerera umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent amasezerano. Ibi ntibyaje gukunda kuko yaje kongererwa amasezerano ku mbaraga za Minisiteri ya Siporo, ibintu atishimiye kimwe n’abandi bo muri FERWAFA. Yari umugabo uzwiho gufata ibyemezo bikomeye ubundi akirengera ingaruka.

Mu by'ingenzi rero Uwayezu Regis nk'umunyamabanga wa FERWAFA azibukirwaho harimo:


1. Kwimakaza Club Licensing ya FERWAFA byashyize amakipe menshi ku murongo cyane cyane guca ubwambuzi.


2. Gukorera mu mucyo (Transparency) mu micungire y'umutungo wa FERWAFA aho ndetse ku rubuga rwayo rwa internet hasangwa raporo yakorewe ubugenzuzi (financial report audited) utasanga ahandi mu yandi mashyiramwe y'imikino akorera mu Rwanda. Ibi byiyongeraho ingengo y'imari ya buri mwaka n'aho izaturuka.

3.Ko yagabanije abakozi benshi bari ingwizamurongo muri FERWAFA, ndetse  anashyira mu mucyo imitangire y'amasoko n'akazi muri kiriya kigo.


4. Afatanije n'abo bakorana bashoboye kubyura imirimo yo kubaka Hotel FERWAFA, nyuma yo kugenderana na Morocco ikemera kurekura inkunga yari yarageneye uriya mushinga.


5. Umucyo ku mitegurire y'amarushanwa, akarangirira ku gihe, tombola y'igikombe cy'Amahoro mu mucyo n'ibindi nko gukina shampiyona y'amatsinda ku mpamvu za Covid-19.


6. Yazanye uburyo bwo guhererakanya abakinnyi mu ikoranabuhanga imbere mu gihugu hifashishijwe mudasobwa na murandasi (Domestic TMS--Regestration platform) atari ngombwa kuza kuri ferwafa.


7. Asize anononsoye umushinga unageze ku musozo (final phase)  yo guha ubwigenge za shampiyona (leagues development): Icyiciro cya 1 kizigenga (superleague), icya 2 kigenge; ariko  bizasaba ko inteko rusange itaha ibishimangira. Abakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda bahamya ko iki ari cyo gisubizo cy'ibibazo byinshi bigaragara mu mupira wo mu Rwanda ku bw'umwihariko icy'amikoro.

8. Gufata ibyemezo bikarishye: Kwirukana umutoza inshuro irenze 1 azi neza ko ministeri imuhagazeho atazavaho nubwo adashoboye, gukuraho imikino itujuje ibisabwa. n'amabwiriza ya covid-19 ...n'ibindi.

9. Gukorana no kudakwepa itangazamakuru mu biganiro binyuranye


10. Kugerageza guca imanza zitabogama: Amakipe, abakinnyi, abatoza bagiye bahabwa ubutabera


11. Gutegura imikino ya gicuti ku ikipe y'igihugu : nk'iyitabiriye CHAN yari yarashoboyye gukina imikino yo kwitegura  6. Ni ibintu ubundi byasaga n'ibyacitse.


12. Gukora imyanzuro y'inteko rusange mu mucyo aho buri wese mu bayitabiriye yagombaga  kuyisinyaho agahabwa na copy ku bayishakaga. Ibi byagiye bica ibyo kwitana bamwana byakunze kuranga abanyamuryango bihakana ibyavugiwe mu nteko ibahuza mu bihe byabanje.


13. Kutiyandikira no kwigwizaho imitungo no kurwanira za missions zo guherekeza amakipe bya hato na hato. Yakunze kugaragara nk'umukozi wo mu biro (office) nk'uko n'ubundi inshingano ze zabimusabaga. Bitandukanye n'abandi banyuze muri uriya mwanya bahoraga bareba inyungu zabo mu gutanga amasoko, guherekeza amakipe y'igihugu etc.

Regis yicaye kwa Lando, bizwi ko ari mu muryango we

Ibaruwa y'ubwegure byizewe ko ari ku mpamvu ze bwite. Bikekwa ko agiye kuri PhD cg se mu zindi nshinganokuko atari ubwa mbere yimutse mu kigo kimwe agana ahandi mu ubu buryo.