jeudi 3 décembre 2020

 
UKO MBIBONA: IGIKOMBE KIRI HAGATI YA KIYOVU na APR; RAYON NTIZAZA MU MAKIPE 4 YA MBERE.

Mu gihe shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira kuri uyu wa 5 taliki 4 Ukuboza 2020, bisa n'aho amakipe yakenyeye yabukereye ku rugamba ruzamara amezi arenga 5, ku ntego kandi zinyuranye.

1. APR FC yegukanye igikombe giheruka, ikaba ku ntoranywa z'abenegihugu mu guconga ruhago yagenderagaho umwaka ushize, yarongeyemo abandi bakinnyi bashya nka Tuyisenge Jacques na Yannick wavuye muri Rayon sports, bisanga ko iyi kipe itajegajega mu mikoro ndetse ikaba ifite igitinyiro gituma abafifuzi batayogeraho uburimiro nk'uko tubibona ku yandi makipe makeba yayo. (Dodos wigeze kubigerageza kuri stade Amahoro, amaze imyaka isaga 2 atagaragara mu basifuzi bitabazwa ku mikino ya APR). Ibi biza bisanga uburambe n'ikizere iyi kipe yakura mu marushanwa nyafrika ishoboye kurenga umutaru ikinjira mu matsinda y'amakipe yabaye aya mbere iwayo (ibintu jye nkifata nk'inzozi nkurikije urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda); byakubitiraho umurage wayo wo gusakuma ibikombe byose mu Rwanda, ndahamya ntashidikanya ko iki gikombe ishobora kukisubiza. Ariko ku rundi ruhande impamvu zonyine mbona zayikoma mu ntege ikagitakaza, cyakwegukanwa na Kiyovu sports irangajwe imbere  n'umutoza Karekezi Olivier kumwe n'abandi bakinnyi nka Abedi Bidirimana (umurundi nemeza ko ariwe muhanga kurusha abandi bakinnyi bari mu iyi shampiyona), Kimenyi Yves, Babua Samson uheruk kuba ariwe rutahizamu wa shampiyona ku mubare w'ibitego n'abandi. Inzira imwe rukumbi byanyuramo ni uko Kiyovu yabona amikoro arambye atari ya mpamba barira ku Ruyenzi, kuko izi mpungenge zatangiye gututumba n'ikimenyimenyi Ndizeye Aime Desire Ndanda, umwe mu bagombaga kuyitoza yamaze kwiheza mu iyi kipe ku izi mvo. Icyo kizere rero kitabonetse Kiyovu ndayibona hagati y'umwanya wa 5 n'uwa 8. Umukire Mvukiyehe Yuvenali waje ku buyobozi bw'iyi kipe yivugira ko yatitije umujyi, ni ukureba neza niba umujyi atariwo uza kumutitiza aho bukera.


2. Rayon Sports sindi kuyibona mu makipe 4 ya mbere ku mpamvu nyinshi ariko nzivunaguye muri make harimo: ibikomere n'ibisigisigi yasigiwe n'inkundura y'ibibazo byatewe na Sadate n'abamurwanyaga, ubuyobozi bushya twakwita abaruru mu burambe bwo kuyobora ikipe, ubukene bunuma n'ikimenyimenyi n'uko mu nama n'abafana iheruka bamurikiwe ko hakenewe byihuta asaga miliyoni 50 ngo ikipe ibe yakwinjira neza muri shampiyona itekanye, bamwe mu bakinnyi izagenderaho bisa n'aho rwose ari amaburakindi batari ku rwego rwayo cg se rw'amakipe makeba.
 

3. AS Kigali: Nayo iki gikombe mbona yakibona nk'indorerezi nshingiye ko iyi kipe n'ubwo ifite abakinnyi b'amazina azwi kuri buri mwanya, ariko abatoza bayo bagaragaje intege nke mu ikotaniriro ry'ibikombe aho batoje hose. Ibi kandi biruzuzanya n'ubuyobozi bwayo nabwo bwakemangwa ku bubyutse bwagira bwo kuba batinyuka gusimbuza umutoza igihe byagaragara ko umusaruro we uri kugenda ucumbagira mu mikino ya mbere. Mu gihe kandi amakipe gusohoka ari ishema no gutara uburambe, kuri AS Kigali ho nkeka ko bizaba umutwaro aho n'amikoro yakoreshaga (kandi ntibibuze ko duhora tuyumva mu nduru zo kudahembera igihe, kwishyura ibyo isabwa... etc) azahatikirira. Ubuyobozi bwayo kandi n'ubwo bivugwa, binagaragara ko ku giti cyabo ari abagwizatunga, ariko nanone bakemangwa ku bushobozi bwabo mu miyoborere n'imivugururire y'iyi kipe mu gihe bayimazemo.
 

4. Gasogi United, Musanze FC, Police FC: imwe muri zo ishobora kwegukana umwanya wa 3:
-Gasogi united: ni ikipe byitezwe ko itazavugwamo induru z'amikoro yabuze, ifite ubusatirizi bwa mbere muri shampiyona (Iddy Museremu, Iradukunda Bertrand, Bola Lobota), n'umutoza wa mbere mu benegihugu mu gihe cya none Cassa Mbungo (wegukanye igikombe cy'amahoro muri Police, As Kigali), ari nawe rukumbi watinyutse kujya gukora hanze y'u Rwanda akahava atagayitse (FC Leopard muri Kenya). Ibi bizunganirwa n'ubuvugizi iyi kipe ifite mu itangazamakuru ku bw'umwihariko umufatanyabikorwa wayo Radio na TV1; tutibagiwe umuyobozi wayo Kakooza Nkuliza Charles uhorana nayo ayorwanira ishyaka buri hose kandi mu buryo bwose, ku buryo akabazo kose kayivutsemo akazimya rugikubita. Bitandukanye n'andi makipe menshi aho usanga abayobozi kuyabonera umwanya uhagije bikunze kugorana.

 

 -Police FC: nayo nta kibazo cy'amikoro kiyitezwemo kandi ifite ikipe idoze hose, ahajegajega ni mu busatirizi ariko umutoza wayo Haringingo Francis yagerageje kuziba iki cyuho asinyisha Sibomana Papy kuva muri Young Africans muri Tanzania. Ni ikipe rero itarahindutse cyane, imenyeranye, rwose imaranye igihe gihagije ku buryo nta rwitwazo rwo kubura umusaruro.


-Musanze FC: ni ikipe yo kwitega ishobora guhindura amateka muri iyi shampiyona, ikinjirana amakipe yarasanzwe ari ibigugu. Umuyobozi wayo Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump yijeje abakunzi bayo ko iyi kipe itazagwa mu mutego wo kubura amikoro nk'uko amakipe menshi biyagendekera, hiyongeraho ko iyi kipe yaguze ba rutahizamu hafi ya bose bari bayoboye mu maipe yabo (Fred Cyambadde wa Espoir, Rashid Mutebi wa Etincelles, Samson Ikechukwu, Lukaku wa Heroes, etc...) biyongera ku bari basanzwe nka Onesme wazamuye urwego ku buryo anahamagarwa mu ikipe y'igihugu. Ni igihe cy'umutoza Seninga cyo kugaragaza urwego rwe dore ko aniyemerera ko kumutsindira ku kibuga cy'Ubworoherane byo bitazapfa gukunda.

5. Mukura Victory sports: Ni ikipe ubu itekanye mu mwuka mwiza ku buyobozi, Ikizere ubuyobozi bukuriwe na Nizeyimana Olivier bufitiwe, amikoro ava ku karere,  abafatanyabikorwa nka Volcano, Hyundai n'abandi..... ni ikipe isa nirimo kwivugurura mu mpande zose kandi izatanga akazi gahagije ku bazayisanga ku mbehe yayo i Huye, Amahindura yo irayahorana.
-Ikipe nshya kuva ku butoza n'abakinnyi..kuburyo itarsyungururw nez nez, Ntibiri no mu byo bahize

Nanzura rero

Muri make rero, ibibazo by'amikoro, imisifurire n'ingengabihe ihindagurika ya hato na hato bitabaye imbogamizi dore uko mbona amakipe yazakurikirana mu mpera z'iyi shampiyona.
1. Kiyovu........... yagitwara ariko amikoro buze yakwisanga mu myanya ya 5,6,7,8
2. APR
3.Gasogi--Police--Musanze: zizahatanira imyanya guhera kuri 3, 4 na 5
6.Mukura,  As Kigali, Rayon: zizabyiganira mu myanya ya 6, 7 na 8
9. Sunrise
10. Bugesera
11. Espoir, Rutsiro, Muhanga, Gorilla, Marine, Etincelles: simbona hari imwe muri izi yajya mu makipe 10 ya mbere, ahubwo zizaba ziri guhatanira mu myanya 6 ya nyuma ariho hazavamo 2 zizamanuka mu cyiciro cya 2.... ngenekereje mbona zishobora kuba Espor na Rutsiro ku mpamvu z'uko: Espor ni ikipe yahindutse hose kandi n'abakinnyi baciriritse, naho Rutsiro niyo kipe izaba ari nshya kandi ikinira no ku kibuga kitari icyayo (Rutsiro bagiye kuhubaka) mu kandi karere, izakina rero shampiyona ari umushyitsi buri gihe.

 


Mbibutse uko isesengura ry shampiyona iheruka ryagenze.... APR yaragitwaye.... Gicumbi iramanuka