vendredi 27 juillet 2018

Gacinya Denis yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta



Isomwa ry’urubanza ryari saa kenda ariko bigenda bihinduka, rusomwe saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba. Mu minota itarenga 20, abacamanza bavuze ko Gacinya Chance Denis na Gataha Jean Paul baregwaga baregwaga  ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta barekurwa kuko bitabahama.
Gacinya Chance Denis umunyemari wahoze ari na Visi Perezida wa Rayon Sports yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo n’imari by’igihugu we akabihakana, yaraburanye aregerwa urukiko rw’aho ashinjwa gukorera ibyaha i Rusizi.
Mu mpera za Nzeri umwaka ushize, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) basabye Ubushinjacyaha gukurikirana Dennis Gacinya wagiye ahabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.
Nyuma y’amezi abiri yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi umunani yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, rwamuhaye igifungo cy’agateganyo, maze ajuririra Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko rwanzura ko ubujurire bwe nta shingiro bufite rugumishaho iki gifungo.
Ubushinjacyaha bwaje kumuregera Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi aho bumushinja ko yakoreye ibyaha ajyanwayo kuburana.
Urubanza rwe rwaburanishijwe kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka rupfundikirwa mu kwa gatandatu, amaze kuburana yahise azanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali i Mageragere, ari nabwo aheruka kugaragara mu makuru ku munsi wiswe Mandela Day.
Gacinya Denis (wambaye amataratara) aherutse kugaragara muri Gereza ya Kigali kuri Mandela Day
Urukiko rwari rwanzuye ko ruzasomwa tariki 19 Nyakanga ariko ntibyaba barwimurira kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nyakanga.
Ubushinjacyaha bumurega ko kampani ye yagiranye amasezerano yo gushyira amapoto n’amatara ku mihanda 11 yo mu karere ka Rusizi, akaza kwishyuza amafaranga y’ikirenga, ndetse ngo n’imirimo ntiyayirangije bitera igihombo Leta.
Buvuga ko  yishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora, ndetse ngo imirimo yari gukora yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 ibyo ngo byateje Leta ibihombo.
Nyuma yo kuburana mu mizi igihe cy’amezi atatu Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa gatanu rwanzuye ko Gacinya Chance Denis arekurwa, kimwe na mugenzi we baregwaga hamwe. Ubushinjacyaha bufite igihe cyo kujuririra iki kemezo cy’urukiko.

Russia 2018 in numbers


519 centimetres made Luka Modric (1.72m), Eden Hazard (1.73m) and Antoine Griezmann the smallest combined height of the adidas Golden, Silver and Bronze Ball recipients since Toto Schillaci, Lothar Matthaus and Diego Maradona had merely 512 centimetres between them in 1990.

135 years and three months was the cumulative age of Uruguay’s Oscar Tabarez and Portugal’s Fernando Santos when they met in the Round of 16 – the oldest combined age for two coaches in a World Cup match. Tabarez and England’s Roy Hodgson had a combined age of 134 years and two months when their teams clashed at Brazil 2014.

72.5 kilometres is what Ivan Perisic covered during the tournament – more than any other player. Xavi (80km) and Thomas Muller (84km) ran unprecedented totals at South Africa 2010 and Brazil 2014 respectively.

48 years had passed since a team had overturned a two-goal deficit and won a knockout-phase match at the World Cup until Belgium rallied to stun Japan 3-2. The last had been West Germany, who came from two goals down to edge England 3-2 at Mexico 1970, albeit with the aid of extra-time.

40 years have passed since a World Cup Final was without a player from Bayern Munich or Inter Milan. The German giants had their status preserved by Corentin Tolisso coming on for France against Croatia, who started Marcelo Brozovic and Ivan Perisic of I Nerazzurri.

21 hours and 10 minutes is the combined total Lionel Messi and Cristiano Ronaldo have, staggeringly, gone without scoring in the knockout phase of the World Cup. The Argentinian and the Portuguese have made eight and six appearances in the knockout rounds respectively.

18 matches is what Asian sides had gone without beating South American opposition in the World Cup until Japan bucked the trend with a 2-1 defeat of Colombia.

14.3 per cent gave David De Gea, the pre-tournament favourite for the adidas Golden Glove, the lowest save ratio at Russia 2018. The 27-year-old made only one save and conceded six goals in four appearances. Kasper Schmeichel admirably saved 91.3 per cent of the shots he faced (21 of 23) – higher than any other goalkeeper who played more than one match.

12 own-goals were registered at Russia 2018, doubling the previous record of six, set at France 1998. Morocco’s Aziz Bouhaddouz netted the latest one in World Cup history in the 95th minute against IR Iran; Sergei Ignashevich, just before his 39th birthday, became the oldest player to score an own-goal in the competition and ensured three straight Russia matches involved one; and Mario Mandzukic posted the first one in the Final.

11 shots is what England centre-half Harry Maguire registered – surprisingly more than Gabriel Jesus (10), Luka Modric (10), Gylfi Sigurdsson (10), Raheem Sterling (10), Robert Lewandowski (9), Falcao (8), Kylian Mbappe (8), Paul Pogba (8), Sergio Aguero (6) and Dele Alli (5). Neymar had the most shots (27), followed by Ivan Perisic and Philippe Coutinho (22 apiece).

10 Belgians scored at Russia 2018, equalling the record for most marksmen from one country at a World Cup shared by France in 1982 and Italy in 2006.

7 consecutive World Cups have ended in Mexico suffering Round-of-16 elimination. In seven-and-a-half hours of action against Brazil in the competition, Mexico have failed to score and conceded 13 times.

-5 teenagers have now scored multiple goals in a World Cup game after Kylian Mbappe became the first since Pele 60 years ago to achieve the feat. The 19-year-old Frenchman then became the third teenager to appear in the tournament’s decider, after Pele and Giuseppe Bergomi in 1958 and ’82 respectively, and the second to score in it after ‘The King’.

-4 saves in World Cup penalty shootouts is what Danijel Subasic became the third goalkeeper to make following West Germany’s Harald Schumacher and Argentina’s Sergio Goycochea. Croatia, who went past 90 minutes against Denmark, Russia and England, became the second side to go to extra-time in three consecutive ties in the competition after England in 1990.

jeudi 26 juillet 2018

Ibigwi byihariye bya Yvonne Chaka Chaka ugiye gutaramira i Kigali



Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Yvonne Chaka Chaka ategerejwe mu gitaramo gikomeye kuri uyu wa 5 muri CAMP Kigali mu Mujyi wa Kigali yatumiwemo na Kakooza Nkuriza Charles[KNC].

Chaka Chaka w’imyaka 53 yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka "I’m Burning Up", "Thank You Mister DJ", "I Cry for Freedom", "Makoti" n’izindi nyinshi. Yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2017, icyo gihe yari yitabiriye inama y’ubutegetsi y’umuryango Global Fund mu kwizihiza ubuzima bw’abarenga miliyoni 20 bafashije.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika babirambyemo akaba umuhanga cyane mu bijyanye n’ubuvanganzo ndetse by’umwihariko ari mu bazwi mu bikorwa birengera ikiremwa muntu no mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.
Igitaramo Yvonne Chaka Chaka agiye guhuriramo na KNC ubwo azaba amurika album ya kane izakurikira izindi yasohoye mu myaka ishize zirimo "Mambo Sawa" yakoreye muri Uganda; "African Lady" n’iyitwa "Abagore barakaze" yamurikiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.
Yvonne Chaka Chaka ategerejwe na benshi kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Nyakanga 2018, igitaramo kizabera muri Camp Kigali, saa moya na 45’. Kwinjira ni amafaranga 5,000 ku waguze itike mbere, ahasanzwe ni 10,000 Frw, VIP ni 20,000 Frw naho ameza ya VIP akaba 160,000 Frw.
Uyu muhanzi azafatanya na KNC, Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Alyn Sano, n’itsinda rya Neptunez Band rimaze kumenyerwa mu bitaramo bya Jazz.

KNC witegura kumurika album aherutse gukora indirimbo nshya yise "Heart Desire" iri muri 16 zizasohoka bwa mbere muri iki gitaramo. Yatumiye Yvonne Chaka Chaka ashaka gushimangira imbaraga afite mu muziki no kumufasha mu kumurika album ye izamufasha gufata icyemezo ku muziki we.
Ubuto bwa Chaka Chaka n’umuziki
Chaka Chaka yavukiye ahitwa Dobsonville muri Soweto, yakuze mu buryo bugoye kuko Se yitabye Imana agifite imyaka 11, asigara arerwa na nyina wamuzaniyeho abandi bana b’abakobwa batatu akabatungisha umushara w’ama-Rand 40 [2600 Frw muri iki gihe] yabonaga ku kwezi nk’umukozi wo mu rugo.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Yvonne Machaka, yatangiye kuririmba afite imyaka 19 mu 1984 ubwo impano ye yavumburwaga na Phil Hollis wakoranaga na Dephon Records muri Johannesburg.
Chaka Chaka watangiye kubaka izina mu gihe cya Apartheid, akinjira mu muziki yagiye azamuka mu buryo bwihuse biturutse ku muziki yakoraga ubyinitse kandi wifitemo umudiho wa Kinyafurika. Album ye ya mbere yayise "I’m in Love With a DJ”. Indirimbo nka "I’m Burning Up", "I Cry for Freedom", "Sangoma","Motherland" na "Umqombothi" zahise zitumbagiza ubwamamare bwe mu njyana ya “Mbaqanga” yamamaye mu byaro by’aba-Zulu muri Afurika y’Epo.
Ibyamamare bimufata nk’umuntu ukomeye
Nyuma yo kubaka izina mu muziki yahuye n’ibyamamare bitandukanye birimo Nelson Mandela amuririmbira ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 85, Umwamikazi w’u Bwongereza na Oprah Winfrey.
Icyamamare Miriam Makeba [Mama Africa] hari ubwo yamushimiye agira ati “Ni umwana wanjye,” Hugh Masekela yamwise “umwishywa we utisukirwa” ibindi bihangange nka Dolly Rathebe na Dorthy Masuka bavuga ko umuziki we ari “ikintu umuntu wese yakumva.
Mu bihe bitandukanye, Chaka Chaka yagiye avuga ko mu bo afata nk’icyitegererezo cye habanza nyina wamureze wenyine nubwo atari yishoboye.
Hari ubwo yigeze kugira ati “Ni umujyanama wanjye akaba n’intwari. Data mbere y’uko apfa yari umuririmbyi utari waravumbuye impano ye. Nkomora impano yanjye ku babyeyi bombi, umuziki wahoze mu maraso yanjye kuva na kera, nkiri muto hari ubwo nafataga agati gato nkagaca nkatangira kukaririmbiraho nkagereranya na ‘microphone’. Naririmbye muri za korali zo mu rusengero. Nkunda kuririmba. Ndi umunyamugisha kuba narageze ku igeno ryanjye nkabasha no gusohoa ibyo Data atabashije.”
Nelson Mandela ni umwe mu bakunze bikomeye umuziki wa Yvonne Chaka Chaka ndetse ntiyihishire mu kubishimangira kuko inshuro nyinshi yakundaga no kumwita “umukobwa we mwiza”.
Hari ubwo yamuvuze imyato ashimangira ko indirimbo ze zamubohoye mu bihe byari bimukomereye akabasha gusohoza ibyo yabashije kugeraho byamugize intwari n’ikitegererezo ku batuye Isi.
Hano Yvonne Chaka Chaka yari kumwe na Margaret Kenyatta ndetse na Winnie Mandela
Chaka Chaka afite abana bane n’umugabo we Tiny Mhinga ufitanye isaniona Mavivi Myakayaka Manzini uri mu ba mbere bashinze ishyaka rya ANC. Uyu mugore yize muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo ndetse afite indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Trinity College yo mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza mu 1997.

Umunyabigwi…

Yvonne Chaka Chaka azwi nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, rwihangiramirimo, mu bikorwa by’ubugiraneza ndetse yabayeho umwarimu.
Yiswe “Igikomangoma cya Afurika” nyuma y’urugendo rw’ibitaramo yakoze mu 1990. Chaka Chaka ari ku isonga mu banyamuziki bo muri Afurika y’Epfo kuva mu myaka 27 ishize ndetse afite abamukunze benshi mu bihugu bitandukanye muri Afurika nka Zimbabwe, Kenya, Gabon Sierra Leone na Côte d’Ivoire.
Chaka Chaka yabaye umwana wa mbere w’umwirabura wagaragaye kuri televiziyo muri Afurika y’Epfo mu 1981 [bitewe n’amateka y’irondaruhu yaranze icyo gihugu mu ikandamizwa ry’abirabura ryakorwaga na Apartheid.
Nyuma y’icyo gihe yatangiye gusangira urubyiniro n’abahanzi bandi b’ibyamamare nka Bono, Angelique Kidjo, Annie Lennox, Youssou N’Dour, Johnny Clegg, Miriam Makeba, Hugh Masekela n’abandi.
Yaririmbiye abayobozi bakomeye ku Isi barimo Umwami Elizabeth II, Bill Clinton wayoboye USA, Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo no mu bindi bikorwa bitandukanye byabaga byitabiriwe n’abayobozi b’Isi hirya no hino. Ni umwe mu bubashywe ku rwego rukomeye.
Yvonne afitanye imikoranire ikomeye n’imiryango nka Global Fund mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria; ni Intumwa ya Loni muri Afurika ku ntego z’ikinyagihumbi, MDGs; akaba na Ambasaderi w’isura nziza wa Roll Back Malaria.

Yanatoranyijwe na nyakwigendera Nelson Mandela nka Ambasaderi wa mbere w’ikigega cye cy’abana ariko by’umwihariko uyu mugore anafite umuryango we ufasha witwa Princess of Africa Foundation ku izina yaherewe bwa mbere muri Uganda. Yakiriye ibihembo byihariye by’umwihariko icya World Economic Forum cyitwa Crystal Award yakiriye mu 2012.
Ni umwarimu mu buvanganzo muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo akaba no mu Nama y’Ubutegetsi mu miryango idaharanira inyungu itandukanye.