lundi 8 mars 2021

Mupenzi ETO wari Umunyamabanga w'umusigire wa APR FC mu minsi ishize yakatiwe imyaka 3 n'igice ku cyaha cy'ubwambuzi

Mupenzi Eto wamenyekanye nk’umukozi mu ikipe ya APR FC ushinzwe kuyihuza n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyikinira ndetse akaba yaranabayeho umunyamabanga w’umusigire, akaza kuregwa mu nkiko ashinjwa ubwambuzi aho bigaragara ko yanze kwishyura Zitoni Remy wari wamuhaye miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani (8,800,000 FRW) ariko akaza kwishyuraho ibihumbi magana atanu (500,000 FRW), urukiko rw'ibanze rwa Kibagabaga rwamuhamije icyaha mu isomwa ry'urubanza ryabaye mu ruhame ku wa 4 Werurwe 2021 akatirwa igifungo gihwanye n'imyaka itatu n'igice, aho yemerewe kukijurira bitarenze iminsi 30.


 

Usibye icyo gifungo kandi, mu myanzuro y'isomwa ry'urubanza, urukiko rwasabye Mupenzi Eto kwishyura amfranga yose abereyemo Zitoni; akanishyura n'ihazabu irenga miliyoni 2 z'amafranga y'u Rwanda irimo amagarama y'urubanza n'igihembo cy'umunymategeko wa Zitoni.


Uko ikibazo giteye:
ZITONI REMY yahaye MUPENZI ETO FILS amafranga y’ u Rwanda millioni umunani n’ ibihumbi magana inani [8.800.000frw] (amwishyuramo ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) yo kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortune mu gihugu cy’u Bubiligi. Mupenzi Eto Fils nawe kuko bari basanzwe ari inshuti bizerana amwizeza kuzayimugurira akayimushyikiriza ,nyuma aho kuyimugurira ahubwo amafaranga ayakoresha mu nyungu ze bwite, ntiyamugurira iyo modoka yamutumye, yanga no kumusubiza amafaranga ye yamuhaye.
Mu mategeko rero kuba Mupenzi Eto Fils yaranze gusubiza Zitoni Remy amafaranga yamuhaye ngo azamugurire imodoka ntayigure ntanayamusubize kandi aziko yayimutumye ayikeneye byerekana ko iki cyaha yagikoze yakigambiriye kuko yagikoze akizi, abishaka, afite n’ubwenge buzima.
Amafaranga ayamuha hari uwabirebaga nk’umugabo (Evidence) nk’uko ubucukumbuzi bwakoze n’ubushinjacyaha bubigaragaza aho bugira buti:
Mupenzi Eto Fils yatse Zitoni Remy amafaranga y’ u Rwanda miliyoni umunani n’ ibihumbi maganinani( 8 800 000 FRW) ngo azamugurire imodoka mu Bubiligi yo mu bwoko bwa Toyota Fortune , aziko ayikeneye ndetse anabwira Ndayisenga Yves ko atamuhemukira kuko yaraziko kutayimugurira cyangwa ngo amusubize amafaranga ye yamuhaye ari icyaha yaba akoze.
Mu iburana:
1: Mupenzi Eto Fils ubwo yabazwaga yivugiyeko Zitoni Remy yamuhaye amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5, 900, 000 FRW) ntiyayamwishura yose kuko yanivugiye ko yamwishyuyemo miliyoni imwe n’ ibihumbi maganaatanu ( 1,500,000 FRW).
2: Hari ubuhamya bwatanzwe na Munyaneza Felicien wavuze ko yajyanye na Zitoni Remy kuri Banki ya Kigali ( BK) bityo Zitoni Remy abikuza amafaranga ayaha Mupenzi Eto amutumyemo imodoka, nyuma Zitoni amubwira ko Mupenzi Eto yanze kuyimugurira ntiyanayamwishyura, akanamwereka ubutumwa (message) Mupenzi Eto yamwandikiye amubwira ngo utwo dufaranga twe azatumwishyura.
Munyaneza Felicien yavuze ko Zitoni Remy ahereza Mupenzi Eto ayo mafaranga yabyiboneye ndetse ko hari amashusho (video) Zitoni Remy yamufashe ayamuhereza, akavuga ko yayamuhaye nta nyandiko bakoranye, ahubwo ko habayeho kwizerana.
3: Hari ubuhamya bwatanzwe na Ndayisenga Yves wavuzeko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagiye ku Biro (office) bya Zitoni Remy amwereka agatabo yahereyemo Mupenzi Eto amafaranga arenga iliyoni umunani ( 8,800,000 FRW) ariko akaba yaranze kuyamwishyura, akamusaba ko nagera mu Bubiligi azahamagara Mupenzi Eto akamubwira akamuhamo macye kuko hari business (ubucuruzi) yari yakorane na Remy agomba kumuha ibihumbi bine by’amayero (€4,000).
Ndayisenga Yves yavuze ko yahuye na Mupenzi Eto abimubwiye ubwa mbere amwemerera ko hari amafaranga afitiye Zitoni Remy ariko ko ntayo afite, ubwa kabiri bongeye guhurira muri modoka bari mu rugendo Mupenzi Eto abwira Ndayisenga Yves ko we na Zitoni Remy ari inshuti, ko azamusubiza amafaranga ye yamuhaye atamuhemukira, hanyuma ntiyongera kubimubaza yirinda no kumubaza icyo amafaranga Zitoni Remy yamuhaye ari kuyakoresha.

Ese ko Mupenzi Eto Fils na Zitoni Remy bari inshuti magara kuko byageze aho bitabaza inkiko?
Nka www.regismuramira.blogspot.com twakoze ubushakashatsi tubona ko: Amafaranga ari ikintu gikomeye kinakundwa ndetse buriya n’uwuyafite biba bigoye ko abura igikundiro no kwizerwa na rubanda.
Nibyo koko Zitoni Remy yemera ko Mupenzi Eto Fils ari inshuti ndetse ko ikibazo bafitanye ari ideni amurimo bityo namara kumwishyura nta kindi kibazo kizaba gihari hagati yabo.
Zitoni Remy avuga ko icyatumye agana inkiko ari uko yabonaga umwaka urenga wuzuye nta bushake na bucye Mupenzi Eto afite bwo kumwishyura kuko yari yaranahindutse ku buryo yajyaga no kumureba mu rugo akamwereka ko nta kintu avuze akanamubwira ko niba ashaka azajye kumurega bityo ngo ni kimwe mu byamubabaje akagana inkiko.
Kuri ubu rero Mupenzi Eto Fils yemera ko ideni afitiye Zitoni Remy ari amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5,900,000 FRW) mu gihe Zitoni Remy avuga ko amusigayemo miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (8,300,0000 FRW).

Aha yari akiri umunyamabanga wa APR w'umusigire, ariko uyu mwanya yaje kuwuvaho ubwo ubuyobozi bw'iriya kipe bwashyiragaho abayobozi bashya harimo n'umunyamabanga mukuru Masabo Michel.
 
UUbwo RIB yahamagaraga Mupenzi Eto muri Kamena 2020

 
Urwandiko Mupenzi Eto Fils yasinyeho avuga ko yari kwishyura bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2019.


Mu busanzwe mu mategeko mpanabyaha y'u Rwanda: Ubuhemu ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.
Ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange ivuga ko : "Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw)."
Ngibyo rero ibyagendeweho ubwo hafatwaga iriya myanzuro twavuze haruguru, ariko Mupenzi Eto akaba ashobora kujuririra kiriya cyemezo cy'urukiko ibihano bikaba byagabanuka cg se ntibigire igihinduka. Ari ubikora ni mu munsi 30 ikurikira isomwa ry'urubanza. Amakuru dukesha Niyonkuru Radjou wigeze gukinira ikipe ya Kiyovu, usanzwe ari n'umushoferi wa Eto, ni uko Mupenzi Eto yisubiriye mu Bubiligi, ubwo rero ubujurire bwatangwa n'abunganizi be mu mategeko.
Mu bishimiye imigendekere ya ruriya rubanza harimo Iyakaremye Pacifique, ucuruza Me2U mu mugi wa Kigali, uhamya ko Mupenzi Eto nawe yamuhejeje atari make, nyuma y'uko yagiye amuguriza amafranga andi akayamwoherereza mu makarita akaza kumwigarika nyuma. Ariko yongeraho ko nawe ari gukusanya ibimenyetso ngo agane inzira y'amategeko.

Iyakaremye Pacifique (utambaye agakoti k'ubucuruzi), ucuruza Me2U, nawe ari kurira ayo kwarika ku buhemu yakorewe na Eto Mupenzi. 


Undi ni Masumbuko Hussein, nawe waguze ibibanza na Mupenzi Eto, biherereye mu karere ka Bugesera, ariko imyaka ikaba imaze kurenga 2 uyu yaramubuze ngo bahinduranye (mutation), bikaba byarageze n'aho Hussein ajya mu mategeko  gutambamira biriya bibanza.


Sebanani Emmanuel Crespo nawe ahamya ko Eto yamuriganije amafranga amwizeza kuzamujyana gukina hanze y'igihugu, ariko ikizere kikaba cyararaje amasinde.

Si muri APR FC gusa Mupenzi Eto azwi, kuko asanzwe ari umuhuza (sub-agent) w'abakinnyi n'abandi babikora nk'ababigize umwuga (agent) mu makipe abakeneye.