lundi 28 janvier 2019

THECATVEVO250 na KASUKU Media TV biyemeje kwandagaza abantu kuri youtube no ku mbuga nkoranyambaga ni bantu ki?


Thecatvevo250 ni amazina akoreshwa kuri youtube n’umusore ubusanzwe witwa Olivier Hitimana. Benshi bamumenye ahanini kubera inkuru ze z’urukozasoni n’imvugo nyandagazi. Ngo nta kabura imvano, nubwo uyu musore agerageza kwihisha amateka ye bigatuma nta foto ze zijya ahagaraga ariko yaje kumenyekana. Yagiye  mu Burayi akurikiye amasomo muri Kaminuza ya Birmingham. Aza no kubona akazi ko gukoropa mu bubiko bw’imirambo mu bitaro biri hafi aho Winson Green, Birmingham, West Midlands, England, United Kingdom. Telefone ye akoresha mu itumanaho ndetse na Whatsapp ni +447442396467.

Amakuru atugeraho nuko kubera gukora ahantu mu buruhukiro bw’imirambo, bisa n’ibyamuteye ihungabana ku rwego rw’uko uburyo afata bwo kubona amahoro ari ukwirirwa avanga ubuzima bw’abantu abinyujije mu nkuru akora kuri youtube channel, ari n’imwe mu nzira zo kubona amikoro amutunga umunsi ku munsi.
Ubusanzwe koko kugira umurongo wa Youtube ukwitirirwa bigira ibyiza byinshi birimo gufasha nyirubwite kwitinyuka muri bagenzi be no kwegerana n’inshuti kuko umuntu ukubona anakumva umunsi ku munsi biba bikabakaba kuba muri kumwe.
Ikiruta ibyo byose ariko nuko uko umubare w’abagukurikira wiyongera niko biguhesha amadollar menshi uhabwa na Youtube. Hari abantu bagerageza kubibyaza umusaruro  mu buryo bwiza bakiteganiriza aho kwitega iminsi. Ibyo ariko bisaba ubwenge. Ingero ni nka:
1.       Hirwa 10 ukunze kugaragara muri top 10. Urugero https://www.youtube.com/watch?v=4FPLxqDbEa4,(imodoka zihenze z’abaprezida ba Africa), indirimbo 10 ziryoshye zubahiriza ibihugu muri Africa (https://www.youtube.com/watch?v=g8SfKnyh1mE). Izi nkuru zishobora kurebwa n’abantu basaga million, ubwo ifaranga rikisuka
2.       Evangelical Restoration Church Rwanda (https://www.youtube.com/watch?v=OGCG8nskTJM) UKO UMUSORE YATEGURA EJO HAZAZA HEZA UYU MUNSI.
3.       https://www.youtube.com/watch?v=A_cflsjxAOY (Ubukwe bw'UMUNYONZI n'umugore mugufi utangaje bwahuruje benshi i Huye)
Hari n’abandi rero babona ko uburyo bw’ubushakashatsi mu by’ubwenge batabibasha bagahitamo kunyura inzira y’ikinyoma, gusebanya, gutukana no guhimba ibitariho, cg se bagafata ibihari bakabyita ukundi. Aba rero nabo barakurikirwa kuko mu isi ya none muri rusange ubushomeri, imibabaro nk’inzara, n’ibindi bituma abantu bagenda basatira imigirire ya sekibi (Etre sous l’emprise de la négativité) nkuko bigenda bisobanurwa mu  bushakashatsi bunyuranye. Urugero uyu munsi umu youtube channel ashobora gusohora inkuru ati “Menya icyateye mukinnyi wa Rayon gusambanira mu kabari”. Iyi nkuru yarebwa n’abantu batagira ingano kandi ari uburozi (intox) aho kiuba ukuri. Mu iyi minsi hadutse uwiyita Thecatvevo250. Ari mu rwego rwabo twavuze haruguru batanga uburozi bw’inkuru aho kuba ukuri. Siwe wenyine kuko hari nundi wiyita KASUKU MEDIA uba muri leta zunze ubumwe za Amerika aho bita Phoenix akaba afite imirongo 2 ya phone akoresha (+16024338130 na +14802259543). Bombi bakoresha ubu buryo ariko bakanatera ubwoba abantu babasaba amafranga cg izindi service nk'ingurane yo kutabandagaza.


Uyu musore akaba azwiho ubuhanga bwo guhimba inkuru zitabaye, guhimba ibiganiro (Chat rooms), guhimba amafoto (photoshops) no gukora amajwi n’amashusho (editing). Kenshi ibyo abikora ku bantu bazwi bo muri showbiz kugirango abone abakurikira channel ye bityo yinjize amafranga. Akaba abifashwamo n’abasore Emmy na Lukman bakorera hano mu Rwanda. Icyo bakora ni ukumuha amakuru y’ibiba byiriwe mu gihugu, we akabigoreka mu nyungu z’amaco y’inda.
Izi ni zimwe mu nkuru 5 yaba yarakoze mu ubwo buryo byatumye agira ama views asaga millions 2 yirengagije ko aba ari gusahinda yingirira amabanga n’ubuzima bwite, n’imiryango y’abantu. Akabikora mu mvugo ya kigegera igaragaza ko nta burere yigeze hamwe byakekwa ko yarerewe mu muhanda:
1.       Aha yasebyaga  SAFI Madiba (https://www.youtube.com/watch?v=873ccvla0Ss) mu nkuru yise SAFI MADIBA Yahuye N' URUVAGUSENYA Mugihe I RUBAVU Ubukwe Byari BISHYUSHYE
2.       Aha naho yasebyaga Diamond (https://www.youtube.com/watch?v=_AFjGjSF5sg) mu nkuru abeshya ngo: DIAMOND YAFASHWE ASOMA SHADDYBOO ( ABAFANA BASAZE)
3.       Aha naho yariraga hit kuri Kizito Mihigo (https://www.youtube.com/watch?v=5KzaFkOUXHQ) mu nkuru yise AMABANGA HANZE: 💔UMUKOBWA KIZITO YICUZA KO ATARONGOYE
4.       N’izindi nkuru nyinshi ku buryo bamwe mu bo yagiye yandagaza nka Amiella bemeza ko bari hafi kumurega mu gipolisi mpuzamahanga cya Interpol ku cyaha cyo gusebanya no kwinjira mu buzima bwite bw’abantu (privacy ruling). Hari n’abatarifuje ko amzina yabo ajya ahagaragara ariko bamaze gutanga ibirego mu rwego rw’iperereza. Urugero: https://www.touchrwanda.com/2018/10/umusore-uzwi-the-cat-vevo-250-ukorera-kuri-youtube-ari-gukorwaho-iperereza-nyuma-yo-gusebya-miss-ariane/
Iyo nkuru Benshi murayibuka ubwo yasebyaga uwo mukobwa amwitirira uwigeze gufotorwa yasinze umukarani amurandase kuri moto.

vendredi 4 janvier 2019

MU MAFOTO: Agahinda ku bafana ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Mukura


Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona w’ikirarane, ikuraho kuba yari imaze imyaka 3 idatsinda APR FC muri Shampiyona ndetse ikomeza agahigo ko kuba ariyo kipe yonyine itaratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Ni mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa kane tariki 3 Mutarama 2019.
Igitego cya Mukura VS cyinjijwe na Gael Duhayindavyi ku munota wa 24 kuri penaliti ku ikosa ryakozwe na Rugwiro Herve arikoreye Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina.



Ku munota wa 69 nibwo Sugira Erneste yinjiye mu kibuga asimbuye Bigirimana Issa. Kuva yasinya muri iyi kipe umwaka ushize nibwo bwa mbere yari ayikiniye umukino wa mbere w’amarushanwa...Imvune zatumye yari amaze 506 atarakinira APR FC


Bertrand yishimiraga gutsinda ikipe yamwirukanye


Papa Balotelli ufana APR FC ntiyari yorohewe n’abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Mukura VS


Rwarutabura na we yari yazonze Rujugiro









Abafana ba APR FC bari bababaye cyane nyuma y’umukino wa 2 batabona intsinzi

Kari agahinda kenshi ku buryo bamwe basutse amarira




Mu buzima ...bamwe baba barira , abandi baseka



Abakinnyi ba APR FC batakinnye uyu mukino nabo ntibyari biboroheye kukwakira uku gutsindwa


Kuva ku bakuze kugera ku bafite ubunararibonye bafana Mukura VS bari bishimye bigaragarira amaso

ABAFANA BA MANCHESTER CITY MU RWANDA BAKOZE IHURIRO


Mu  ntango z'icyumweru dusoza nibwo abafana ba Manchester city hano mu Rwanda batangiye kwishyira hamwe bubakaurubuga rwa whatsapp bazajya bahuriraho bakungurana ibitekerezo. mu minsi ya vuba bakaba bazanahura bagakora inama yo gushaka ibyangombwa bibemerera kumenyekana nk'ishyirahamwe ryemewe  n'amategeko. Emma Nsabimana wagize icyo gitekerezo yemeza ko igikorwa cyo guhuriza hamwe abafana b'iyo kipe y'ikigugu mu Bwongereza biri kugenda neza. Umufana w'iyo kipe ukeneye gushyirwa muri group ya Man city Rwanda yandikira numero ya whatsapp 0788434649.