vendredi 31 mars 2017

Weekend 1-2/4/2017 Regis'sure B



Degree of confidence: 92%
--------
-Derby
-Aston villa
-Shielf Wed
-Liverpool
-Tothenham
-Chelsea
-Man utd
-Watford
-Leichester
-Westham
-

jeudi 30 mars 2017

Weekend 1-2/4/2017 Regis'sure



With 100% confidence
---------------------------------------------------
-Brighton..............Brighton vs Blackburn
-Newcastle............Newcastle vs Wigan
-Huddersfield........Huddersfield vs Burton Albion
-Bolton..................Bolton vs Chesterfield
-Bradford...............Bradford vs Walsall
-Seville..................Seville vs Gijon
-Fulham.................Rotherham Vs Fulham
-Dusseldolf............Dusseldolf vs Munich 1860
-Nurnberg..............Nurnberg vs karlsurhe
-Lepzig..................Leipzig vs Darmstadt
-Marseille..............Marseille vs Dijon
-Bristol..................Bristol vs Shrewbury town

lundi 27 mars 2017

28th-March /2017 international games Regis'sure tips


-Australie.............Australia vs UAE
-Uzbekstan...........Uzbekstan vs Qatar
-Iran......................Iran vs China
-Uruguay...............Peru vs Uruguay
-Argentina.............Bolivia vs Argentina
-Saudi Arabia.........Saudi Arabia vs Iraq
-Oxford...................Oxford vs Bury
-Shiefield Utd.........Shiefield Utd vs Millwall
-Tranmere...............Tranmere vs Dover

Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah



Murenzi Abdallah wavuzwe cyane ko ashobora kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aravuga ko nta nzitizi zamubuza kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora azaba muri Nzeli 2017.
Yagize ati” …njye nibaza ko kuyobora ntabwo ari ibintu umuntu yiga, yaba mu byerekeranye n’umupira, yaba mu byerekeranye n’ubuyobozi busanzwe, numva rero ibirebana na criteres(ibisabwa) biramutse bibaye ngombwa nta nzitizi yashobora kumpagararika, kuko yaba imyaka y’ubukure iyo ngiyo ndayirengeje, yaba imyaka yo kuyobora numva… nagiye nyobora ibyiciro bitandukanye by’umupira, Nyanza Fc , nyobora Rayon Sports, numva rero ibyo nta nzitizi irimo” Murenzi Abdallah.
Ati” nibaza yuko Rayon Sports igihe yamaze i Nyanza, benshi barayizi twari dufitanye amasezerano y’imyaka itatu, kuva mu 2012, 13 (2013), 14 (2014) kugera 15 (2015), iyo myaka yose yari i Nyanza rero ndumva nari mu buyobozi bwayo, yaba no mu byabanjeho, umupira nawubayemo igihe kinini, numva nta nzitizi irimo” Murenzi Abdallah.

Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangije amasomo yo gutanga impamyabushobozi y’icyiciro cya D mu butoza ’Licence D’ ku batoza bakizamuka n’abashya muri uyu mwuga hano mu Rwanda.

Aya masomo yatangiye kuri uyu wa Mbere ku kicaro cya FERWAFA, azamara iminsi itanu, aho yitabiriwe n’abatoza bagera kuri 32, ndetse ayobowe na Antoine Rutsindura usanzwe uhugura abatoza ba hano mu Rwanda.
Mubitabiriye aya mahugurwa basanzwe bamenyerewe cyane muri ruhago nyarwanda, harimo; Nshizirungu Hubert ’Bebe’ wakiniye Kiyovu Sports, Sekamana Leandre, Fikiri AbdoulKarim, Dusange Sasha na Nshutinamagara Ismael ’Kodo’ ukinira ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuva muri APR FC.

dimanche 26 mars 2017

Amrani, umunyamabanga wa CAF yeguye ku mirimo


Umunyamabanga w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Hicham El Amrani yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi mike Issa Hayatou atsinzwe mu matora yo gukomeza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe.

El Amrani yandikiye amashyirahamwe ya ruhago ku mugabane wa Afurika kuri iki Cyumweru, avuga ko asezeye,ariko ntiyagaragaza impamvu yo kwegura kuri iyi mirimo.
Uyu mugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Maroc, yari amaze imyaka 6 ku bunyamabanga bwa CAF ndetse asezeye nyuma y’iminsi 10 gusa uwari Perezida wa CAF, Issa Hayatou atsindiwe amatora muri Ethiopia.
Nyuma yo gutsindwa na Ahmad Ahmad ku matora y’ubuyobozi bwa CAF, abakoranaga na Issa Hayatou bagera kuri 6 bakaba bamaze kuva ku mirimo bakoraga.
Biteganyijwe ko perezida mushyawa CAF, Ahmad Ahmad azahura n’abagize inama y’ubuyobozi ya CAF i Cairo kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Werurwe 2017.

UKO NZAMWITA DEGAULE YABURIJEMO UMUGAMBI W'INTEKO RUSANGE WO KUMWEGUZA NA KOMITE AYOBOYE


Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hasojwe imirimo y'inama y'inteko rusange y'umupira w'amaguru mu Rwanda yaberaga i Rubavu kuri Hotel Belvedere.
Iyi nama yabanjirijwe n'ikiswe Forum aho bamwe mubatanyabikorwa ba hafi ba FERWAFA baganiriye byimbitse bashaka icyaba nk'usemburo wakwihutisha iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda. Iyo forum yarimo bamwe mu bahagarariye amakipe y'ingeri zose ndetse n'abandi bantu ku giti cyabo ariko bakorana na FERWAFA nk'abanyamakuru Jado Castar na Butoyi Jean, Bugingo Emmanuel ukuriye siporo muri MINISPOC, Umunyamategeko Zitoni, hari hanitezwe impanuro z'umutoza w'intore Rugemintwaza Nepo wabuze ku munota wa nyuma kubera impamvu z'akazi.
Nyuma hateranye inteko rusange ku wa gatandatu nyuma y'umuganda wo gutera ibiti bigera ku bihumbi icumi. Iyo nama yasojwe hafi saa sita z'ijoro.



UKO UMUGAMBI WO KWEGUZA DEGAULE NA KOMITE AKURIYE WARI UTEYE

Intego z'uwo mugambi:
Amakuru atugeraho yizewe dore ko umunyamakuru Muramira Regis yari hafi cyane y'ibyakorwaga byose, intego kwari ukugirango Nzamwita Degaule yegure na komite ye bityo babe batakaje agaciro n'ishema, bamware noneho ntibazanatinyuke kwiyamamaza mu matora ataha ya FERWAFA azaba muri Nzeli uyu mwaka. Dore ko Degaule azwiho nk'umuntu uzi gushushanya ku buryo kumutsinda mu matora yitabiriye byagorana. Ibyo bikaba byari gutuma umuhand auba uharuye neza ku bashaka kuziyamamaza ubu bataramenyekana bose usibye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA aho utungwa agatoki kuzahatana ari Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Nyanza FC na Rayon sports ndetse n'akarere ka Nyanza.

Uko umugambi wari upanze:
Kuko abanyamuryango ba FERWAFA bari bacumbikiwe kuri Hotel Belvedere, abari bafite gahunda yo kweguza nyobozi ya Ferwafa babonye ko bitari bukunde kunoza umugambi aho kuri hotel iri hejuru ku muhanda, bamanuka mu mujyi wa Rubavu mu kabari kitwa Peace Corner naho baje kuva mu ma saa sita nyuma yo kwikeka ababaneka ku ruhande rwa Degaule.
Baje kwemeranywa ko mu nama y'inteko rusange, uwitwa Walter uhagariye Rugende FC aza gufata ijambo anenga imikorere ya Ferwafa ndetse asaba ko bakwegura, nyuma agashyigikirwa n'abandi banyamuryango barimo uwitwa Fidel, ndetse n'uwa Pepiniere FC Munyankumburwa , Gasabo united ya Gisanura Raoul n'abandi. Nyuma y'ibyo bamwe mu bagize komite ya FERWAFA barimo Bandora ukuriye umutekano ku bibuga, Felicite w'umupira w'abagore, n'abandi bose bagafata ijambo bakemera amakosa y'umusaruro muke bakemera kwegura bose bagahuriza ko Degaule atumva inama zabo kandi ko abayoboza igitugu ko ariyo mpamvu umupira udatera imbere. Bamara kwegura komite igasigaramo babiri gusa: uwa Marketing Kagabo ndetse na Perezida Degaule. Umubare ukaba mucye bakeguzwa nabo hakajyaho ubuyobozi bw'agateganyo buzageza igihe cy'amatora.

Uko umugambi wapfubye:
Bamwe mu bari muri uwo mugambi harimo abatandaraje (bari ku ruhande rwa Degaule bakaba no ku ruhande rw'abamurwanya). Amakuru yatugeragaho nuko uwa Rwamagana city FC ariwe wahise abigeza kuri Degaule. Umwuka waracucumbye ugera no ku bandi bantu bo mu mupira bari hirya no hino mu gihugu. Bigeze mu ma saa tanu Umwe mu bakunzi ba ruhago wigeze kuba SG wa police FC yantunguye abimbazaho kuri phone, nyuma gato umuyobozi w'umuryango wa Rayon sports nawe bimbazaho ku murongo wa telefone. Ibyo byanatumye umwe mu bari bitabiriye inama bwana Gacinya Chance Dennys uyobora Rayon sports FC yoherereza ubutumwa bugufi bwo kugisha inama uko ari bwitware mu iki kibazo. Kubera icyubahiro n'igitinyiro tugomba uwo yayoherereje basomyi mutwihanganire ntituvuga izina rye. Gusa ni umuntu ukomeye w'inyangamugayo ukunda sports kandi ufasha amakipe n'abantu ku giti cyabo n'imikino myinshi ntimucika nubwo aba afite inshingano nyinshi mu kazi ke ka buri munsi. Ari ku rwego rwa Minister. Yasubije Gacinya Chance ko ibyo byo kweguza komite bitakagombye gukorwa mu uburyo nk'ubwo busa n'akaduruvayo. Ko byaba byiza binyuze mu matora aho guteza impagarara n'umwuka mubi. N'abandi nk'uwa Rwamagana yabonye ubutumwa buvuye muri Minispoc kuri Bugingo ko FERWAFA komite ifite uko ijyaho cg ivaho, ko badakeneye ako kavuyo mu gihe n'amatora asigaje amezi 5 gusa akaba.
Nzamwita Degaule wari uyoboye inama yatunguranye, mbere yuko hagira utangira gushinja FERWAFA, afata ijambo abwira inteko ati: Banyakubahwa ba nyamuryango, mwadutoreye mandat y'imyaka 4. Ko mwashoboye kwihangana imyaka 3 n'igice, munaniwe n'amezi 5? Noneho mbabwize ukuri, numvise ko hari abifuza ko twegura, ibyo ntibishoboka, nzayobora kugeza igihe mwampaye kirangiye, kandi nzandikwa mu mateka yuko nyuma y'ibihe bikomeye igihugu cyacu cyanyuzemo nije musivili wa mbere uzaba warayoboye mandat ya FERWAFA akayirangiza. Ikindi kandi mbagire inama yaba uri aha cg udahari ariko nk'umuntu uzi uburyo umuntu atsinda amatora, mumenye ko uwiyamamaza asebya asenya umuyobozi uriho adashobora gutsinda, ahubwo biba byiza azanye imigambi aho gutukana no gusebanya. Ndabizeza ko nimva muri FERWAFA ntazajya ishyamba, nzakomeza ntange ibitekerezo ku muyobozi uzansimbura, ntawe uzankuramo urukundo rwa football nange ntawe nzarukuramo. Hari byinshi twakoze byiza nubwo hari abadashaka kubibona birimo kubavuriza abakinnyi, kubaka hotel izajya yinjiriza FERWAFA arenga miliyari buri mwaka, twazanye umuterankunga wa shampiyona aho buri kipe igenerwa arenze miliyoni 10 bigatuma uruegndo, amfunguro nta kipe ibibura muri shampiyona, twabakuye ku mafranga make mwabonaga mu kwitabira inama, none tugeze ku 250 000 kuri buri muntu, ndetse guhera mu nama itaha muzarenza 400 000 kuko nzajya mbaha 10 000$ kuyo nange nzagenerwa na CAF mu manama.
Ni uko ngiye kubona mbona umushyitsi mu bitabiriye inama, umugambi upfuba utyo, inama irakomeza. Ibyayivuyemo murabisanga mu nkuru zabanjirije iyi. Gusa mu kiganiro n'abanyamakuru (uwa city radio, radio 10, Flash TV na RBA Rubavu) cyabaye nyuma y'iyo nama twabajije Degaule niba aziyamamaza mu matora ataha asubiza ko bizaterwa n'umwuka uzaba uhari.
Nkatwe b'indorerezi mu iriya nama twabonye abitabiriye bari mu byiciro binyuranye: abaryamye kuri Degaule na komite ye barimo Eric Clapton ukuriye abasifuzi, Birabakoraho Antoine wa Gicumbi FC n'abandi. Abadashaka na gato ko Degaule akomeza barimo Walter wa Rugende FC, JMarie wa Pepiniere n'abandi bari hagati na hagati utamenya neza aho bahengamiye nka Mzee Muramira w'isonga FC na Olivier wa Mukura.

Mukura VS ,Etincelles na Espoir zishobora guhagarara muri Shampiyona kubera umwenda zifitiye Rwanda revenue authority

Amwe mumakipe akomeye muri shampiyona y'u Rwanda ariyo Mukura VS ,Etincelles ndetse na Espoir ashobora guhagarara gukina shampiyona kubera umwenda ukabije bafitiye Rwanda Revenue authority.

Aya makipe asanzwe akoresha amafaranga menshi aturuka muturere abarizwamo ntiyigeze asorera abakinnyi imisoro bagombaga kwishyura akaba ariyo mpamvu umwenda bafititiye iki kigo gishinzwe imisoro n'amahoro wabaye mwinshi ikindi kandi hiyongeraho n'ibihano by'ubukererwe.
Mukura VS biravugwa ko ifite umwenda ukabakaba milliyoni ijana(100 000 000 RWF).
Hatagize igikorwa byihuse aya makipe yakisanga mubihano bikomeye harimo no gufungirwa amakonti y'aya makipe byanahita biyaviramo no guhagarara gukina shampiyona.
Aya makipe akaba ari gutakambira FERWAFA ngo ibavuganire muri Rwanda revenue authority ngo ibahe imbabazi,nubwo aya makipe ariyo yugarijwe cyane hari n'andi makipe afite iki kibazo.

BIMWE MU BYARANZE INTEKO RUSANGE YA FERWAFA YARAYE ISOJWE i RUBAVU



Inteko rusange isanzwe y'umupira w'amaguru mu Rwanda yaraye isoje imirimo yayo kuri Hotel Belvedere iherereye mu karere ka Rubavu. Nkuko mu bibona ku murongo w'ibyigwa havugiwemo byinshi ariyo mpamvu tugiye kubagezaho iby'ingenzi twashoboye kubakurikiranira mu byayiranze.

-Hemejwe ko amatora ya komite nyobozi FERWAFA ashobora kuba mu nteko rusange isanzwe cg idasanzwe mu gihe yarasanzwe aba mu nteko rusange isanzwe gusa
-Hemejwe ko nta guhindura itegeko rigenga ibisabwa umuntu kuba yujuje ngo yemererwe kwiyamamaza, dore ko abanyamuryango bohererejwe ibaruwa y'ibizigwaho ndetse basabwa kuvuga icyo bumva cyaganirwaho ariko bayimaranye ukwezi kose nta numwe washoboye kuvuga ko ryahindurwa bituma baryemeza niryo rizagenga abakandida baziyamamaza. Ku birebana n'uwaba perezida wa FERWAFA iryo tegeko rigira riti:
==Ku mwanya wa Perezida,usibye ibivugwa hejuru, usaba agomba kuzuza ibintu bikurikira:
@Kuba byibura afite imyaka 35
@Kuba mu myaka itandatu ishize yaramaze nibura imyaka 3ari umwe muri aba bakurikira
+Umwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA
+Umwe mu bagize urwego rwa FERWAFA ukora nka prezida, vice-prezida, cg umunyamabanga
+Umwe mu bagize komite nyobozi y'urwego rw'ubunyamuryango wa FERWAFA  akora nka perezida, vice-perezida, umunyamabanga mukuru cg umubitsi
Mu gihe umuntu wigeze kuyobora FERWAFA singombwa ko agira ikipe anuramo yiyamamaza ariko agomba kuba atarengeje imyaka 6 avuye ku buyobozi
-Hemejwe ko amatora ya FERWAFA ataha azaba taliki ya 10 z'ukwa Nzeli uyu mwaka, ni ukuvuga icyumweru cya 2 cya Nzeli. Akaba yijijwe hino kuko ubundi byari biteganijwe mu kwezi kwa mbere. Impamvu ngo ni ukugirango komite nshya izajye itangirana na shampiyona nshya aho kuyisaga hagati bikayicanga.

-Abanyamuryango babwiwe ko bagomba kwakira neza umuyobozi wa CAF Ahmad Ahmad uzaza mu Rwanda mu kwezi kwa 4
-Hemejwe kandi ko byihutirwa shampiyona y'amakipe ya 2 ku makipe yo mu kiciro cya mbere (Juniors) igomba gutangira vuba.
-Mu iyi nama kandi icyagaragaye  ni intege nke no guhuzagurika  kubo twakwita (opposition ) ya ferwafa aho buri ngingo yose batumvikanagaho baratoraga ugasanga abadahuje imyumvire n'umurongo komite nyobozi ifite kuri buringingo ntibarenzaga amajwi 9 mu kubitorera. Hari n'abagaragaraga mu kwerekana ko batanyuzwe n'ingingo iyi niyi ariko bagera igihe cyo kuyitorera ngo bayemeza ugasanga  nibo ba mbere mu kuyitora.
-Abajijwe  niba  azongera kwiyamamaza Degaule Nzamwita yasubije ko bizaterwa n'umwuka mu mupira uko uzaba umeze.
-Ubusanzwe ku muntu uhagarariye ikipe agenerwa 250,000 mu manyarwanda. Ariko ku madolari 20,000$ perezida wa FERWAFA azajya agenerwa mu kwitabira inama za CAF azajya abageneraho icya 2 ariyo 10,000. Bivuga ko kwitabira inama ya FERWAFA umuntu uhagarariye ikipe azajya asinyira arenze 400,000 FRW.
-Mu birebana n'umutungo,FERWAFA yatangaje ko mu mwaka ushize yinjije miliyari imwe na miliyoni magana 600. Inongeraho ko umwaka ushize wayisize ifite umutungo utimukanwa wa miliyari imwe na miliyoni 727 (1,727,000,000 FRW). Ferwafa umwaka warangiye ifitiwe amadeni arenga miliyoni 50 nayo ikagira imyenda ya miliyoni 48
Muri uyu mwaka Ferwafa ngo izakenera miliyari hafi 5 z'amanyarwanda. Muri ayo ngo Degaule yavuze ko FIFA yamaze kubyemera kandi ku buryo budasubirwaho ko izaha Ferwafa miliyali hafi 3 mu mafranga y'u Rwanda.
Kuko bari kubaka Hotel izuzura mu kwezi kwa 6 umwaka utaha ngo bizaba ngombwa ko bafata umwenda wa Bank wa miliyali n'ibihumbi ijana (1,100,000,000).
-Abanyamuryango basabye ko hazajya hakenerwa umugenzuzi utari uwo muri FERWAFA kugirango barusheho kwizera ibijyanye n'umutungo n'ikoreshwa ryawo. kandi bakajya bamuhindura bri myaka 2 kugirango atazajya amenyerana na FERWAFA hakaba hazamo amanyanga.
-Degaule abajijwe ibirego bimaze iminsi bivugwa ku birebana n'imikorere ya FERWAFA n'imperekeza yagenewe uwari umunyamabanga wa Ferwafa Bwana Mulindahabi,yasubije inteko ko FERWAFA itagira mandat y'ubutabera, ngo ubutabera bukore akazi kabo, ferwafa nayo izakoraibyayo biyireba.

samedi 25 mars 2017

Perezida wa FERWAFA Degaule n'abayobozi b'amakipe bakoze umuganda mbere y'inteko rusange



Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu ku ishamba rikikije ahakorera abasirkali barwanira mu mazi (RDF Marine Regiment base). Nzamwita Degaule n'abakuriye amakipe y'umupira w'amaguru, bakaba bafatanije n'abahanzi bari muri Guma guma y'uyu mwaka n'abayobozi ba Bralirwa ndetse n'ab'inzego z'umutekano n'izibanze bayobowe na Sinamenye Geremie Uyobora akarere ka Rubavu bateye ibiti ibihumbi icumi.

Hakaba hatahiwe inteko rusange ya FERWAFA iri butangire i saa munani ikaba ifite byinshi yigaho harimo:
-Kwemeza cg kuvugurura amwe mu mategeko agenga uru rwego
-Kwakira abanyamuryango bashya
-N'ibindi birimo kureba niba hahindurwa ingengabihe y'amatora ya FERWAFA kugirango Komite zizajya zitorwa zijye zitangirana na Shampiyona nshya aho kuza igeze hagati nkuko byagiye bigenda mu bihe byabanje.

Turakomeza tubakurikiranire ibijyanye n'iyi nama. amakuru murajya muyabona kuri iyi blog.

mercredi 22 mars 2017

March /2017 international games Regis'sure tips


Turkey...........Turkey-Finland
Austria...........Austria-Moldova
Croatia...........Croatia-Ukraine
Italy................Italy-Albania
Iceland...........Kosovo-Iceland
Sweden..........Sweden-Belarus
Belgium.........Belgium-Greece
Holland..........Bulgalia-Holland
Portugal..........Portugal-Hungary
Armenia..........Armenia-Khazakistan
Poland............Montenegro-Poland
Northern Ireland...........Northern Ireland-Norway
USA................USA-Honduras
Mexico............Mexico-Costa Rica
Argentina.........Argentina-Chile

mardi 21 mars 2017

Kigali: Uwahoze ari umucuruzi w’imyenda yashoye 300 Frw atsindira miliyoni 16 muri ’Betting’



Umugabo witwa Makombe Hycenthe wahoze acuruza imyenda ya caguwa, yegukanye akayabo ka miliyoni zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mukino w’amahirwe wa Betting, ashoye ibiceri bitatu by’ijana.
Makombe arubatse, afite abana batatu gusa umugore we yitabye Imana, atuye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Avuga ko imikino y’amahirwe “Betting” yayikiniye mu Murenge wa Kanombe.
Umubare wuzuye w’amafaranga yegukanye ni 16,844,400 Frw, yari yateze ku mikino 19 yiganjemo iy’amakipe adafite amazina azwi cyane muri shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi nubwo asanzwe ari umukinzi wa Manchester United yo mu Bwongereza.

lundi 20 mars 2017

UKO ABAYOBOZI BA ZA FEDERASIYO BAHISEMO MU MATORA YA CAF BYAMENEYKANYE


Mu minsi ishize habaye amatora y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika CAF. Nubwo itora ryali mu ibanga, umunyamakuru wo muri Ghana Saddick Obama wari aho batoreye muri Ethiopie yashoboye kumenya uko buri gihugu (federation) yatoye. Nkuko tubikesha www.soccer24.co.zw uyu munyamakuru yakoze copy y'urupapuro biyandikaho (attendance list) akoresha n'amafoto 34 y'amajwi 34 y'abatoraga uko bafunguraga ijwi basoma utowe we yahitaga afata ifoto. Abishikiriza inzobere mu nyandiko z'intoki (Manuscript expert) bituma bafindura uko abayobozi ba za Federations bakoze amahitamo. Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 yatsinzwe na Ahmad Ahmad ku majwi 34/20

ISSA HAYATOU CAMP
Anjorin Moucharafou (Benin Republic)
Sidiki A Roko (Cameroon)
Victor Osorio (Cape Verde)
Andres-Jorge Mbomio (Equatorial Guinea)
Pierre Alain Mounguengui (Gabon)
Lamin Kaba Bajo (The Gambia)
Mohamed Souare-(Guinea)
Augustino (South Sudan)
Manuel Lopes Nascimento (Guinea Bissau)
Jafaar (Libya)
Vincent Nzamwita (Rwanda)
Ravia Idarus Fahinda (Zanzibar)
Jamal Malinzi (Tanzania)
Mohamed Raouraoua (Algeria)
Augustin Senghor (Senegal)
Reverien Ndikuriyo (Burundi)
Kossi Akpovy (Togo)
Tourqui Salim (Comoros)
Abdiqani Said Arab (Somalia)
Mutasim Gafaar Sirelkhatim (Sudan)

AHMAD CAMP
Mclean Letshwiti (Botswana)
Edouard Ngaissona (Central Africa Republic)
Mahamoud Moctar (Chad)
Souleiman Hassan Waberi (Djibouti)
Jean Michel Mbono (Congo)
Domingos Monteiro (Sao Tome e Principe)
Omari Constant Selemani (DR Congo)
Augustin Sidy Diallo (Cote d’Ivoire)
Boubacar Diarra (Mali)
Hany Abo Rida (Egypt)
Elvis Chetty (Seychelles)
Juneidi Tilmo (Ethiopia)
Kwesi Nyantakyi (Ghana)
Salemane Phafane (Lesotho)
Ahmad Ahmad (Madagascar)
Walter Nyamilandu (Malawi)
Mohamed Ally Samir Sobha (Mauritius)
Fouzi Lekjaa (Morocco)
Alberto Junior (Mozambique)
Frans Mbidi (Namibia)
Melvin Amaju Pinnick (Nigeria)
Isha Johansen (Sierra Leone)
Sita Sangare (Burkina Faso)
Danny Jordaan (South Africa)
Adam Mthethwa (Swaziland)
Musa Bility (Liberia)
Wadie Jary (Tunisia)
Moses Magogo (Uganda)
Andrew Kamanga (Zambia)
Phillip Chiyangwa (Zimbabwe)
Ahmed Yahya (Mauritania)
Nicholas Mwendwa Kithuku
Artur de Almeida (Angola)

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yeguye ku mirimo ye


Nkurunziza Gustave waherukaga gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yunze mu ry’umunyamabanga nshingwabikorwa we, maze na we yandika ibaruwa isezera ku mirimo ku
 mpamvu ze bwite.



Nkurunziza Gustave na Hatumimana Christian wari umunyamabanga wa FRVB, beguye nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikinyweho icyaha cyo gukoresha ruswa mu matora Gustave Nkurunziza yatsinzemo Karekezi Léandre, gusanyuma byaje kugaragara ko bari abere bararekurwa.
Byitezwe ko Karekezi Leandre, wigeze kuba umuyobozi w'akarere ka Gisagara, wari watsinzwe amatora mbere niwe uhabwa amahirwe yo guhita ayobora iyo federasiyo.

jeudi 16 mars 2017

Rayon Sports ikomeje idakinnye muri Total CAF confederation cup



Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA ,ihannye bikomeye  ruhago y’igihugu cya Mali, iyihagarika mu marushanwa yose y’umupira w’amaguru ku isi, nyuma y’uko leta yivanze mu miyoborere ya ruhago.


Iki cyemezo cyari kitezwe na benshi, cyafashwe na FIFA kuri uyu wa kane, nyuma yo kwihaniza leta ya Mali, ko nitisubira ku cyemezo cyo guhagarika ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, izahanwa, ariko bakavunira ibiti mu matwi.

Ibaruwa umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samoura yandikiye Perezide wa FEMAFOOT wakuweho, Bwana Boubacar Baba Diarra, yamumenyesheje ko akanama ka FIFA kafashe icyemezokuri uyu wa gatatu, cyo guhagarika Mali mu marushanwa yose.

Ibaruwa yandikiwe ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Mali ivuye muri FIFA



lundi 13 mars 2017

14/3/2017 Regis'sure daily tips


Juventus win
Leichester yes&over
Dortmund win
Mamelodi win
Fulham win
Exeter City win

Chelsea yatomboye Tottenham muri 1/2 cya FA cup naho Arsenal ikazahura na Manchester City

Nyuma y'uko Mu mukino usoza iya 1/4 cya FA Cup mu Bwongereza, kuri uyu wa Mbere, Chelsea yari yakiriye Manchester United, iyitsinda igitego 1-0, biyihesheje kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa hakaba hahise haba na tombola y'uko amakipe azahura muri 1/2 cy'irangiza.


Nyuma y’uyu mukino, habaye tombola ya 1/2, aho isize Chelsea izahura Tottenham tariki ya 22 z’ukwezi gutaha, naho Arsenal ihure na Manchester City ku munsi ukurikiraho.
Umutoza Arsene Wenger nyuma y'uko  atomboye ikipe ya Manchester City akaba ari amahirwe abonye yo kuba yasigira igikombe iyi kipe ya Arsenal  kuko uyu niwe ushobora kumubera umwaka we wanyuma muri Arsenal nyuma yo kugaragarizwa n'bafana ko batakimushaka bitewe no kudatanga umusaruro.

dimanche 12 mars 2017

Mukura ihagaze nabi muri shampiyona yananiwe gutumiza inama yo gucoca ibibazo


Hashize iminsi tubaganiriza ku bibazo biri mu ikipe ya Mukura VS binatuma iyi kipe igira umsuaruro ugayitse muri shampiyona. Ikigaragarira buri wese nuko ibibazo atari abakinnyi, atari abatoza ahubwo ari umwuka mubi mu miyoborere y'iyi kipe.
Nkuko mugiye kubibona mu mabaruwa anyuranye abanyamuryango, abafana bagiye bandika basaba kenshi ko haba inama yo gucoca ibyo bibazo ariko ubuyobozi bwa Mukura bukuriwe na Olivier Nizeyimana bukavunira gati mu ryinyo. benshi bibajije nib ari ugusuzugura abanyamuryango cg se ari uguhimana. Burya ngo ibijya gushya birashyuha, inshuro hafi ya zose ibisa n'ibi byagiye biba mu makipe yo mu Rwanda bivamo ikipe biyishegeshe aribyo bita kujya mu muhanda ikandagara kuko abanyamuryango benshi baba baragiye bakuramo akabo karenge kubera kudahabwa agaciro cg kwanga agasuzuguro.
Mu mpera z'umwaka ushize abanyamuryango berenga 80 bandikiye perezida w'icyubahiro wa Mukura bwana Ndayisaba Fidel, bamusabaga ko yabafasha gukora impinduka mu buyobozi bw'ikipe nkuko mubibona mu ibaruwa.


Nyuma yaho taliki 15 Mutarama uyu mwaka, abakunzi b'iyo kipe nabwo bakoze inama bumvikana imyanzuro 5 bayigeza kuri komite ariko nabwo barasuzuguwe cyane kuko ibyo basabaga birimo no gutumiza inama yo gucoca ibibazo yimwe amatwi. Bari banzuye:
1.barashimira akarere ka Huye n’abandi bafanyabikorwa badahwema kuyigenera inkunga
2.abafana banzuye ko  bagomba gukomeza kwitabira imikino yose ikipe ya Mukura iba yakinnye
3.abafana ba Mukura barasaba komite gutegura gutegura inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibibazo mbere yuko imikino ya phase retour itangira.
4.abafana ba Mukura barasaba ko Sheikh Hamdan yakwitabira iyi nama akabwira abakunzi ba Mukura impamvu atakiri muri komite.
5.umwanzuro wa nyuma nuko abafana bifuza ko komite yabazanira umutoza mushya ushoboye mbere yuko phase retour itangira.


Ibi bikaba binashimangira uburyo hakomeje kwirengagizwa status za Mukura, kubera ko abanyamuryango ba Mukura bagize inteko ni 128, abasinye kuri status ni 46 n'abandi bemejwe nyuma n'abanyamuryango 82. Bivuze ko ubuyobozi bwa Mukura bwandikiwe n'abanyamuryango 98 barasinya basaba inama y'inteko rusange ariko ntibyabaye. Ibi bikaba bisa no kudaha agaciro abanyamuryango ba Mukura no gukandagira nkana amategeko ikipe igenderaho.
Ikibazo cyakwibazwa na buriwese ni iki: ese haba hari ahandi ahntu hashobora gukemukira ibibazo byugarije Mukura hatari mu nama y'inteko rusange? ese kuki ikipe ikomeje kwitwara nabi ariko komite igakomeza kubirebera kandi abakunzi b'ikipe baba bagerageje gukomanga ku miryango y'ubuyobozi  ariko ibyifuzo byabo ntibyakirwe.

Mu nyandiko yacu itaha tuzarebera hamwe uburyo amikoro ya Mukura victory  akoreshwa kugirango turebe niba ntaho nabyo byaba bihuriye n'ibibazo ikipe irimo mu minsi ya none.

Police FC na As Kigali zugarije APR FC na Rayon mu rugamba rw'igikombe cha shampiyona


Ubu ikipe ya As Kigali itsinze ikirarane ifitanye Rayon yahita iyegeraho inota rimwe, ikarusha APR amanota 2.
Dore mur rusange uko imikino yagenze.

Rwanda Premier League, Match Day 20 Fixtures
Saturday, March 11, 2017
AS Kigali 1-0 Amagaju Fc
Pepiniere Fc 2-0 Etincelles Fc
Kirehe Fc 0-0 APR Fc
Espoir Fc 1-1 Gicumbi Fc
Sunday, March 12
Mukura VS 1-2 Police Fc
Marines Fc 0-0 Bugesera Fc
Musanze Fc 3-2 SC Kiyovu

Match Day 21 Fixtures
Friday 17-3-2017: Police vs Musanze (kicukiro)
Saturday 18-3-2017: Gicumbi vs As Kigali (Gicumbi), Mukura vs Espoir (Huye), Sunrise vs Etincelles (Nyagatare), Bugesera vs Rayon (Bugesera).
Sunday 19-3-2017: APR vs Pepiniere (Regional), Amagaju vs Marine (Nyamagabe), Kiyovu vs Kirehe (Mumena).

Ranking table:
01    Rayon Sports    18    27    43
02    Apr FC    20    13    40
03    Police FC    20    14    39
04    As Kigali    19    12    39
05    Musanze FC    20    1    32
06    Bugesera FC    20    8    32
07    Espoir FC    20    3    27
08    Etincelles FC    20    -4    26
09    Sunrise FC    19    -2    22
10    Kirehe FC    20    -3    22
11    Amagaju FC    20    -4    22
12    Kiyovu sports    20    -10    21
13    Mukura VS    20    -8    20
14    Marines FC    20    -12    19
15    Gicumbi FC    20    -15    14
16    Pepiniere FC    20    -20    10
Scorers:
Usengimana Dany (Police Fc) 13
Shassir Nahimana (Rayon) 12
Shaban Hussein (Amagaju) 12
Mico Justin (Police Fc) 11
Kambale Salita (Etincelles) 9
Pierrot Kwizera (Rayon) 8

13/3/2017 Regis'sure daily tips



SEPIDROOD RASHT...............Iran
PARS JONOUBI JAM...............Iran
SIVASSPOR.............................Turkey
GAZ METAN MEDIAS............Romania   
HAPOEL RAMAT GAN............Israel
FULHAM (U23)........................England
ALMERE CITY FC
MVV
VERONA
CHELSEA yes
LENS
LAZIO yes
CORK CITY......N Ireland
BENFICA
OSASUNA over
------------------------------------


Bet Confirmation - FB7374866132W - Mobile   Time of bet: 12/03/2017 16:55:58
No.
Selections
Event
Event Date
E/W Terms
Odds
Result
1
Liverpool
Liverpool v Burnley
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.25
Won
2
Barcelona
Deportivo La Coruna v Barcelona
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.25
Lost
3
Real Madrid
Real Madrid v Real Betis
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.12
Won
4
Fiorentina
Fiorentina v Cagliari
(Fulltime Result)
12/03/2017
None
1.61
Won
5
Roma
Palermo v Roma
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.40
Won
6
Udinese
Pescara v Udinese
(Fulltime Result)
12/03/2017
None
1.40
Won
7
Lyon
Lyon v Toulouse
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.40
Won
8
PSG
Lorient v PSG
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.30
Won
9
Zambia U20
Zambia U20 v Senegal U20
(Full Time Result)
12/03/2017
None
2.15
Won
10
El Zamalek
El Zamalek v Enugu Rangers
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.22
Won
11
Etoile Sportive Sahel
Etoile Sportive Sahel v AS Tanda
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.30
Won
12
Azam FC
Azam FC v Mbabane Swallows
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.70
Won
13
MAS Fes
MAS Fes v SC Gagnoa
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.55
Won
14
ASEC Mimosas
ASEC Mimosas v APEJES Academy
(Full Time Result)
12/03/2017
None
1.57
Won
Multiples
Bet Type
No of Bets
Unit Stake
Total Stake
To Return
Returns
1
1.00
1.00

0.00