jeudi 3 juin 2021

NIZEYIMANA OLIVIER NIWE UGIYE KUYOBORA FERWAFA MU MYAKA 4 IRI IMBERE: ABAYE UWA 17 UYOBOYE URU RWEGO KUVA RWASHINGWA MU 1972

 


Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka irenga 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshule n’abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

Mukura izamukumbura

Mu bihe byiza abakunzi ba Mukura batazamwibagirirwaho harimo kwegukana kumwe nayo igikombe cy'Amahoro umwaka  wa 2018.
Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe; dore ko ari n'umunyamuryango wayo.  


  Ni bande babanjirije Rtd Brigadier General SEKAMANA J Damascene uri hafi guhabwa inkoni y'uvuyobozi bwa FERWAFA ?

Amatora yo azaba taliki 27 Kamena 2021 kuri Hotel LEMIGO mu mugi wa kigali. Muri iyo nteko rusange idasanzwe, usibye kwemeza ko Nizeyimana Olivier afashe inkoni y'u buyobozi bw'umupira w'amaguru mu Rwanda, hazanemererwamo ko Habyarimana Matiku Marcel, usanzwe ayoboye iryo shyirahamwe by'agateganyo, niwe uzakomeza mu nshingano nka Vice president wa FERWAFA, imirimo yaramazemo n'ubundi imyaka 4.


 

Azaba abaye umuntu wa 17 uyoboye FERWAFA kuva iri shyirahamwe ryabahi mu 1972.
Nifuje rero kubagezaho abayovoye urwo rwego uko bagiye bakurikirana kuko ntahandi warubona usibye kubazashishura ubu bushakashatsi, abp bayoboye FERWAFA bose biganjemo amasirikari:

1. Captain Bizimana
2. Dr Gasarasi
3. Mudenge Canezius
4. Ngango Felicien
5. Colonel Mayuya Stanslas
6. Twagiramungu Faustin... Rukokoma
7. Dr Ndagijimana Emmanuel
8. Mvuyekure Viateur
9. Nkubito Alphonse
10. Gasasira Ephrem
11. Lt col Ciiza Kayizali (niryo peti yari afite icyo gihe ajya kuyobora FERWAFA)
12. Major Agaba
13. Brig General Kazura J Bosco (niryo peti yari afite icyo gihe ajya kuyobora FERWAFA)
14. Ntagungira Celestin
15. Nzamwita Vincent Degaule 

16. Sekamana J Damascene