Mu gihe amarushanwa Olympike arimbanije mu gihugu cy'ubufaransa, u Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi umunani aribo:
Yves Nimubona usiganwa metero 10000
Clementine Mukandanga usiganwa marato
Eric Manizabayo urushanwa ku igare
Diane Ingabire urushanwa ku igare
Jazilla Mwamikazi urushanwa ku igare
Jazilla Mwamikazi asiganwa ku maguru mu nzitane (crosscountry)
Uwihoreye Tufaha ajombana ibishongoje
Oscar Peyre Mitilla yoga metero 100
Lidwine Umuhoza Uwase yoga metero 50
U Rwanda kandi rwari i Tokyo mu mu mikino Olempike 2020 rwahagarariwe n'abakinnyi 5 aribo
1. Hakizimana John: Athletics (marathon)
2. Yankurije Marthe: Athletics (5,000 m)
3. Mugisha Moise: Gusiganwa ku magare-- Uzanatambutsa ibendera ry'igihugu
4. Agahozo Alphonsine: Koga (50m free style)---Uzanatambutsa ibendera ry'igihugu
5. Maniraguha Eloi: Koga (50m free style)
Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ahuza ibihugu byose byo ku isi mu mikino nayo isaga 30. Imikino olempike yaba ifite imizi ahagana mu mwaka 776 mbere y'ivuka rya Yezu. Mu gihe imikinire yayo yaje kuzavugurwa n'umwalimu akaba n'umunyamateka w'umufransa Pierre de Coubertin mu 1896; Bwa mbere u Rwanda ruyitabira hari mu 1984 yari yabereye i Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Twifuje kubagezaho abakinnyi bagiye bahagararira u Rwanda kuva icyo gihe, gusa nta mudali n'umwe bigeze begukana.
Mu marushanwa olempike ya 2016 mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brezil
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Adrien Niyonshuti.
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 7 aribo:
Ambroise Uwiragiye wasiganwaga marathon 2:25:57 99
Claudette Mukasakindi wasiganwaga marathon 3:05:57 126
Salome Nyirarukundo wasiganwaga 10000 m 32:07.80 27
Adrien Niyonshuti wasiganwaga ku igare
Nathan Byukusenge wasiganwaga ku igare
Eloi Imaniraguha koga 50 m
Johanna Umurungi koga 100 m
================
Mu marushanwa olempike ya 2012 mu mujyi wa Londre mu Bwongereza
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Adrien Niyonshuti.
Naho u Rwanda rwoherejeyo abakinnyi 7
Robert Kajuga 10000 m 27:56.67 14[13]
Jean Pierre Mvuyekure Marathon 2:30:19 79[17]
Claudette Mukasakindi Marathon 2:51:07 101[19]
Adrien Niyonshuti wasiganwaga ku igare-- Ni nawe watwaye ibendera ry'igihugu
Fred Yannick Uwase muri judo abatarengeje ibiro −73 kg
Jackson Niyomugabo koga 50 m freestyle
Alphonsine Agahozo koga 50 m freestyle
======================
Mu marushanwa olempike ya 2008 mu mujyi wa Beijing - ho mu Bushinwa
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Pamela Girimbabazi Rugabira.
U Rwanda rwari rufiteyo abakinnyi 4
Dieudonné Disi 10000 m 27:56.74 19
Epiphanie Nyirabarame Marathon 2:49:32 66
Jackson Niyomugabo koga 50 m freestyle 27.74 82
Pamela Girimbabazi koga 50 m freestyle 39.78 88
=============
Mu marushanwa olempike ya 2004mu mujyi wa Athenes ho mu Bugereki
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Mathias Ntawulikura
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 5
Dieudonne Disi 10000 m 28:43.19 17
Mathias Ntawulikura Marathon 2:26:05 62
Epiphanie Nyirabarame Marathon 2:52:50 54
Leonce Sekamana koga 50 m freestyle 28.99 78
Pamela Girimbabazi koga 100 m breaststroke 1:50.39 48
===================
Mu marushanwa olempike ya 2000 mu mujyi wa Sydney muri Australia
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Pierre Karemera , ariko we ntiyari umukinnyi
U Rwanda naho rwari rufiteyo abakinnyi 5
Alexis Sharangabo 1500 m 3:44.06 11
Mathias Ntawulikura Marathon n/a 2:16:39 15
Christine Mukamutesi 800 m 2:14:15 6
Samson Ndayishimiye koga 50 m freestyle 38.76 75
Pamela Girimbabazi koga 100 m breaststroke DSQ
=============
Mu marushanwa olempike ya 1996 i Atlanta muri Amerika
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Parfait Ntukamyagwe, ariko we ntiyari umukinnyi
U Rwanda rwari rufiteyo abakinnyi 4
Emmanuel Rubayiza 400 metres 49.20 54
Alexis Sharangabo 1500 metres 3:46.42 37
Mathias Ntawulikura 10000 metres 27:51.69 27:50.73 8
Patrick Ishyaka Marathon
====================
Mu marushanwa olempike ya 1992 mu mujyi wa Barcelona- ho muri Espagne
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Mathias Ntawulikura
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 10
Alphonse Munyeshyaka wasiganwe 1500 m 3:58.75 13
Seraphin Mugabo wasiganwe 5000 m 14:25.97 11
Mathias Ntawulikura wasiganwe 10000 m 28:51.97 12
Ildephonse Sehirwa wasiganwe Marathon 2:27.44 60
Laurence Niyonsaba wasiganwe 1500 m 4:24.87 11
Inmaculle Naberaho wasiganwe 3000 m 10.02.62 10
Marcianne Mukamurenzi wasiganwe 10000 m 33:00:66 12
Faustin Mparabanyi wasiganwe ku igare
Emmanuel Nkurunziza wasiganwe ku igare
Alphonse Nshimiyiama wasiganwe ku igare
=================
Mu marushanwa olempike ya 1988 mu mujyi wa Seoul- ho muri Koreya y'epfo
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Mathias Ntawulikura
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 6
Eulucane Ndagijimana wirukaga 800m na 1500m
Mathias Ntawulikura wasiganwe muri 5000 m
Telesphore Dusabe wasiganwe Marathon
Daphrose Nyiramutuzo wasiganwaga muri 1500 m na 3000m
Marcianne Mukamurenzi wasiganwe Marathon
Apollinarie Nyinawabéra Wasiganwe muri marathon
==============
Mu marushanwa olempike ya 1984 mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika
Uwatambukije ibendera ry'igihugu mu karasisi ko gufungura amarushanwa yari Emmanuel Twagirayezu utari umukinnyi.
U Rwanda rwahagarariwe n'abakinnyi 3
Faustin Butéra wirukaga 400 m
Jean-Marie Rudasingwa wirukaga 800 m na 1500 m
Mariciane Mukamurenzi wirukaga 1500 m na 300m