Hashize iminsi bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batabaza binginga ngo habeho impinduka mu ikipe bihebeye. Icyifuzo cyabo cyaba kiri hafi cyane kuko amakuru angeraho aremeza ko uyu mugabo ari gushaka uburyo bwo kuyisohokamo mu gihe kitarenze ukwezi.
Yabanje kwinangira no kunangira ahanini yishingikirije ko abamuharuriye kwinjira mu iyi kipe aribo Dr Kayitesi Usta wahoze ayobora RGB na Mimosa Aurore wari muri ministeri y'imikino bombi batakaje imirimo yabo mumpinduka ziheruka muri guverinoma.
Aba hafi ba Jean Fidel baremeza ko uyu mugabo yamaze gufata umwanzuro wo gusohoka muri iyi kipe na mbere rwose y'uko amatora ya komite yayo aba mu kwezi gutaha. Biremezwa ko ndetse ibyangombwa bimwohereza kwivuza hanze ari kubikozaho imitwe y'intoki, kandi ko adateganya kugaruka mbere y'ayo matora, bityo ko amatora azashyiraho abayobozi ba Rayon sports azategurwa n'umubitsi w'iyo kipe bwana Nkubana Adrien.
Biramutse bibaye, Uwayezu Jean Fidel yaba asize Rayon sport ku manga kuko itari gutsinda mu kibuga, hagakubitiraho ibibazo by'amikoro by'ingutu dore ko imaze amezi abiri idahemba, itishyura ubukode bwa biro ndetse byose hamwe bitari munsi ya miliyoni ijana z'amafranga y'u Rwanda, hakiyongeraho kandi arenze izo miliyoni mu myenda ibereyemo recrutements z'abakinnyi.
Urujijo rukaba ari rwose ubu mu bakozi b'iyi kipe batangiye kumva itutumba ry'ayo makuru, yatangiye no gutanga ibimenyetso aho nta muntu mu bayobozi bayo wayihagarariye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe.