dimanche 12 septembre 2021

FERWAFA: Uwayezu Regis wari umunyamabanga yasezeye; yari muntu ki? Azibukirwa kuki muri ziriya nshingano?

Uwayezu Karangwa François Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y’imyaka 3.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Regis yagizwe umunyamabanga wa FERWAFA, hari ku ngoma ya Rtd Brg Gen Sekamana Jean Damascene.

UWAYEZU REGIS NI MUNTU KI?

Uwayezu Regis ni umugabo w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi. Yigeze kumara imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Kuri telefone yirinze kwemeza aho yerekeje, ariko buiravugwa ko ashobora kuba hari indi mirimo aganyemo cg se akajya gusoza amasomo mu cyiciro cyo hejuru cya Kaminuza (PhD).

Byose bizamenyekana mu minsi iri mbere, kuri uyu musore byemezwa ko ari uwo mu muryango w'ahazwi nka CHEZ LANDO.

AZIBUKIRWA KU KI MU GIHE YARI AMAZE MURI FERWAFA?

Nyuma y’uko Sekamana Jean Damascene yeguye muri Mata uyu mwaka, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru y’uko Regis yeguye ku mpamvu ze bwite yamenyekanye.

Uretse ibi kandi, amakuru avuga ko yigeze gusa n’utumvikana na MINISPORTS, k'ubw'umwihariko ntiyacanaga uwaka n'umunyamabanga uhoraho mu iriya minisiteri Shema Maboko Didier, bagiye banyuranya ku ngingo nyinshi zirimo aho FERWAFA (Regis ku bw'umwihariko) yafashe umwanzuro wo kutongerera umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent amasezerano. Ibi ntibyaje gukunda kuko yaje kongererwa amasezerano ku mbaraga za Minisiteri ya Siporo, ibintu atishimiye kimwe n’abandi bo muri FERWAFA. Yari umugabo uzwiho gufata ibyemezo bikomeye ubundi akirengera ingaruka.

Mu by'ingenzi rero Uwayezu Regis nk'umunyamabanga wa FERWAFA azibukirwaho harimo:


1. Kwimakaza Club Licensing ya FERWAFA byashyize amakipe menshi ku murongo cyane cyane guca ubwambuzi.


2. Gukorera mu mucyo (Transparency) mu micungire y'umutungo wa FERWAFA aho ndetse ku rubuga rwayo rwa internet hasangwa raporo yakorewe ubugenzuzi (financial report audited) utasanga ahandi mu yandi mashyiramwe y'imikino akorera mu Rwanda. Ibi byiyongeraho ingengo y'imari ya buri mwaka n'aho izaturuka.

3.Ko yagabanije abakozi benshi bari ingwizamurongo muri FERWAFA, ndetse  anashyira mu mucyo imitangire y'amasoko n'akazi muri kiriya kigo.


4. Afatanije n'abo bakorana bashoboye kubyura imirimo yo kubaka Hotel FERWAFA, nyuma yo kugenderana na Morocco ikemera kurekura inkunga yari yarageneye uriya mushinga.


5. Umucyo ku mitegurire y'amarushanwa, akarangirira ku gihe, tombola y'igikombe cy'Amahoro mu mucyo n'ibindi nko gukina shampiyona y'amatsinda ku mpamvu za Covid-19.


6. Yazanye uburyo bwo guhererakanya abakinnyi mu ikoranabuhanga imbere mu gihugu hifashishijwe mudasobwa na murandasi (Domestic TMS--Regestration platform) atari ngombwa kuza kuri ferwafa.


7. Asize anononsoye umushinga unageze ku musozo (final phase)  yo guha ubwigenge za shampiyona (leagues development): Icyiciro cya 1 kizigenga (superleague), icya 2 kigenge; ariko  bizasaba ko inteko rusange itaha ibishimangira. Abakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda bahamya ko iki ari cyo gisubizo cy'ibibazo byinshi bigaragara mu mupira wo mu Rwanda ku bw'umwihariko icy'amikoro.

8. Gufata ibyemezo bikarishye: Kwirukana umutoza inshuro irenze 1 azi neza ko ministeri imuhagazeho atazavaho nubwo adashoboye, gukuraho imikino itujuje ibisabwa. n'amabwiriza ya covid-19 ...n'ibindi.

9. Gukorana no kudakwepa itangazamakuru mu biganiro binyuranye


10. Kugerageza guca imanza zitabogama: Amakipe, abakinnyi, abatoza bagiye bahabwa ubutabera


11. Gutegura imikino ya gicuti ku ikipe y'igihugu : nk'iyitabiriye CHAN yari yarashoboyye gukina imikino yo kwitegura  6. Ni ibintu ubundi byasaga n'ibyacitse.


12. Gukora imyanzuro y'inteko rusange mu mucyo aho buri wese mu bayitabiriye yagombaga  kuyisinyaho agahabwa na copy ku bayishakaga. Ibi byagiye bica ibyo kwitana bamwana byakunze kuranga abanyamuryango bihakana ibyavugiwe mu nteko ibahuza mu bihe byabanje.


13. Kutiyandikira no kwigwizaho imitungo no kurwanira za missions zo guherekeza amakipe bya hato na hato. Yakunze kugaragara nk'umukozi wo mu biro (office) nk'uko n'ubundi inshingano ze zabimusabaga. Bitandukanye n'abandi banyuze muri uriya mwanya bahoraga bareba inyungu zabo mu gutanga amasoko, guherekeza amakipe y'igihugu etc.

Regis yicaye kwa Lando, bizwi ko ari mu muryango we

Ibaruwa y'ubwegure byizewe ko ari ku mpamvu ze bwite. Bikekwa ko agiye kuri PhD cg se mu zindi nshinganokuko atari ubwa mbere yimutse mu kigo kimwe agana ahandi mu ubu buryo.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire