mercredi 3 mai 2017

Umukinnyi wa Kiyovu Sport ari mu maboko ya Polisi abazwa urupfu rwa Ndahimana wakiniraga Amagaju FC




Twizerimana Martin Fabrice umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Gitega aho ari kubazwa iby’urupfu rwa Ndahimana Seth wari umukinnyi w’ikipe y’abato y’Amagaju FC uheruka kwivuganwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
Umukinnyi wa Kiyovu Sport ari mu maboko ya Polisi abazwa urupfu rwa Ndahimana wakiniraga Amagaju FC .
 
Kuwa 27 Mata 2017 ni bwo amakuru yatangiye kugenda agera mu bantu avuga ko Ndahimana yiciwe muri Kimisagara ndetse ko umurambo we wasanzwe muri ruhurura binagaragara ko yatewe ibyuma mbere yo gushiramo umwuka. Ndahimana yishwe mu masaha ya nijoro yo kuwa 26 Mata 2017 nyuma yuko yari yavuye kureba umukino wa SC Kiyovu na Etoile de l’Est akaza kumanuka muri Kimisagara ari kumwe n’abakinnyi ba Kiyovu Sport barimo Twizeyimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste kuko ngo bari basanzwe ari inshuti kuko baniganye mu cyahoze ari Gikongoro.

Nyuma yo gufata telefoni igendanwa yari iya Ndahimana bagasuzuma abantu yavuganye nabo bwa nyuma, haje gusangwa ko uwa mbere ari Twizerimana Martin ndetse na Rugamba Jean Baptiste. Inzego zishinzwe umutekano zahise zifata Twizerimana ajyanwa muri gereza mu gihe Rugamba yahise atoroka kugeza n’ubu n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bakaba batazi aho ari.





Kiyovu Sport ubwayo nta makuru yari isanzwe ifite kuri iki kibazo mbere yo kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017 uretse kuba barabuze aba bakinnyi mu myitozo bakagira ubushake bwo gushakisha bakaza kumenya ko Twizerimana Martin afungiwe ku Gitega mu gihe Rugamba we yatorotse inzego zishinzwe umutekano.

INYARWANDA dukesha iyi nkuru  yashatse kuvugana na CIP Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa ngo abe yaduhamiriza neza aya makuru ndetse abe yanasobanura aho ikibazo kigeze.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire