dimanche 25 février 2018
NIMWICWE N'IRUNGU KU IKI CYUMWERU ORCHESTRE IMPALA IRATARAMIRA MURI FANTASTIC RESTAURENT
Impala orchestre kuri iki cyumweru taliki 4/3/2018 ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant. Ni kalibu kandi ku bindi bisobanuro nko gukora booking mwaduhamagara kuri numero itishyura 1314 cg 0788306185
dimanche 18 février 2018
UMUNYARWANDA Serge Gasore yahawe igihembo cy'indashyikirwa muri Amerika
Kuri iki cyumweru taliki 19 Gashyantare 2018 Abilene Christian University (ACU) iherereye Texas muri leta zunze ubumwe z'Amerika yashyikirije igihembo umunyarwanda Gasore Serge n'umunyamerikakazi April Anthony nk'indashyikirwa za 2018 mu banyeshuli bize mu iyo kaminuza.
Iki gihembo gitangwa buri mwaka iyo habonetse abujuje ibisabwa, gishyikirizwa abantu bize muri iyo kaminuza bakazagira icyo bageraho mu buzima gifatika cyagira icyo gihindura ku buzima bw'abantu muri rusange kandi ibyo bakabigeraho batarageza imyaka 40 y'amavuko.
Serge Gasore, wahanyuze mu ishule rya 2009, ubarizwa Kigali, Rwanda, yatoranijwe ahanini bigendeye ku kigo yashinze i Ntarama mu Bugesera kitwa Gasore Serge foundation gifasha abana batishoboye mu buzima bunyuranye harimo kubarihira amashule, kubaha ibyo kurya n'ubuvuzi butishyura ndetse bakanabakangurira gukora siporo dore ko icyo kigo kinategura irushanwa rikomeye mpuzamahanga rya 20Km de Bugesera.
April Anthony we yahembwe kubera byinshi yakoze birimo kubaka ibigo nka Encompass Home Health, Homecare Homebase na Wildcat Stadium izajya ifasha abanyeshule kwidagadura.
Ku myaka 7, Gasore yarokotse genocide yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yaje gukomeza amashule abanza n'ayisumbuye mu Rwanda; nyuma yaho yerekeje muri iyo kaminuza ACU muri USA agiye kwigira kuri buruse yo guhagararira icyo kigo mu marushanwa anyuranye y'amasiganwa ku maguru cyane cyane muri metero 800. Yaje gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri psychology (2009) na master’s degrees muri global information technology leadership (2011) ndetse na global service (2014).
Mu mwaka 2010, nibwo Gasore n'umufasha we, Esperance, batangiye ibikorwa biganisha ku kubaka icyo kigo Gasore Serge Foundation mu murenge wa Ntarama w'akarere ka Bugesera ari naho yavukiye.
Ibi bibaye kandi nyuma yaho Kuwa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi ubwo yasuraga iki kigo kiri mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, yavuze ko yashima cyane Gasore Serge wagize igitekerezo cyo gushinga ikigo nka “Gasore Serge Foundation” kuri ubu kikaba gifasha urubyiruko kwiyubakamo icyizere kandi ko azakomeza kubaba hafi kuko iki kigo yabonye kigomba gufatwa nk’umuryango kuko ngo bafite buri kimwe cyose kiba kiri mu muryango Nyarwanda.
Nyuma yo kubizeza ubufatanye, Rose Mary Mbabazi yagiriye inama urubyiruko ko bagomba guha agaciro ibikorwa bakorerwa muri iki kigo ndetse ko bagomba kugira umuhate n’inyota yo kureba uko babibyaza umusaruro.
Kiyovu ITSINZE Bugesera YISUBIZA umwanya wa mbere, Etincelles itsinda 6-0
Ibitego bya Mugheni Fabrice na Moustapha Francis byafashije ikipe ya Kiyovu Sports kwisubiza umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League waberaga kuri Stade Mumena ku iki cyumweru.
Kiyovu Sports yashoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura kwa Rashid Kalisa.
Kiyovu Sports ihise iyobora shampiyona n’amanota 23, amanota abiri imbere ya AS Kigaki ya kabiri, iyi yo yaraye itsinze Kirehe FC ibitego 3-1.
Mu yindi mikino yabaye
Kuwa gatandatu
AS Kigali 3-1 Kirehe Fc
Musanze Fc 0-0 Gicumbi Fc
Marines Fc 0-1 Police Fc
Amagaju Fc 2-2 Espoir Fc
Ku cyumweru
Sunrise Fc 1-0 Mukura VS
SC Kiyovu 2-0 Bugesera Fc
Etincelles 6-0 Miroplast Fc
Umunsi wa 11 uzasozwa ku cyumweru gitaha hakinwa umukino w'ikirarane hagati ya
Rayon Sports Fc na APR Fc kuri stade Amahoro.
1
|
Kiyovu
|
11
|
07
|
02
|
02
|
15
|
07
|
08
|
23
|
2
|
AS Kigali
|
11
|
06
|
03
|
02
|
22
|
11
|
11
|
21
|
3
|
Rayon
|
10
|
05
|
03
|
02
|
12
|
06
|
06
|
18
|
4
|
Police FC
|
11
|
05
|
03
|
03
|
14
|
11
|
03
|
18
|
5
|
Sunrise
|
11
|
05
|
03
|
03
|
10
|
09
|
01
|
18
|
6
|
APR FC
|
10
|
04
|
05
|
01
|
12
|
06
|
06
|
17
|
7
|
Etincelles
|
11
|
04
|
05
|
02
|
15
|
10
|
05
|
16
|
8
|
Mukura
|
11
|
03
|
06
|
02
|
09
|
07
|
02
|
15
|
9
|
Marines
|
11
|
03
|
04
|
04
|
12
|
14
|
-2
|
13
|
10
|
Amagaju
|
11
|
03
|
03
|
05
|
12
|
13
|
-1
|
12
|
11
|
Gicumbi
|
11
|
03
|
02
|
06
|
07
|
16
|
-9
|
11
|
12
|
Musanze
|
10
|
02
|
04
|
04
|
06
|
08
|
-2
|
10
|
13
|
Kirehe Fc
|
11
|
03
|
01
|
07
|
08
|
15
|
-7
|
10
|
14
|
Bugesera
|
11
|
02
|
04
|
05
|
04
|
12
|
-8
|
10
|
15
|
Espoir
|
11
|
01
|
06
|
04
|
08
|
13
|
-5
|
09
|
16
|
Miroplast
|
10
|
01
|
05
|
04
|
08
|
17
|
-9
|
08
|
Abafite Ibitego byinshi:
1.
Ndarusanze J. Claude (AS
Kigali) 6
2.
Kakule M. Fabrice (SC
Kiyovu) 5
3.
Mutebi Rashid (Mukura
VS) 5
4.
Kambale Salita
(Etincelles Fc) 4
5.
Songa Isaie (Police Fc)
4
6.
Uwimbabazi Jean Paul
(Kirehe) 4
samedi 10 février 2018
ORCHESTRE IMPALA IRATARAMIRA MURI FANTASTIC RESTAURENT
Impala orchestre kuri iki cyumweru taliki 25/2/2018 ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant.
Ku bindi bisobanuro nko gukora booking mwaduhamagara kuri numero itishyura 1314 cg 0788306185
NINDE UZASIMBURA DEGAULE MURI FERWAFA ?
Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu taliki 9 Gashyantare 2018 akanama gategura amatora ka FERWAFA kongeye gushyira mu rujijo ibirebana n'amatora y'ubuyobozi bwa FERWAFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ateganijwe taliki 31 Werurwe uyu mwaka. Aho ukuriye aka kanama Kalisa Adolfe Camarade yibukije ko ari Degaule ndetse na Rwemalika Felicita bari bahanganye mu kwiyamamaza guheruka amatora akaza gupfuba nabo ngo nta busembwa bafite bubabuza kuba bakwiyamamaza.
Nubwo Abo bakandida b'ubuheruka bombi ntacyo baratangaza ku giti cyabo niba baziyamamaza cg ntibiyamamaze, ayo magambo ya Camarade yahise yongera urujijo mu matora agiye kuza bituma umuntu yakwibaza ku muntu uzayobora FERWAFA imyaka ine iri imbere. Amwe mu mazina manini yakunze kugarukwaho www.regismuramira.blogspot.com imaze iminsi iganira n’abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda mu mu bubari, mu mahoteli, mu mahuriro mu mbuga nkoranyambaga n'ahandi harimo ko bose bahurije ko umuti nta wundi usibye kugira inteko rusange ihamye (abayobozi b’amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe gikwiye mu nyungu rusange z’igihe kirekire).
Ikindi twaganiriye benshi bakirinda no kuba amazina yabo yagaragara mu iyi nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat ye/ze muri FERWAFA bitewe n’ikizere abatora bazaba bakomeje kumugirira. Bose mu byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko dukurikiranya amazina duhereye kuko ikizere abafana babafitemo nk’uwazasimbura Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.
1.Nkubito Athanase:
Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w’umupira w’amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara ku mategeko by’umwihariko ay’umupira w’amaguru, igice kigaragara nk’icyuho gikomeye muri football mu Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w’agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk’imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y’igikombe cy’isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.
Amakuru yizewe agera kuri iyi blog aranemeza ko ubwo aheruka mu Rwanda mu mpera z'umwaka yahuye na bamwe mu bayobozi bamwijeje ko ariwe muyobozi utaha wa FERWAFA nubwo we ku giti cye tuganira yirinze kugira icyo abivugaho.
Uwo twaganiriye yagize ati: “yemeye guhara umushahara w’umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w’umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu”.
2.Martin Ngoga
Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: “Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n’icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk’ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye”.
Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.
Anazwiho kuba umukunzi magara w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
3.Nizeyimana Olivier:
Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka muri za 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998 ubwo abanyeshule n’abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Ni mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga 10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.
Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe.
4. Afande Sekamana.
Undi mugabo wagarutsweho ariko binyuze gusa mu mbuga nkoranyambaga ni Afande Sekamana uherutse kujya mu karuhuko k'izabukuru mu gisirikare. Gusa nta byinshi byavuzwe nyuma ya Twitter ya Tom Ndahiro yahise ihererekanywa na benshi muri za whatsapp, facebook na instagram.
5.Murenzi Abdalla:
Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n’akarere ka Nyanza. Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro naho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cya icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y’umuntu wakuye Rayon sports ‘mu muhanda’ ubwo iyo kipe yajyaga kubana n’akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.
Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim yakiniye Rayon sports n’ikipe y’igihugu mu myaka ya za 1980.
6. Rwemalika Felicité
Uyu mubyeyi uherutse gutsindwa ari wenyine ubwo Nzamwita Degaule yakuragamo candidature, nawe amakuru ava ku nshuti ze za hafi yemeza ko atarakurayo ikizere cyo kuba yaba umugore wa 3 uyoboye Federasiyo y'umupira muri Afrika nyuma y'uwo muri Sierra Leone Isha Johansen na Lydia Nsekera wayoboye federasiyo y'i Burundi.
7.Nzamwita Degaule:
Ubwo Kalisa Adolphe Camarade yatangazaga ko nta busembwa Degaule afite bwamubuza kwiyamamaza kuyobora FERWAFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bamwe bu bayobozi b'amakipe twashoboye kuganira bahurije ku mpamvu ko aramutse yemerewe kwiyamamaza ubu nta mukandida n'umwe wamuhangara mu matora ya FERWAFA kuko ngo afitanye umubano mwiza cyane na benshi mu bakuriye amakipe n'andi mashyirahamwe ashamikiye kuri FERWAFA atora nk'abatoza, abaganga, abasifuzi n'abandi hafi ya bose bahuriza ko bamubonamo umugabo wagira byinshi yabagezaho bitewe n'ubuhanga mu gushakisha ubuhahirane n'andi mafederasiyo manini yo hirya na hino muri Afrika no ku isi muri rusange.
jeudi 8 février 2018
ORCHESTRE IMPALA IRATARAMIRA MURI FANTASTIC RESTAURENT
Impala orchestre kuri uyu wa kane taliki ya 8/2/2018 ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant.
Ku bindi bisobanuro nko gukora booking ngo bagemurire ubukwe mujye muhamagara numero itishyura 1314 cg 0788306185
1/16 cy'igikombe cy'Amahoro cyaranzwe n'ibibuga bidasobanutse
Amakipe yo mu kiciro cya mbere yatunguwe no kubona ibibuga atamenyereye, bimwe bitakagombye kwakira imikino yo ku rwego nkuru. Ikipe ya Mukura yo byabaye agahomamunwa ku kibuga cyo mu Rutsiro aho yari yagiye gukina na Hope FC.
Dore uko batsindanye mbere y'imikino yo kwishyrua izaba mu cyumweru gitaha.
IMIKINO YO KURI UYU WA 2
-----------
Giticyinyoni SC 1-4 APR Fc
Rwamagana City Fc 1-1 Amagaju Fc
Gasabo United 0-2 AS Kigali
Unity Fc 0-0 Bugesera Fc
Kirehe Fc 1-2 Police Fc
Heroes Fc 0-4 Musanze Fc
Esperance Fc 2-6 SC Kiyovu
-------------
IMIKINO YO KURI UYU WA 3
Sorwathe Fc 0-1 Espoir Fc
Aspor Fc 0-5 Rayon Sports
Intare Fc 1-2 Marines Fc
Pepiniere Fc 2-1 Gicumbi Fc
Hope Fc 0-0 Mukura VS
Vision Fc 1-1 AS Muhanga
Etoile de l’est Fc 0-1 Etincelles Fc
Miroplast Fc 0-0 Sunrise Fc
United Stars 0-0 La Jeunesse
Inscription à :
Articles (Atom)