dimanche 18 février 2018

UMUNYARWANDA Serge Gasore yahawe igihembo cy'indashyikirwa muri Amerika



Kuri iki cyumweru taliki 19 Gashyantare 2018 Abilene Christian University (ACU)  iherereye Texas muri leta zunze ubumwe z'Amerika  yashyikirije igihembo umunyarwanda Gasore Serge n'umunyamerikakazi April Anthony nk'indashyikirwa za 2018 mu banyeshuli bize mu iyo kaminuza.
Iki gihembo gitangwa buri mwaka iyo habonetse abujuje ibisabwa, gishyikirizwa abantu bize muri iyo kaminuza bakazagira icyo bageraho mu buzima gifatika cyagira icyo gihindura ku buzima bw'abantu muri rusange kandi ibyo bakabigeraho batarageza imyaka 40 y'amavuko.
Serge Gasore, wahanyuze mu ishule rya  2009, ubarizwa Kigali, Rwanda,  yatoranijwe ahanini bigendeye ku kigo yashinze i Ntarama mu Bugesera kitwa Gasore Serge foundation gifasha abana batishoboye mu buzima bunyuranye harimo kubarihira amashule, kubaha ibyo kurya n'ubuvuzi butishyura ndetse bakanabakangurira gukora siporo dore ko icyo kigo kinategura irushanwa rikomeye mpuzamahanga rya 20Km de Bugesera.

April Anthony we yahembwe kubera byinshi yakoze birimo kubaka ibigo nka Encompass Home Health, Homecare Homebase na Wildcat Stadium izajya ifasha abanyeshule kwidagadura.
Ku myaka 7, Gasore yarokotse genocide yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yaje gukomeza amashule abanza n'ayisumbuye mu Rwanda; nyuma yaho yerekeje muri iyo kaminuza ACU muri USA agiye kwigira kuri buruse yo guhagararira icyo kigo mu marushanwa anyuranye y'amasiganwa ku maguru cyane cyane muri metero 800. Yaje gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri  psychology (2009) na master’s degrees muri  global information technology leadership (2011) ndetse na global service (2014).


Mu mwaka  2010, nibwo Gasore n'umufasha we, Esperance, batangiye ibikorwa biganisha ku kubaka icyo kigo Gasore Serge Foundation mu murenge wa Ntarama w'akarere ka Bugesera ari naho yavukiye.
Kamanzi Hussein umunyamakuru wa BTN TV Mu Rwanda yakurikiranye uwo muhango.

Ibi bibaye kandi nyuma yaho Kuwa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi ubwo yasuraga iki kigo kiri mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, yavuze ko yashima cyane Gasore Serge wagize igitekerezo cyo gushinga ikigo nka “Gasore Serge Foundation” kuri ubu kikaba gifasha urubyiruko kwiyubakamo icyizere kandi ko azakomeza kubaba hafi kuko iki kigo yabonye kigomba gufatwa nk’umuryango kuko ngo bafite buri kimwe cyose kiba kiri mu muryango Nyarwanda.

Nyuma yo kubizeza ubufatanye, Rose Mary Mbabazi yagiriye inama urubyiruko ko bagomba guha agaciro ibikorwa bakorerwa muri iki kigo ndetse ko bagomba kugira umuhate n’inyota yo kureba uko babibyaza umusaruro.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire