jeudi 21 juin 2018

Umuherwe PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo cy’umutegarugori w’umunyafurika wahize abandi ku mugabane w’Iburayi




Umuherwe akaba narwiyemezamirimo PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo cy’umwari n’umutegarugori  ukomoka muri Africa wahize abandi kumugabane w’iburayi.
PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo cyiswe “GIFA D’or 2018” cyatangiwe mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa
PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa ku mugabane w’Iburayi
GIFA D’or ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa kumugabane w’iburayi bigahabwa abari n’abategarugori baba barakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri uwo mwaka, kuri ubu ibi bihembo byatanzwe kunshuro ya Cyenda.
Brenda Thandi yahawe igihembo cya GIFA D’or 2018 nk’umugore wakoze ibikorwa by’ingirakamaro harimo gukangurira abagore n’urubyiruko mugutinyuka kwihangira imirimo no kubashishikariza kutinyuka umwuga w’ubucuruzi.
Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi yari ahanganye n’abandi bagore benshi mucyiciro bise “Meilleure Femme de l’Anne”
PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo gikomeye cyane kumugabane w’Iburayi
Mukiganiro na PDG Brenda Thandi yavuzeko yishimiye cyane iki gihembo yahawe agikesha kugukangurira urubyiruko n’abagore kwiteza imbere.
Yagize “Igihembo nahawe, nagihawe nk’umunyafurika kazi wahize abandi ku mugabane w’iburayi, ni igihembo cy’icyubahiro nahawe kubera guteza imbere ibyo nkora ndetse ngashishikariza n’abagore n’urubyiruko kwiteza imbere, mbinyujije mu birori (Soire Evenementielle Brenda)nsanzwe ntegura bihuza abashoramari ”
Igehembo PDG Brenda Thandi yahawe
Yongeye ati “Mubyo nkora byose mba nshaka kugira nabo nteza imbere nkabereka uko bagera nkaho ngeze, nkabigisha uko umucuruzi ashora nuko yunguka kuko aribyo bifasha umuntu kugera ku iterambere.
Umuherwe PDG Brenda Thandi Mbata ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda na Congo Brazaville, kuri ubu akaba abarizwa ku mugabane w’Iburayi ariho anakorera ubucuruzi bwe, akuriye Entreprise Eshatu zimaze kubaka izina muucuruzi yaba Muri Congo Brazaville, Belgique na France.








Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire