vendredi 27 juillet 2018

Gacinya Denis yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta



Isomwa ry’urubanza ryari saa kenda ariko bigenda bihinduka, rusomwe saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba. Mu minota itarenga 20, abacamanza bavuze ko Gacinya Chance Denis na Gataha Jean Paul baregwaga baregwaga  ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta barekurwa kuko bitabahama.
Gacinya Chance Denis umunyemari wahoze ari na Visi Perezida wa Rayon Sports yatawe muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo n’imari by’igihugu we akabihakana, yaraburanye aregerwa urukiko rw’aho ashinjwa gukorera ibyaha i Rusizi.
Mu mpera za Nzeri umwaka ushize, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) basabye Ubushinjacyaha gukurikirana Dennis Gacinya wagiye ahabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.
Nyuma y’amezi abiri yatawe muri yombi, nyuma y’iminsi umunani yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, rwamuhaye igifungo cy’agateganyo, maze ajuririra Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko rwanzura ko ubujurire bwe nta shingiro bufite rugumishaho iki gifungo.
Ubushinjacyaha bwaje kumuregera Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi aho bumushinja ko yakoreye ibyaha ajyanwayo kuburana.
Urubanza rwe rwaburanishijwe kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka rupfundikirwa mu kwa gatandatu, amaze kuburana yahise azanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali i Mageragere, ari nabwo aheruka kugaragara mu makuru ku munsi wiswe Mandela Day.
Gacinya Denis (wambaye amataratara) aherutse kugaragara muri Gereza ya Kigali kuri Mandela Day
Urukiko rwari rwanzuye ko ruzasomwa tariki 19 Nyakanga ariko ntibyaba barwimurira kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nyakanga.
Ubushinjacyaha bumurega ko kampani ye yagiranye amasezerano yo gushyira amapoto n’amatara ku mihanda 11 yo mu karere ka Rusizi, akaza kwishyuza amafaranga y’ikirenga, ndetse ngo n’imirimo ntiyayirangije bitera igihombo Leta.
Buvuga ko  yishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 495, mu gihe yakoze imirimo ingana na 87% by’ibyo yagombaga gukora, ndetse ngo imirimo yari gukora yahawe indi sosiyete na yo yishyurwa asaga miliyoni 300 ibyo ngo byateje Leta ibihombo.
Nyuma yo kuburana mu mizi igihe cy’amezi atatu Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa gatanu rwanzuye ko Gacinya Chance Denis arekurwa, kimwe na mugenzi we baregwaga hamwe. Ubushinjacyaha bufite igihe cyo kujuririra iki kemezo cy’urukiko.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire