vendredi 4 janvier 2019

MU MAFOTO: Agahinda ku bafana ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Mukura


Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona w’ikirarane, ikuraho kuba yari imaze imyaka 3 idatsinda APR FC muri Shampiyona ndetse ikomeza agahigo ko kuba ariyo kipe yonyine itaratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Ni mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa kane tariki 3 Mutarama 2019.
Igitego cya Mukura VS cyinjijwe na Gael Duhayindavyi ku munota wa 24 kuri penaliti ku ikosa ryakozwe na Rugwiro Herve arikoreye Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina.



Ku munota wa 69 nibwo Sugira Erneste yinjiye mu kibuga asimbuye Bigirimana Issa. Kuva yasinya muri iyi kipe umwaka ushize nibwo bwa mbere yari ayikiniye umukino wa mbere w’amarushanwa...Imvune zatumye yari amaze 506 atarakinira APR FC


Bertrand yishimiraga gutsinda ikipe yamwirukanye


Papa Balotelli ufana APR FC ntiyari yorohewe n’abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Mukura VS


Rwarutabura na we yari yazonze Rujugiro









Abafana ba APR FC bari bababaye cyane nyuma y’umukino wa 2 batabona intsinzi

Kari agahinda kenshi ku buryo bamwe basutse amarira




Mu buzima ...bamwe baba barira , abandi baseka



Abakinnyi ba APR FC batakinnye uyu mukino nabo ntibyari biboroheye kukwakira uku gutsindwa


Kuva ku bakuze kugera ku bafite ubunararibonye bafana Mukura VS bari bishimye bigaragarira amaso

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire