mardi 9 février 2021

Amatora ya FERWAFA yahumuye: ni Degaule Nzamwita cyangwa Martin Ngoga?

 

Akebo kajya iwa Mugarura: Degaule ashobora guherekeza Sekamana asohoka muri FERWAFA nkuko nawe yabimukoze mu 2014.

Mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo habe amatora ya FERWAFA, ibintu bisa n'ibiri kwerekana aho bishya bishyira. FERWAFA ubu iyobowe na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene kuva taliki 31 Werurwe 2018, ariko kugeza ubu benshi mu bishimiye n'abagize uruhare mu  itorwa rye, nabo bigaragara ko yabatengushye; rwose bisa naho bamwibeshyeho. Abakunzi ba ruhago mu Rwanda (abafana, Abanyamakuru, abayobozi b'amakipe, etc..) nabo bazamwibukira ko yafunze umupira awambura ubwisanzure n'ubwinyagamburiro wari ufite igihe cy'ubuyobozi bwa Nzamwita Degaule. Ibyo byiyongeraho ko irungu ari ryose mu bafana, urujijo ku bakinnyi n'abatoza nyuma yo kuba yarabuze uburyo buhurijweho na minispor bwo kuba shampiyona yasubukurwa; ikaba ariyo yonyine ku isi itari gukinwa, itanazwi igihe nibura izasubukurirwa. Nta gushidikanya ko n'inzego zindi z'imiyoborere y'igihugu zitishimiye urwego umupira uhagazeho, n'imibanire yo kudahuza na minisiteri ya siporo biganisha ko byanze bikunze uyu mugabo, iminsi ye ku ntebe ya FERWAFA iri kubarirwa ku ntoki. 

Sekamana Jean Damscene, ubuyobozi bwe muri FERWAFA busa n'uburi mu marembera
  

Mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura rero, bitunguranye hari kunugwanugwa uwo nawe yasimbuye kuri uwo mwanya ariwe Nzamwita Vincent Degaule.

Bamwe bu bayobozi b'amakipe twashoboye kuganira bahurije ku mpamvu ko aramutse yemerewe kwiyamamaza ubu nta mukandida n'umwe wamuhangara mu matora ya FERWAFA kuko ngo afitanye umubano mwiza cyane na benshi mu bakuriye amakipe n'andi mashyirahamwe ashamikiye kuri FERWAFA atora nk'abatoza, abaganga, abasifuzi n'abandi hafi ya bose bahuriza ko bamubonamo umugabo wagira byinshi yabagezaho bitewe n'uburyo yazamuye agaciro k'icyiciro cya 2, hakiyongeraho ubuhanga mu gushakisha ubuhahirane n'andi mafederasiyo manini yo hirya na hino muri Afrika no ku isi muri rusange. Ubwo yageraga muri FERWAFA nk'umuyobozi wayo mukuru mu 2014, yaje yitirirwa ko avuye mu Intare FC, ariko abenshi mu banyamupira bamubonaga mu indorerwamo ya APR FC. Nyamara mu gihe cy'imyaka ine yamaze ayoboye, yashoboye kwigarurira imitima ya benshi ku buryo naho asohokeye mu iriya nyubako ya FERWAFA (yubatswe ku gaciro ka 120.000.000 FRW mu 2002 y'i Remera) yakomeje umubano n'igice kinini cy'abo yari ayoboye ndetse ubu bafite n'urubuga rwa Whatsapp bahuriramo, baratabarana barahahirana ndetse bakifatanya mu birori bya buri umwe; muri make babaye nk'umuryango. Bivuga ngo rero habaye amatora asesuye byagora kuba yatsindwa dore ko mu batamwemera babarirwa ku mitwe y'intoki ni nka Rurangirwa Louis w'ikipe ya Rugende y'abagore, Hunter Walter wa Rugende y'abagabo, Munyankumburwa wa Pepiniere, n'abandi bake. Ikindi giha amahirwe Degaule n'umubano mwiza byemezwa ko afitanye n'abasirikare bakomeye babarizwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda, aho byanagora buri wese kugera ku buyobozi bwa FERWAFA baramutse batamushyigikiye.

Undi wakunze gutekerezwaho, ndetse muri buri matora ya FERWAFA akaba yaragiye yifuzwa n'abanyamupira kandi basobanukiwe, ni Martin Ngoga.

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: “Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n’icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk’ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye”.
Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.
Anazwiho kuba umukunzi magara w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

Abamukeka ko ashobora kuza kuyobora FERWAFA bashingira kandi ko mu iyi minsi Ngoga Martin agaragara cyane mu bikorwa binini binini bya siporo, nko mu nama mu cyumweru gishize iheruka guhuza minisiteri zitandukanye, abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino n'abandi ...ubwo hakorwaga raporo yerekana urwego imikino ihagazeho, n'icyerekezo ifite mu minsi iri imbere mu gihugu. Bikaba bigaragara ko byanze bikunze uyu mugabo aje muri siporo, ariko hakibazwa ku ruhe rwego rw'ubuyobozi.

Undi ukekwa ko ashobora gushyikirizwa inkoni yo kuyobora umupira w'amaguru mu Rwanda ni Nizeyimana Olivier .

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka hafi 25 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshule n’abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Aza ku isonga  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije nka Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

 Nizeyimana Olivier yakuriwe ingofero ubwo iyi kipe ya Mukura yegukanaga igikombe cy'amahoro, igashobora no gusohokera igihugu kandi ku mutwe we, ibintu bizwi ko binagora amakipe afite abanyamuryango benshi nka za Rayon Sports, Gor Mahia n'izindi. Nyamara we yabigezeho ikipe ishobora gusoza urugendo rwayo mu marushanwa nyafrika ntawe uyinyujijemo ijisho.
Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe, ndetse mu minsi ishize yinjijwe mu banyamuryango bayo.

Ni umwe rero mu banyarwanda bacye cyane basobanukiwe n'umupira w'amaguru kuva kuri wa wundi wo hasi mu cyaro wa karere, kuzageza ku wo ku rwego mpuzamahanga nka El Classico ya Barcelona na Real Madrid .

Mubandi bivugwa ko bifuza cyane uriya mwanya harimo Musabyimana Celestin  

 

Celestin yigeze kuba umuyobozi wungirije muri FERWAFA ubwo yayoborwaga na Afande Ciiza Kayizali. Gusa amateka  mabi yasize mu mupira asa naho amutanga imbere, harimo kuba yararangwaga no kuvangira abatoza bakuru (Pompadic, Ratomir..) hakiyongeraho kuba mu 2006 yarafunzwe mu manyanga y'amatike y'igikombe cy'isi yari yoherejwe muri FERWAFA. Amahirwe ye yo kuba yayobora rero FERWAFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda asa na ntayo. 

Ni kimwe na Habimana Hamdan ukuriye ijabo (ihuriro ry'amarerero y'umupira w'amaguru), nubwo nawe bivugwa ko yifuza kuyobora FERWAFA ariko kuba mu Ijabo byaramunaniye, aho nta musaruro n'ikerekezo gifatika umupira w'abato yawuhaye, nawe byamugora kwicara ku ntebe ya perezida wa FERWAFA.

Undi wagiye avugwa kuri uriya mwanya ni Kakooza Nkuliza Charles (KNC). 

Uyu muyobozi wa Radio/TV1 n'ikipe ya Gasogi united, yagiye ashyirwa mu majwi ko ashobora kuzayoboraho FERWAFA. Ariko amakuru yizewe agera kuri blog yanyu ni uko bitari muri gahunda ze za bugufi, cg se ko bitaba ibya vuba aha. Abenshi mu ba hafi be bahuriza ko we ikimuraje ishinga ari ugukomeza kubaka Televiziyo na Radiuo bye ku buryo bizakomeza kuza ku isonga ry'itangazamakuru ryigenga mu Rwanda. Ku birebana n'umupira w'amaguru, abamwegereye bahuriza ko intumbero ya KNC ari ukuba yakubaka Gasogi united, ku buryo yazaba ikipe ya mbere y'ubucuruzi bwunguka mu mupira w'amaguru mu Rwanda, aho yihaye ikitegererezo kuri Motsepe Patrice wa Mamelodi Sundowns yo muri Afrika y'epfo na Moise Katumbi wa TP Mazembe.

Uru rutonde rwo ni rurerure kuko hanavugwamo Afande Richard Karasira uyobora ikipe ya Marine FC ndetse n'umuvugizi wa Police, CP Kabera Jean Bosco; aho umwe mu bakurikiranira hafi umupira mu Rwanda yagize ati: "Nyamara Afande Richard wa Marine na Afande Kabera umwe muribo 90% uzareba ko atazayiyobora".

AHANDI RUGERETSE NI KU MWANYA W'UBUNYAMABANGA BWA FERWAFA

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Karangwa Francois Regis
 

Uyu mwanya ubusanzwe ntutorerwa. Ni umukozi ugendera ku masezerano y'akazi. Ariko ni umwanya usa naho ariyo moteri mu migendere y'akazi umunsi ku munsi mu mupira w'amaguru, ari nabyo bituma hari abafata umunyamabanga wa FERWAFA nkaho ariwe wungirije mu kuba akomeye inyuma ya perezida w'ishyirahamwe.


 Mu minsi ya none muri FERWAFA, izi nshingano zifitwe na Uwayezu Francois Regis. Abamuzi bemeza ko ari umugabo w'inyangamugayo kandi ukorera mu mucyo; Bakanongeraho ko mu gihe cya none arirwo rwego ruzima FERWAFA iyobowe na Afande Sekamana iri gucumbagiriraho.

Akigera muri FERWAFA yahinduye byinshi harimo kugabanya hafi icya 2 cy'abakozi babaga muri ririya shyirahamwe kandi mu nshingano zasaga n'izigongana kubera umubare munini utari ngombwa. Ikindi yakoze ni ukunyuza mu mapiganwa amasoko yose y'ibirebana na FERWAFA mu rwego rwo gukumira amanyanga ya hato na hato yagiye abarizwa mu urwo rwego. Binavugwa ko uyu munyamabanga ari umwe mu bantu bake mu buyobozi bw'imikino wagiye agaragaza kutishimira umusaruro muke w'umutoza Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu.

Ubunyamabanga bwa FERWAFA rero ni umwanya wagiye wifuzwa na benshi, kuko ubushize ipiganirwa ryawo ryarimo abasaga 200 harimo ndetse n'uwigeze kuba umuyobozi w'akarere ka Bugesera, kamwe mu turere tugize u Rwanda.

Kuva rero Uwayezu Regis yawugeramo, nawe yagiye ahura n'imijugujugu itamworoheye harimo kumutega imitego ngo abe yagwa mu kintu icyo aricyo cyose cyatuma akurwaho ikizere, bityo abawukeneye bawubone; Bigeze aho hari n'itsinda ry'abanyamakuru bagera kuri 5 bakora mu izo nyungu n'intego za kwangiza isura y'Umunyamabanga, mu minsi ishize bamuteze dosiye y'ibyangombwa by'umutoza Adil bifata ubusa, nyuma yatezwe ingaruka ku mukino wa Rutsiro na Rayon wabereye i Rubavu, komiseri agatanga uburenganzira bwo kuwutangiza azi neza ko abakinnyi badapimwe Covid-19 kugirango bizajye ku mutwe w'umunyamabanga agahita asezererwa ariko nabyo byaje gufata ubusa. Urutonde ni rurerure.

Mu gihe rero hitezwe impinduka mu buyobozi bwa FERWAFA, kuri uwo mwanya birashoboka ko Uwayezu Regis yawugumaho, ariko mu gihe bitaba hari benshi bashyirwa mu majwi kuzamusimbura.

Barimo Nkubito Athanase: 

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w’umupira w’amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by’umwihariko ay’umupira w’amaguru, igice kigaragara nk’icyuho gikomeye muri football mu Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w’agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk’imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y’igikombe cy’isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.
Uwo twaganiriye yagize ati: “yemeye guhara umushahara w’umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w’umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu”.

Undi uvugwa ku mwanya w'umunyamabanga ni Mugabe Bonie.


 
Ni umwanya yagiye abamo nk'umusigire inshuro nyinshi, akaba asobanukiwe n'inzego nyinshi z'umupira w'amaguru n'izikorana nawo. Yanabayeho igihe kirekire umunyamakuru wa The Newtimes mu ishami ry'imikino. Nyamara nawe bisa n'ibigoranye kugaruka muri FERWAFA aka kanya, kuko mu minsi ishize yabonye akazi muri FIFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (mu ishami ry'iterambere rya ruhago), ndetse amakuru yizewe nuko n'abo bakoranaga muri FERWAFA bashidutse yaragiye atabasezeye, kubera kurambirwa amatiku n'umwiryane bikunze kuranga umupira w'amaguru hano, ari nayo mpamvu kwemeza ko yagarukamo aka kanya byagorana. Nyamara ariko Mugabe Bonie ni umwe mu bany'Afrika bake bafite impamyabushobozi (FIFA Master-International Master in Management , Law, and Humanities) muri siporo.

Undi ni Mukandanga Kelly

Kelly yamenyekanye ubwo yari umuyobozi muri FERWAFA mu birebana n'umupira w'abagore. Nyuma yaje kubaho umunyamabanga wa FERWAFA by'agateganyo. Ubumenyi n'abo aziranye nabo muri siporo y'aba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga byamubera iturufu mu gutekerezwaho kuri uwo mwanya. Kelly ni umwe mu bagore bake b'abanyarwandakazi basobanukiwe iby'umupira w'amaguru, n'ikimenyimenyi ari mu bagore bake bageze ku rwego rw'igenzura ry'imikino mu rwego mpuzamahanga muri ku butaka bwa Afrika (CAF general coordinators) ari nazo nshingano afite mu iyi minsi mu gikombe cy'Afrika cy'abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Mauritaniya; aho agenzura irushanwa muri buri cyose kiriberamo (itangazamakuru, ubucuruzi, umutekano etc..).

Jimi Mulisa nawe yakunze gutungwa agatoki ku mwanya w'ubunyamabanga bwa FERWAFA.


 
Mulisa Jimi ni umwe mu bakinnyi bake b'abanyarwanda bakinnye ku rwego rwo hejuru mu mashampiyona y'iburayi, akaniga akaminuza ku rwego mpuzamahanga aho afite impamyabushobozi ya kamuza (Masters) yakuye mu Buhinde. Yanabayeho umutoza mu makipe nka Sunrise, APR no mu ikipe y'igihugu. Mu minsi ya none arikorera mu rugamba rwo kuzamura abana (Mulisa football Academy). Mu gihe rero FERWAFA yakunze kunengwa kudaha agaciro abakanyujijeho mu gihe cyo ha mbere, igihe gishobora kuba cyegereje.

Nyamara ariko uko byagenda kose, haba ku mwanya w'umuyobozi wa FERWAFA, haba ku ubunyamabanga, ijambo rya minisitiri wa siporo Madame Mimosa rizagira uburemere k'uwazatoranywa; nkuko byagaragaye mu matora y'ishyirahamwe ryo koga, bisa naho minispor yakaniye kwinjirira amatora y'amashyirahamwe n'impuzamashyirahamwe. Tubitege amaso.

Minisitiri w'imikino, Munyangaju Aurore Mimosa


2 commentaires:

  1. Degaule na KNC ni ibisambo abandi nabemera

    RépondreSupprimer
  2. Jimmy Mulisa abate umunyamabanga nka legend wacu byaba byiza cyane ariko na Legis ntacyo atwaye pe. Merci kubusesenguzi uduhahe musaza

    RépondreSupprimer