mardi 17 octobre 2017

MIGI YARAHIYE KO ATAVUGANYE NA APR, yo iti azaza kudukinira: ukuri kuri he?


Mu ntango z'icyumweru gishize nibwo hasohotse amakuru ko MIGI, Kagere na Tuyisenge Jacques, bazaza gukinira ikipe ya APR FC mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y'u Rwanda.
Ubuyobozi bwa APR FC bwari buhagarariwe na General Mubarak bwongeye kubyemeza mu nama baraye bagiranye n'abahagarariye amatsinda y'abafana biyo kipe nkuko tubikesha ruhagoyacu.com.
Nyamara ariko nkuko mu bibona mu kiganiro kihariye cya whatsapp twagiranye na Migi ubwo inkuru yatangiraga gutangazwa, byageze naho aturahira Imfura ye ko ibyo atari ukuri.
Ukuri rero kuraba ukuhe? Reka mwirebere ikiganiro twagiranye na Migi ubusanzwe tuziho ubunyangamugayo.

3 commentaires:

  1. Iyi ni crise. Kuki aya mazina y'abakinnyi ahora agaruka ari amwe. kuki nta zina rishya rizamuka. Ubu c Migi, Kagere n'abandi nkabo ntibazabona abasimbura? football y'abana yakagombye kwitabwaho.

    RépondreSupprimer
  2. ubu se ngewe nshatse sinafata nimero nkayandikaho MIGI muri fone maze nkiganiriza nkabyohereza? nawe nibyo wakoze uzabeshye abatazi itumanaho wamunyamakuru we

    RépondreSupprimer
  3. Ngendahayo Samson rwose ibyo uvuze nanjye nibyo nibazaho cyane! kuki utanyandikira witwa Migi muri phone yanjye se wamugani nkabitangaza ngo Migi yavuze? Ubona basi iyaba yari numero idafite izina, basi dupfe kuvuga ngo ni iye koko dusanzwe tuzi?

    Ariko gusa nanone, nabyo byashoboka koko ko ari Migi wenyewe wavuganaga n'uyu munyamakuru (Niba ari Muramira wabyanditse ndabyemera ko ari Migi tu, kuko buriya nanjye MURAMIRA ndamwemera cyane mubantu bagerageza kuvugisha ukuri batitaye ku ngaruka bo ubwabo byabagiraho)

    RépondreSupprimer