Ubwo bigenda bigaragara ko Nzamwita Vincent Degaule uyoboye FERWAFA
nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ashobora kuzakomeza indi mandat
y'imyaka ine aho kugeza ubu ku matora ategerejwe mu kwezi kwa mbere bigaragara
ko nta mukeba ufatika afite, www.regismuramira.blogspot.com imaze iminsi
iganira n'abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda.
Mubyo twifuzaga kumenya harimo umuti w'ibibazo bisa na karande muri ruhago
yacu kuva football yagera mu Rwanda izanywe n'abakoloni. Ibibazo byakunze kuba
bimwe.
Aho bose bahurije ko umuti nta wundi usibye kugira inteko rusange ihamye
(abayobozi b'amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe
gikwiye mu nyungu rusange z'igihe kirekire).
Ikindi twaganiriye benshi bakirinda no kuba amazina yabo yagaragara mu iyi
nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat
ye/ze muri FERWAFA bitewe n'ikizere abatora bazaba bakomeje kumugirira. Bose mu
byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko
dukurikiranya amazina duhereye kuko ikizere abafana babafitemo nk'uwazasimbura
Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.
1. Martin Ngoga:
Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo
twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati:
"Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n'icyubahiro
afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze
nk'ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo
bigoye".
Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse
kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi
(FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko
y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe
2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije
w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA
akaba yaraje kwemezwa n’inteko rusange
yateraniye i Bahrain.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni
umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba
yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro
Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.
Anazwiho kuba umukunzi magara w'ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza
arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro
by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika
mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira
u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko
Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera
kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye
Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
2. Nkubito Athanase:
Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe
yari umusifuzi w'umupira w'amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu
utsimbarara ku mategeko by'umwihariko
ay'umupira w'amaguru, igice kigaragara nk'icyuho gikomeye muri football mu
Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w'agateganyo akaba
yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda
no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo
byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk'ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru muri Afrika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi imyaka hafi ine, naho atatinze
cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk'imwe mu nzobere mu gutegura
imigendekere myiza y'igikombe cy'isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.
Uwo twaganiriye yagize ati: "yemeye guhara umushahara w'umurengera
abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w'umunyarwanda
uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose
akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu".
3. Nizeyimana Olivier:
Uyu mugabo
usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier
Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka muri za 20 iha service nziza
ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize
igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998 ubwo abanyeshule
n'abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda
aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Ni mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize
bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n'abamubanjirije harimo
Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham
wayifashe imyaka isaga 10 nyuma y'icyo
gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: "Olivier ni umu sportif amaze
kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n'umuntu wifite
abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko".
Nizeyimana Olivier akaba ari n'umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze
kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe.
4. Murenzi Abdalla:
Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n'akarere ka Nyanza. Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro naho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cya icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y'umuntu wakuye Rayon sports 'mu muhanda' ubwo iyo kipe yajyaga kubana n'akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.
Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n'akarere ka Nyanza. Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro naho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cya icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y'umuntu wakuye Rayon sports 'mu muhanda' ubwo iyo kipe yajyaga kubana n'akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.
Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim
yakiniye Rayon sports n'ikipe y'igihugu mu myaka ya za 1980.
5. Munyandamutsa Augustin:
Iri zina naryo rirazwi cyane mu mupira wo mu Rwanda. Uyu mugabo wabanje kuba mu gisiririkali mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu nyuma akaza kwinjira mu bucuruzi abinyujije muri sosiyeti yitwa Mediacom, niwe ufatwa nk'isura yo kuzamura umupira w'abana aho yashinze ishule SEC ryigisha umupira w'amaguru nubu imbuto zaryo zikaba zigaragara mu mupira nyarwanda no hanze ku bakinnyi nka Nirisalike Salomon.
Iri zina naryo rirazwi cyane mu mupira wo mu Rwanda. Uyu mugabo wabanje kuba mu gisiririkali mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu nyuma akaza kwinjira mu bucuruzi abinyujije muri sosiyeti yitwa Mediacom, niwe ufatwa nk'isura yo kuzamura umupira w'abana aho yashinze ishule SEC ryigisha umupira w'amaguru nubu imbuto zaryo zikaba zigaragara mu mupira nyarwanda no hanze ku bakinnyi nka Nirisalike Salomon.
Mu iki gihe FERWAFA yamufatiye ibihano kubera kutavuga rumwe n'ubuyobozi
buhari, ariko ntawashidikanya ko igihe kimwe nazagaruka mu mupira n'ubundi
ibikorwa bye bizakomeza kwivugira.
very nice post
RépondreSupprimerFamous Positive Quotes
Make New Friends