mercredi 28 novembre 2018

SCANDINAVIA WOMEN FC INTEGO NI IGIKOMBE MURI SHAMPIYONA ITAHA Y'ABAGORE

Thierry Paluku, umuyobozi wa Scandinavia W FC
"Niko kuri, intego ni igikombe byanze bikunze". Nibyo twatangarijwe n'ubuyobozi bw'ikipe ya Scandinavia women FC bukuriwe na Thierry Paluku Kasongo. Twari tubasanze kuri stade Rubavu kuri uyu wa 3 taliki 28 Ugushyingo ku kibuga aho bakoreraga imyitozo.
Umutoza Rajabu we yemeza ko amakosa bakoze muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'abagore batazayasubiramo.

Umuyobozi w'iyi kipe ya Scandinavian FC Thierry Paluku ubifatanya n'ubundi bucuruzi butandukanye burimo n'akabari keza ka Scandinavia hafi na Petite barriere, yatubwiye ko impamvu bari gushyira ingufu nyinshi mu kubaka ikipe irenze imipaka kandi ko bazabigeraho kuko barebera mu ndorerwamo y'imihigo y'igihugu irangajwe imbere na Nyakubwaha Paul Kagame president wa republika y'u Rwanda. Paluku mu magambo yaragize ati: ubuyobozi bwacu bwatweretse ko umugore ashoboye, bwatweretse ko ubushake aribwo bushobozi, kandi ko ntakure habaho, ati bigaragarira kuba u Rwanda ruyoboye afrika (African union), ruyoboye ibihugu by'igifransa (Francophonie), kuba u Rwanda ari urugero mu karere mu mutekano, kurwanya ruswa n'ibindi.
Iyi foto igaragara ku cyapa gitanga ikaze ahari ubucuruzi bwose bwa Scandinavia harimo n'urunywero rwiza rubarizwa i Rubavu.

Ati rero twagombye kurebera ibyo dukora byose mu iyo ndorerwamo y'ubudasa.  Ati icyo nakundiye aba bagore n'abakobwa bagize iyi kipe nuko batubakiye ku mutima w'ubuhashyi ahanini wibanda ku mafranga. Ati babonye ko turi nk'ababyeyi babo niyo mpamvu bitanga gutya kandi natwe ntacyo bazatuburana. Ati amakosa yaba yarabaye muri shampiyona iheruka twe tuyafata nk'amasomo azadufasha cyane muri shampiyona izatangira mu kwezi kwa mbere.
Yasoje asaba abanyarwanda kumvira gahunda za Leta zirimo kutanyereza umusoro n'izindi.

ISHULE RYIGISHA RUHAGO RYA SALOMON NIRISALIKE RIMAZE GUSHINGA IMIZI



Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, ubu ubarizwa mu ikipe ya Tubize mu Bubiligi aherutse gufata icyemezo cyashimwe na benshi cyo gushyiraho uburyo abakiri bato baho akomoka i Rubavu bakina ruhago bagatera imbere.

Umuyobozi w'iyo centre Kuradusenge Said yatubwiye ko nyuma yaho batangiriye ibikorwa bamaze gukataza kuko bafite ibyiciro 2 icy'abatarengeje imyaka 12 n'icy'abatarengeje imyaka 17.
Yatubwiye ko  kandi Salomon Nirirsalike abakorera buri cyose harimo ibikoresho, imishahara ku batoza n'abacunga imirimo umunsi ku munsi.
Mu gihe kapiteni w'ikipe y'abatarengeje 17 ariwe Mazimpaka Erasto yizeza intsinzi ku makipe bazahatana umunsi binjiye mu marushanwa. Akanizeza ko ejo hazaza bazaba bamaze kuba abakinnyi b'intarumikwa. Ari nacyo ahurizaho na Iradukunda Issam kapiteni w'ikipe y'abatarengeje imyaka 12.
Iki gikorwa Salomon w'imyaka 25 yakoze kikaba cyarashimwe na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kuko ubundi tumenyereye ko abakinnye hambere benshi bagiye baba ba nyamwigendaho bigatuma ntacyo basigiye barumuna babo cyane cyane biganisha mu kubaharurira inzira yazabageza ku rwego ruri cg rurenze urwa bakuru babo.
Tubibutse ko aba basore batozwa na Harora Jean Bosco wigeze kwamamara  ari rutahizamu mu makipe nka Mukura, Rayon sports n'andi.
 Salomon Nirisalike ubu akinira ikipe ya Tubize mu Bubiligi
Salomon kandi akaba inkingi ya mwamba mu ikipe y'igihugu Amavubi

mardi 11 septembre 2018

AMWE MU MAFOTO Y'UMUHURO USIZE AMATEKA WA FANTASTIC FRIENDS


Abakiliya, abakozi n'abigeze gukora muri Fantastic restaurant n'inshuti zabo, abahafatira amafunguro ya kinyarwanda nayo mu mahanga kuri buffet yihariye mu gihugu ihoraho amasaha 24/24 na commands zinyuranye utasanga ahandi, abahataramira basohotse ahanini mu njyana y'igisope kuva kuwa 3 kugeza ku cyumweru  hamwe na Fantastic band (Daufin, Idi, Obed,Rucyema, Thimoty) na Orchestre impala. Hakiyongeraho abaharebera imipira yo hirya no hino kwisi, abahakorera amanama y'ubukwe, iminsi mikuru y'amavuko n'ibindi birori, bikubiye mucyo bise FANTASTIC FRIENDS maze bashyiraho urubuga rwa whatsapp rubahuza.

Kuri uyu wa gatandatu taliki 8/9/2018 abagize urwo rubuga bari basohokeye kuri Muhazi mu rwego rwo kumenyana dore ko abenshi badasanzwe baziranye. Bakinnye na kakaweti maze bashyikirizanya impano karahava.