mercredi 28 novembre 2018

ISHULE RYIGISHA RUHAGO RYA SALOMON NIRISALIKE RIMAZE GUSHINGA IMIZI



Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, ubu ubarizwa mu ikipe ya Tubize mu Bubiligi aherutse gufata icyemezo cyashimwe na benshi cyo gushyiraho uburyo abakiri bato baho akomoka i Rubavu bakina ruhago bagatera imbere.

Umuyobozi w'iyo centre Kuradusenge Said yatubwiye ko nyuma yaho batangiriye ibikorwa bamaze gukataza kuko bafite ibyiciro 2 icy'abatarengeje imyaka 12 n'icy'abatarengeje imyaka 17.
Yatubwiye ko  kandi Salomon Nirirsalike abakorera buri cyose harimo ibikoresho, imishahara ku batoza n'abacunga imirimo umunsi ku munsi.
Mu gihe kapiteni w'ikipe y'abatarengeje 17 ariwe Mazimpaka Erasto yizeza intsinzi ku makipe bazahatana umunsi binjiye mu marushanwa. Akanizeza ko ejo hazaza bazaba bamaze kuba abakinnyi b'intarumikwa. Ari nacyo ahurizaho na Iradukunda Issam kapiteni w'ikipe y'abatarengeje imyaka 12.
Iki gikorwa Salomon w'imyaka 25 yakoze kikaba cyarashimwe na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kuko ubundi tumenyereye ko abakinnye hambere benshi bagiye baba ba nyamwigendaho bigatuma ntacyo basigiye barumuna babo cyane cyane biganisha mu kubaharurira inzira yazabageza ku rwego ruri cg rurenze urwa bakuru babo.
Tubibutse ko aba basore batozwa na Harora Jean Bosco wigeze kwamamara  ari rutahizamu mu makipe nka Mukura, Rayon sports n'andi.
 Salomon Nirisalike ubu akinira ikipe ya Tubize mu Bubiligi
Salomon kandi akaba inkingi ya mwamba mu ikipe y'igihugu Amavubi

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire