"Niko kuri, intego ni igikombe byanze bikunze". Nibyo twatangarijwe n'ubuyobozi bw'ikipe ya Scandinavia women FC bukuriwe na Thierry Paluku Kasongo. Twari tubasanze kuri stade Rubavu kuri uyu wa 3 taliki 28 Ugushyingo ku kibuga aho bakoreraga imyitozo.
Umutoza Rajabu we yemeza ko amakosa bakoze muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'abagore batazayasubiramo.
Umuyobozi w'iyi kipe ya Scandinavian FC Thierry Paluku ubifatanya n'ubundi bucuruzi butandukanye burimo n'akabari keza ka Scandinavia hafi na Petite barriere, yatubwiye ko impamvu bari gushyira ingufu nyinshi mu kubaka ikipe irenze imipaka kandi ko bazabigeraho kuko barebera mu ndorerwamo y'imihigo y'igihugu irangajwe imbere na Nyakubwaha Paul Kagame president wa republika y'u Rwanda. Paluku mu magambo yaragize ati: ubuyobozi bwacu bwatweretse ko umugore ashoboye, bwatweretse ko ubushake aribwo bushobozi, kandi ko ntakure habaho, ati bigaragarira kuba u Rwanda ruyoboye afrika (African union), ruyoboye ibihugu by'igifransa (Francophonie), kuba u Rwanda ari urugero mu karere mu mutekano, kurwanya ruswa n'ibindi.
Iyi foto igaragara ku cyapa gitanga ikaze ahari ubucuruzi bwose bwa Scandinavia harimo n'urunywero rwiza rubarizwa i Rubavu.
Yasoje asaba abanyarwanda kumvira gahunda za Leta zirimo kutanyereza umusoro n'izindi.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire