lundi 28 mai 2018

BYARI IBIRORI BIHEBUJE KIMISAGARA KU IKI CYUMWERU MU ITERAMAKOFE


Wari umukino ushimishije ufunguye kuri bose witabirwa na Kimisagara Boxing club ikuriwe na Jacob Mulindangabo na Kigali Life boxing club.

Umukino wasifuwe na Rutikanga uzwi mu iteramakofe hano mu Rwanda.

Uko ibiriro byari biteguye nuko imikino yagenze n'ubwitabire bw'abafana, byagaragaje ko uyu mukino ukunzwe hano mu Rwanda nubwo hashize imyaka myinshi federasiyo yayo isa n'odakora kuko nta marushanwa bategura. Dore ko n'iri ryateguwe na Kimisagara Boxing club.

mercredi 23 mai 2018

Ikipe ya Arsenal igiye kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu


Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, binyuze mu ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ku maboko y’imyenda yayo.

Urubuga rw’ikipe ya Arsenal, kuri uyu wa Gatatu rwashyize ahagaragara amakuru y’uko iki kigo kibaye umufatanyabikorwa wa mbere wo kwambara ku maboko, hakazajya haba handitseho ubutumwa bwa ‘Visit Rwanda’.

Muri ayo masezerano y’imyaka itatu, biteganyijwe ko aya magambo ya ‘Visit Rwanda’ azagaragaraku kuboko kw’ibumoso ku myenda yose y’ikipe ya Arsenal mu mwaka utaha wa shampiyona.

Aya magambo azagaragara ku mwambaro mushya Arsenal izaserukana mu mwaka utaha, washyizwe ahagaragara ku wa 22 Gicurasi 2018.

mercredi 2 mai 2018

ORCHESTRE IMPALA IRATARAMIRA MURI FANTASTIC RESTAURENT KURI UYU WA 4


Impala orchestre kuri uyu wa kane taliki 3/5/2018 ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant.
Ku bindi bisobanuro nko gukora booking mwaduhamagara kuri numero itishyura 1314 cg 0788434649.

Uwayezu Regis, Gakwaya Olivier na Munyanziza Gervais mu barenga 70 basabye kuba Umunyamabanga wa Ferwafa

Uwayezu Regis

Abantu basaga 70 ni bo bamaze kugeza inyandiko zabo ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, aho bifuza umwanya w’umunyamabanga mukuru ngo basimbure weguye/jwe ku mirimo ye.
Amakuru atugeraho nuko uhabwa amahirwe ari Uwayezu Regis wakoranye na  Coach Andreas ubwo batozaga irerero rya APR FC, kuri ubu ari umukozi mukuru mu Inteko nyarwanda y'ururimi aho afite titre ya Director of administration and Finance aho akaba yaraminuje mu bijyanye n'icungamutungo.
Ni umwe mu bafana 3 (hamwe na Cheick Hamdan na Mike La galette) bashoboye kwiyishyurira kujya gushyigikira ikipe y'u Rwanda muri CHAN 2016 Morroco.

Gervais

Abandi bifuje uyu mwanya barimo Munyanziza Gervais wahoze ari umusifuzi na we kuri ubu akaba ari umukozi wa MINISPOC (akaba yibukirwa ku mukino yasifuye muri 2014 As kigali vs Rayon abafana bakarwana bamwe bakanafungwa kuri stade amahoro)
Gakwaya

Undi ni mu bahabwa amahirwe ni Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports igihe kirere aho ndetse ari ubwa kabiri ahatanira uyu mwanya nyuma yo kubigerageza muri 2014 ntibikunde; bisa n'ibyabaye intandaro yo kudahuza hagati ya Rayon sports n'ubuyobozi bwa FERWAFA kuri Mandat ya Degaule.
Umuvugizi wa Ferwafa Bonnie Mugabe, yavuze ko umunyamabanga mushya azaba yamenyekanye tariki ya 1 Kamena 2018 aho ikizamini ku basabye uyu mwanya kizatangwa tariki ya 15 uku kwezi.
Ferwafa ikaba iri gushakisha umunyamabanga mushya ngo asimbura Habineza Emmanuel weguye/jwe tariki ya 16 Mata ku mpamvu atatangaje. Habineza Emmanuel yari umunyamabanga wa Ferwafa w’agateganyo kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, aho yari yagiye ku buyobozozi asimbuye Tharcille Uwamahoro wari usoje amasezerano ye.