mercredi 2 mai 2018

Uwayezu Regis, Gakwaya Olivier na Munyanziza Gervais mu barenga 70 basabye kuba Umunyamabanga wa Ferwafa

Uwayezu Regis

Abantu basaga 70 ni bo bamaze kugeza inyandiko zabo ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, aho bifuza umwanya w’umunyamabanga mukuru ngo basimbure weguye/jwe ku mirimo ye.
Amakuru atugeraho nuko uhabwa amahirwe ari Uwayezu Regis wakoranye na  Coach Andreas ubwo batozaga irerero rya APR FC, kuri ubu ari umukozi mukuru mu Inteko nyarwanda y'ururimi aho afite titre ya Director of administration and Finance aho akaba yaraminuje mu bijyanye n'icungamutungo.
Ni umwe mu bafana 3 (hamwe na Cheick Hamdan na Mike La galette) bashoboye kwiyishyurira kujya gushyigikira ikipe y'u Rwanda muri CHAN 2016 Morroco.

Gervais

Abandi bifuje uyu mwanya barimo Munyanziza Gervais wahoze ari umusifuzi na we kuri ubu akaba ari umukozi wa MINISPOC (akaba yibukirwa ku mukino yasifuye muri 2014 As kigali vs Rayon abafana bakarwana bamwe bakanafungwa kuri stade amahoro)
Gakwaya

Undi ni mu bahabwa amahirwe ni Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports igihe kirere aho ndetse ari ubwa kabiri ahatanira uyu mwanya nyuma yo kubigerageza muri 2014 ntibikunde; bisa n'ibyabaye intandaro yo kudahuza hagati ya Rayon sports n'ubuyobozi bwa FERWAFA kuri Mandat ya Degaule.
Umuvugizi wa Ferwafa Bonnie Mugabe, yavuze ko umunyamabanga mushya azaba yamenyekanye tariki ya 1 Kamena 2018 aho ikizamini ku basabye uyu mwanya kizatangwa tariki ya 15 uku kwezi.
Ferwafa ikaba iri gushakisha umunyamabanga mushya ngo asimbura Habineza Emmanuel weguye/jwe tariki ya 16 Mata ku mpamvu atatangaje. Habineza Emmanuel yari umunyamabanga wa Ferwafa w’agateganyo kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, aho yari yagiye ku buyobozozi asimbuye Tharcille Uwamahoro wari usoje amasezerano ye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire