mercredi 23 mai 2018

Ikipe ya Arsenal igiye kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu


Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, binyuze mu ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ku maboko y’imyenda yayo.

Urubuga rw’ikipe ya Arsenal, kuri uyu wa Gatatu rwashyize ahagaragara amakuru y’uko iki kigo kibaye umufatanyabikorwa wa mbere wo kwambara ku maboko, hakazajya haba handitseho ubutumwa bwa ‘Visit Rwanda’.

Muri ayo masezerano y’imyaka itatu, biteganyijwe ko aya magambo ya ‘Visit Rwanda’ azagaragaraku kuboko kw’ibumoso ku myenda yose y’ikipe ya Arsenal mu mwaka utaha wa shampiyona.

Aya magambo azagaragara ku mwambaro mushya Arsenal izaserukana mu mwaka utaha, washyizwe ahagaragara ku wa 22 Gicurasi 2018.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire