mardi 6 août 2019

Ingingo 10 zigaragaza ko Fantastic Restaurant ari indashyikirwa muri Kigali




Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali iruhande rwa Rond point nini ku muhanda KN 2 Ave, imbere y’ahahoze hitwa Kwa Venant. Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.

1. Gukora amasaha 24 buri munsi no muri weekend

Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 24/24 mu rwego rwo kunoza no gutanga serivisi, kugeza ubu si hose wasanga bakora aya masaha. Resitora Fantastic ikaba yarazirikanye abakiriya bayo bakenera serivisi amasaha yose, kugeza ubu bakaba bakora amasaha yose agize umunsi aho ubasangana Buffet Self-service (kwiyarurira) amasaha yose ku manywa na n’ijoro, kabone niyo haba ari muri weekend cg ku minsi y’akaruhuko (Conger). Ibi bituma umuntu wese ukeneye ifunguro ryihuse, byihuse ahita yumva ko igisubizo ari Fantastic restaurant. Haba hari amafunguro ya kinyarwanda n’ayo mu mahanga (Ibikoro, Amateke, Imnyumbati, Ibijumba, ibitoki by’amaganda, Saute, Firte, Uburo, Ubugali, Rukacarara, Avocado, Begners, Boilo, Ifi, Inkoko, Ihene, inka, Pate jaune, kawunga, isombe, Pilawu, Imizuzu, ubunyobwa, makaloni, amashaza, n’andi menshi), na commands zose mwakenera.

2. Gukoresha internet ku buntu
Muri resirora Fantastic uhasanga wireless y'ubuntu igufasha gukoresha internet kandi nta kiguzi. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .

3. Kwerekana imipira yo ku isi hose ku buntu 
Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ugira abakunzi benshi. Hari shampiyona nyinshi ku isi ariko hari n’izigira abakunzi kurusha izindi. Muri izo twavuga Shampiyona y’Ubwongereza (Premier League), Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na  Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.  Muri resitora Fantastic ushobora kuharebera imipira 6 inyuranye  kandi icyarimwe yo muri aya mashampiyona akunzwe  kandi ku buntu.

4. Ibyo kunywa by’amoko yose



Birimo ibisembuye n’ibidasembuye nka coctails (Challengers cup, Boston side car, etc..), ibinyobwa nka Amarulla, Sheridan, Martini, Remy Martini, Cinzano, malibou, Cpt Morgan , Hennessy, Cognac martel, Smirnoff liquor, Absolute Vodka, Shamarell, Gordons, Grand Marnier, Blue label (400,000), Chivas legal, Jacque Daniel, Cointreau, Red label, Double Black, Poliakov, Jemson, Squadron, ST Rafael, Sambuka zappa, Brandy, Camino, J&B, champagne n’ibindi. Tutibagiwe Hot chocolate, americano, cappuccino, café Moka, Rwanda tea, green tea, lemon tea, African tea, honey tea.

5. Kwishyura ku buryo bworoshye

Ubusanzwe ahantu hose watse serivisi ugomba kwishyura amafranga, ahenshi uyishyura ako kanya amafaranga witwaje (Liquid money)cyangwa se ugakoresha uburyo bwa  Visa Card. Kuri ubu buryo bukoresha ahantu henshi , mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishyura no mu gihe batagendanye amafaranga,muri resitora Fantastic bongereyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money

6. Gusaba servisi kuri telefoni n’imbuga nkoranya mbaga.
Iyo ukeneye servisi muri resitora Fantastic aho waba uherereye hose, bagushyiriyeho uburyo bwinshi burimo Facebook (Fantastic Rwanda), Instagram (Fantastic Rwanda) ndetse wanahamagara numero za telefoni wasanga kuri Google igihe wujujemo ...Fantastic restaurant Kigali ukaba wasaba serivisi iyo ari yo yose harimo no kugira icyo utumiza(Commande/Order).

7.Kukugezaho ibiryo aho uri hose
Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bwabidutangarije, umuntu cg itsinda nk’ubukwe aho ariho hose bashobora kumugezaho ibyo kurya (Catering)cyangwa izindi serivisi batanga muri iyi resitora.

8.Gahunda ihamye yo gutaramira abakiriya bayo


Muri resitora fantastic hari gahunda ihamye kandi yubahirizwa mu minsi 7 y’icyumweru nta guhindagurika. Fantastic band ( Daudin, Idi, Obed, Egide, Jack, Thimoty, Rucyema), aba Djs na Orchestre Impala basusurutsa abakiliya ku buryo bunogeye buri wese ugana Fantastic ariko cyane cyane mu njyana y’igisope cya mbere mu gihugu.
9. Kuhategurira ibirori nka Birthdays ndetse n’inama z’ubukwe
10. Kuba horoshye kuharangira umuntu igihe mugiye kuhahurira, ndetse na parking ihagije.




Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire