mardi 27 juin 2017

Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi



Ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, basanga udashobora gutera imbere igihe ukiyobowe mu buryo bubi, nk’ubwo ruhago ya hano mu Rwanda iyobowemo muri iki gihe.

Aba bagize Rwanda Football Coalition for Change, babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyabereye kuri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, ahari hamaze kubera inama ihuza abagize iyi RFCC.






Umuyobozi wa Rwanda Football Coalition for Change akaba n’umuyobozi wa Pepiniere, ari kumwe n’umuvugizi wabo Karinganire Fidele uyobora ikipe ya Heroes , n’abandi bayobozi b’amakipe ya hano mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, basanga ruhago nta hantu ishobora kugera ikiyobowe mu buryo nk’ubwo iyobowemo.

    - Umupira ugomba guhera mu bato, ntabwo amarushanwa ahera mu bakuru, biracuritse

    - Hari imiyoborere mibi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ku buryo nka raporo zose z’umutungo ziba zishidikanywaho.

    - Umutungo ishyirahamwe ryinjiza ntabwo ukoreshwa mu buryo bukwiriye, bidafasha mu iterambere rya ruhago.

    - Umupira wo mu Rwanda ntabwo utunga abawukora, ahubwo unyunyuza abawukora, nabyo biracuritse

    - Hakenewe ko habaho umupira, wungura abakinnyi , abayobozi b’amakipe n’abakunzi bawo.

Iri huriro rigizwe n’abantu bangahe?

Kuba ibi aba bagabo bavuga byashyirwa mu bikorwa, bisaba ko inteko rusange ya FERWAFA ibyemeza. Kugeza ubu mu bantu 51 bagize inteko itora, bivugwa ko iyi Rwanda Football Coalition for Change, ifitemo abanyamuryango barenga 27.

Mu mama yabereye kuri Mille Collines yarimo abanyamuryango ba FERWAFA bagera kuri 25, mu gihe abandi 2 kubera impanvu z’akazi katabaturutseho, batabashije kuboneka.

Mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bagaragaye aha, harimo Rwemalika Felecite ushinzwe iterambere rya ruhago y’abagore muri FERWAFA, harimo abayobozi ba Kiyovu Sports, Etincelles, Rayon Sports, Rwamagana City, La Jeunesse, n’andi makipe menshi yiganjemo ayo mu cyiciro cya 2.
Ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, basanga udashobora gutera imbere igihe ukiyobowe mu buryo bubi, nk’ubwo ruhago ya hano mu Rwanda iyobowemo muri iki gihe.
Aba bagize Rwanda Football Coalition for Change, babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyabereye kuri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, ahari hamaze kubera inama ihuza abagize iyi RFCC.
Ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, basanga udashobora gutera imbere igihe ukiyobowe mu buryo bubi, nk’ubwo ruhago ya hano mu Rwanda iyobowemo muri iki gihe.
Aba bagize Rwanda Football Coalition for Change, babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyabereye kuri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, ahari hamaze kubera inama ihuza abagize iyi RFCC.
Ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, basanga udashobora gutera imbere igihe ukiyobowe mu buryo bubi, nk’ubwo ruhago ya hano mu Rwanda iyobowemo muri iki gihe.
Aba bagize Rwanda Football Coalition for Change, babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyabereye kuri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, ahari hamaze kubera inama ihuza abagize iyi RFCC.

lundi 19 juin 2017

KIYOVU SPORTS: IMANUKANYE IBIGWI N'AMATEKA



Nubwo nta muntu n'umwe uzi umunsi nyirizina umupira w'amaguru wagereye mu Rwanda, ikizwi neza nuko wazanywe n'abamisiyoneri Gatolika b'Abadage ku ngoma y'umwami Yuhi Musinga, ariko amakipe akomeye ya mbere akaba yarashinzwe ku bwa Rudahigwa wamusimbuye ku ngoma.
Amakipe menshi yari ashingiye klu mitwe y'ingabo nk'Amaregure y'i NYanza i Bwami, Amasata yo kwa shefu Nkuranga ku Gasoro na Mutende, Amagaju yo kwa Shefu Rutaremara mu Bufundu ku Gikongororo n'andi yari ashingiye ku misiyoneri Gatolika nk'Inganzonziza z'i Kabgayi.
Ayo makipe amenshi yasenyutse mu 1959 igihe ubutegetsi bwa cyami bwakurwagaho mu Rwanda.
Ibi byose tubivugiye ko Kiyovu yabaye ikipe ya mbere mu zitari zishingiye kuri izo nzego ebyiri twavuze haruguru. Ahubwo ni nayo ya mbere mu makipe yabayeho adafite aho yegamiye, ndetse iza no kuba iya mbere yemewe n'amategeko mu 1961.
Mukura yakurikiyeho mu 1963 naho Rayon sports iza kwemerwa n'iteka rya minisitiri No 72/01 on 25/05/1968.
Kiyovu rero nubwo ifatwa mu mategeko nk'ikipe yo mu 1961 ariko yariho na mbere yaho gusa itariyandikisha mu mategeko ibikesheje umunya Byumba Kabahizi wagize uruhare runini mu kuyishinga ndetse yanabayeho burugumestri wa komini Kiyovu.
Yanabaye ikipe ya mbere isohotse mu gihugu ubwo yajyaga gukina na Hombozi FC (yaje kuba INTER FC) yo mu burundi. Icyo gihe kiyovu yagiye yatiye abakinnyi nka Kilinijabo wa Rushashi, Maboneza (Magaju), Karehe na  Michel ba Kabgayi na Rwugubugi rwa Ngenzi wo mu Bihogo bya Kibeho.
Ikimenyetso cya kera ni Ifoto dukesha ikinyamakuru l'AMI cyo mu 1957.

 Kiyovu mu 1957: Abakinnyi barimo
Abahagaze: Seburengo Abdul, Zuberi Djuma, Rugundana Shabani, Madjid Djuma, Sadi Madjudo, Hamisi Kadenge, Djumapili Kafenge.
Abaciye bugufi:Said Kibombo, Baba Jean, Rumarigabo Mohamud, Ibrahim Djuma and Hatibu Hamisi.


 Kiyovu mu 1959:
Abicaye: Ntawiha Thomas (president wa ikipe), Haruna Gatwekibubu, Halidi, Ibrahimu Djuma, na Rugundana.
Abahagaze: Rutanga, Butera, Gahima Francois, Kanyamuhungu Emile, Rwanyatanyi, Seburengo Abdul na Hamisi Kadenge.





Kiyovu mu 1972: n'abakinnyi nka Brazos, Deo kanamugire, Busogo, Kito na club President wayo Gakarama Juvenal.


Kiyovu mu 1974 yarimo abazungu bayikiniraga nk'uwitwaga Guy wa kabiri n'abandi nka Makombo, kabasere, kiki Bicamumakara, Mugarura Ahmed, Bapfakurera Alfred, Cali, Hamimu Adolis, Rutanga, Cyiza, Gatera kamba Serwakira n'umutoza Haruna Djuma.


Iyi kipe ya kiyovu niyo yonyine yatwaye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda idatsinzwe umukino n'umwe mu 1990. Yari ifite abafana bashoboraga kuzura stade Amahoro bakanasaguka nk'uko bigaragara kuri iyo foto.  Abari bayigize  ni
Coach Aloys Kanamugire n'abakinnyi bahagaze: Shabani Maneno, Mupenzi Leon, Kamana Alexis (nyezamu), Rugamba Kassim, Marizuku, Rudasingwa Martin.
Abaciye bugufi ni: Patrick Hakizimana, Mutabazi, Karekezi ldi, Munyaneza Kadubiri, Nkunzurwanda Ndanda

IBYO YAGEZEHO
Igikombe cya shampiyona: 5:
1971,1982, 1989/90, 1992, 1993
Rwandan cup: 2
1985, 1985

Imyitwarire mu marushanwa nyafrika
 champions league: 3
1984: Round 1
1993: Round 1
1994: Preliminary round

Amarushanwa ya CAF CONFEDERATIONS CUP: 5
2012:-Preliminary round
2004 - Preliminary round
1996 - Round 1
2003 - Round 2
1986 - Preliminary round
1997 - Preliminary round
-----------------------------
Ngayo nguko: igisigaye ubwo ni ukumenya niba, nubwo amateka mabi yanditswe ko kiyovu yamanutse mu kiciro cya 2, izagikina cg ntigikine kuko bivugwa ko imibare yose iri gukorwa kugirango inzego zinyuranye bireba zibe zaca inzira Kiyovu yanyuramo ariko ikazakina irushanwa ry'ikiciro cya mbere umwaka utaha w'imikino.

mercredi 14 juin 2017

Golden State Warriors itwaye igikombe cya Basket muri Amerika itsinzwe rimwe gusa.


Golden State Warriors yatsinze ku mukino wa nyuma Cleveland cavaliers imikino 4 kuri 1.
Ni bimwe mu byaranze imikino ya nyuma (Play-offs). Ikipe imwe rukumbi yari yarakoze ibyo ni Angeles Lakers yo mu 2001.

Golden State Warriors yahuraga na Cleveland cavaliers ku mukino wa nyuma mu myaka 3 yikurikiranyije ari nabwo bwa mbere ibintu nkibi bibayeho mu mateka.
Nyamara ariko nubwo batsinzwe, Cleveland cavaliers yari yagerageje gutera imigeri isiga n'agahigo ko kwinjiza amanota menhsi muri karito imwe mu mukino wa nyuma. amanota 49.

mardi 13 juin 2017

KIYOVU MU MANEGEKA YO KUBA YAMANUKA MU CYA KABIRI


Kuri uyu wa  4 ubwo shampiyona izaba isozwa, abakunzi ba sports mu Rwanda bose biteze kureba niba Kiyovu sports izarokoka amateka mabi yo kuba bwa mbere mu mateka yayo yamanuka mu kiciro cya kabiri nk'ikipe yaboneye izuba izindi. Izahura na Rayon sports yo yamaze kwegukana igikombe.

Dore rero uko imikino ipanze ku munsi wa nyuma:
--------------------------------------
APR FC vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 15:30)
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena, 15:30)
Musanze Fc vs Sunrise Fc (Stade Musanze, 15:30)
Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)
Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Stade Gicumbi, 15:30)
Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)
Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)
Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagisenyi, 15:30)
--------------


 Kanamugire Aloys mu masengesho yo gusubizayo umwaku wazahora wibukirwaho izina rye.
Umufana Bibi utukana kurusha abandi bose bo mu Rwanda nawe ntiyifuza kujya guterana amgambo n'abafana bo mu kiciro cya 2.

IBIKWA Metallic: Igisubizo ku bwubatsi.


Muri gahunda yo guca ikoreshwa ry'ibiti mu mirimo yo kubaka, ubu abari bafite ikibazo cy'uko ibikwa (scarfolds, echafaudage) byabuze, ubu bashyizwe igorora.
Ibi bikwa ubu biraboneka kuri 0788306280
Ibikwa bikaba bikenerwa cyane mu
-Kumeneraho beteau
-Gukoresha finissage.

IZINA SCANDINAVIA RIKOMEJE GUSHINGA IMIZI MURI SPORTS MU RWANDA



Nyuma yaho ikipe y’abagore yo mu Karere ka Rubavu Scandinavia women Football Club ikina mu cyiciro cya 2 ikomeje kuyogoza amakipe makeba izitsinda ubudakoramo, ninayo iyoboye urutonde rw'icyiciro cya 2 kugeza ubu.
 Thierry Paluku uyobora Scandinavia.
N’ubwo usanga andi makipe ashamikiye ku bigo, Uturere n’ahandi, iyi kipe yo yashinzwe n’umuntu ku giti cye, Umunyemali Thierry Paluku usanzwe akora ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi.

Iyi kipe usibye kuba ifite ikipe y'abagore y'umupira w'amaguru ihemba neza n'abatoza bazwi nka Bizumuremyi Radjab na Mbusa Kombi Billy, inafite ikipe ya Beach soccer (ikinira ku mucanga) ndetse n'iya Basketball y'abagore inaherutse kwegukana umwanya wa 3 mu mikino yo kwibuka aba basketeurs bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi bikorwa ntashikirwa rero nibyo bituma iyi kipe cg izina Scandinavia rikomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru aho benshi bemeza ko ishobora kuzafasha cyane mu kuzamura umupira w'amaguru w'abagore dore ko mu bakinnyi ba Scandinavia, abagera kuri 80% ni abanyeshuri harimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.




mardi 6 juin 2017

Umuyobozi wa Rayon Sports arafunze, ndetse ashobora gukatirwa imyaka 10

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta, bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha.

Kimenyi vedaste uri mumaboko ya POLICE
 
Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize aho yashinjwaga kunyereza umutungo mu kigo cya WASAC yakoreraga, ni ko gufungirwa kuri Polisi ya Kicukiro.
 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yadutagangarije ko dosiye ya Kimenyi yamaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Yagize ati: “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya WASAC aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.
Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”.

Kimenyi Vedaste(iburyo) yari amaze guhindura byinshi muri Rayon SportsKimenyi Vedaste ubu arafunze

Kimenyi Vedaste kuri ubu washyikirijwe Parike ya Rusororo, aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’10 ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.


Source:Ruhagoyacu