mardi 13 juin 2017

IZINA SCANDINAVIA RIKOMEJE GUSHINGA IMIZI MURI SPORTS MU RWANDA



Nyuma yaho ikipe y’abagore yo mu Karere ka Rubavu Scandinavia women Football Club ikina mu cyiciro cya 2 ikomeje kuyogoza amakipe makeba izitsinda ubudakoramo, ninayo iyoboye urutonde rw'icyiciro cya 2 kugeza ubu.
 Thierry Paluku uyobora Scandinavia.
N’ubwo usanga andi makipe ashamikiye ku bigo, Uturere n’ahandi, iyi kipe yo yashinzwe n’umuntu ku giti cye, Umunyemali Thierry Paluku usanzwe akora ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi.

Iyi kipe usibye kuba ifite ikipe y'abagore y'umupira w'amaguru ihemba neza n'abatoza bazwi nka Bizumuremyi Radjab na Mbusa Kombi Billy, inafite ikipe ya Beach soccer (ikinira ku mucanga) ndetse n'iya Basketball y'abagore inaherutse kwegukana umwanya wa 3 mu mikino yo kwibuka aba basketeurs bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi bikorwa ntashikirwa rero nibyo bituma iyi kipe cg izina Scandinavia rikomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru aho benshi bemeza ko ishobora kuzafasha cyane mu kuzamura umupira w'amaguru w'abagore dore ko mu bakinnyi ba Scandinavia, abagera kuri 80% ni abanyeshuri harimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.




Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire