lundi 19 juin 2017

KIYOVU SPORTS: IMANUKANYE IBIGWI N'AMATEKA



Nubwo nta muntu n'umwe uzi umunsi nyirizina umupira w'amaguru wagereye mu Rwanda, ikizwi neza nuko wazanywe n'abamisiyoneri Gatolika b'Abadage ku ngoma y'umwami Yuhi Musinga, ariko amakipe akomeye ya mbere akaba yarashinzwe ku bwa Rudahigwa wamusimbuye ku ngoma.
Amakipe menshi yari ashingiye klu mitwe y'ingabo nk'Amaregure y'i NYanza i Bwami, Amasata yo kwa shefu Nkuranga ku Gasoro na Mutende, Amagaju yo kwa Shefu Rutaremara mu Bufundu ku Gikongororo n'andi yari ashingiye ku misiyoneri Gatolika nk'Inganzonziza z'i Kabgayi.
Ayo makipe amenshi yasenyutse mu 1959 igihe ubutegetsi bwa cyami bwakurwagaho mu Rwanda.
Ibi byose tubivugiye ko Kiyovu yabaye ikipe ya mbere mu zitari zishingiye kuri izo nzego ebyiri twavuze haruguru. Ahubwo ni nayo ya mbere mu makipe yabayeho adafite aho yegamiye, ndetse iza no kuba iya mbere yemewe n'amategeko mu 1961.
Mukura yakurikiyeho mu 1963 naho Rayon sports iza kwemerwa n'iteka rya minisitiri No 72/01 on 25/05/1968.
Kiyovu rero nubwo ifatwa mu mategeko nk'ikipe yo mu 1961 ariko yariho na mbere yaho gusa itariyandikisha mu mategeko ibikesheje umunya Byumba Kabahizi wagize uruhare runini mu kuyishinga ndetse yanabayeho burugumestri wa komini Kiyovu.
Yanabaye ikipe ya mbere isohotse mu gihugu ubwo yajyaga gukina na Hombozi FC (yaje kuba INTER FC) yo mu burundi. Icyo gihe kiyovu yagiye yatiye abakinnyi nka Kilinijabo wa Rushashi, Maboneza (Magaju), Karehe na  Michel ba Kabgayi na Rwugubugi rwa Ngenzi wo mu Bihogo bya Kibeho.
Ikimenyetso cya kera ni Ifoto dukesha ikinyamakuru l'AMI cyo mu 1957.

 Kiyovu mu 1957: Abakinnyi barimo
Abahagaze: Seburengo Abdul, Zuberi Djuma, Rugundana Shabani, Madjid Djuma, Sadi Madjudo, Hamisi Kadenge, Djumapili Kafenge.
Abaciye bugufi:Said Kibombo, Baba Jean, Rumarigabo Mohamud, Ibrahim Djuma and Hatibu Hamisi.


 Kiyovu mu 1959:
Abicaye: Ntawiha Thomas (president wa ikipe), Haruna Gatwekibubu, Halidi, Ibrahimu Djuma, na Rugundana.
Abahagaze: Rutanga, Butera, Gahima Francois, Kanyamuhungu Emile, Rwanyatanyi, Seburengo Abdul na Hamisi Kadenge.





Kiyovu mu 1972: n'abakinnyi nka Brazos, Deo kanamugire, Busogo, Kito na club President wayo Gakarama Juvenal.


Kiyovu mu 1974 yarimo abazungu bayikiniraga nk'uwitwaga Guy wa kabiri n'abandi nka Makombo, kabasere, kiki Bicamumakara, Mugarura Ahmed, Bapfakurera Alfred, Cali, Hamimu Adolis, Rutanga, Cyiza, Gatera kamba Serwakira n'umutoza Haruna Djuma.


Iyi kipe ya kiyovu niyo yonyine yatwaye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda idatsinzwe umukino n'umwe mu 1990. Yari ifite abafana bashoboraga kuzura stade Amahoro bakanasaguka nk'uko bigaragara kuri iyo foto.  Abari bayigize  ni
Coach Aloys Kanamugire n'abakinnyi bahagaze: Shabani Maneno, Mupenzi Leon, Kamana Alexis (nyezamu), Rugamba Kassim, Marizuku, Rudasingwa Martin.
Abaciye bugufi ni: Patrick Hakizimana, Mutabazi, Karekezi ldi, Munyaneza Kadubiri, Nkunzurwanda Ndanda

IBYO YAGEZEHO
Igikombe cya shampiyona: 5:
1971,1982, 1989/90, 1992, 1993
Rwandan cup: 2
1985, 1985

Imyitwarire mu marushanwa nyafrika
 champions league: 3
1984: Round 1
1993: Round 1
1994: Preliminary round

Amarushanwa ya CAF CONFEDERATIONS CUP: 5
2012:-Preliminary round
2004 - Preliminary round
1996 - Round 1
2003 - Round 2
1986 - Preliminary round
1997 - Preliminary round
-----------------------------
Ngayo nguko: igisigaye ubwo ni ukumenya niba, nubwo amateka mabi yanditswe ko kiyovu yamanutse mu kiciro cya 2, izagikina cg ntigikine kuko bivugwa ko imibare yose iri gukorwa kugirango inzego zinyuranye bireba zibe zaca inzira Kiyovu yanyuramo ariko ikazakina irushanwa ry'ikiciro cya mbere umwaka utaha w'imikino.

2 commentaires:

  1. Ndagushimiye cyane cy'umwihariko kuko aya mateka nanjye nari nyakeneye cyane kuko hari ibyo nitukaga. imana iguhe umugisha ku ruhare ugira mu guteza ruhago 'yu rwanda imbere

    RépondreSupprimer
  2. Ndagushimiye cyane cy'umwihariko kuko aya mateka nanjye nari nyakeneye cyane kuko hari ibyo nitukaga. imana iguhe umugisha ku ruhare ugira mu guteza ruhago 'yu rwanda imbere.

    Shyirambere Valens

    RépondreSupprimer