mardi 27 juin 2017

Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi

Ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, basanga udashobora gutera imbere igihe ukiyobowe mu buryo bubi, nk’ubwo ruhago ya hano mu Rwanda iyobowemo muri iki gihe.

Aba bagize Rwanda Football Coalition for Change, babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyabereye kuri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, ahari hamaze kubera inama ihuza abagize iyi RFCC.

Umuyobozi wa Rwanda Football Coalition for Change akaba n’umuyobozi wa Pepiniere, ari kumwe n’umuvugizi wabo Karinganire Fidele uyobora ikipe ya Heroes , n’abandi bayobozi b’amakipe ya hano mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, basanga ruhago nta hantu ishobora kugera ikiyobowe mu buryo nk’ubwo iyobowemo.

    - Umupira ugomba guhera mu bato, ntabwo amarushanwa ahera mu bakuru, biracuritse

    - Hari imiyoborere mibi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ku buryo nka raporo zose z’umutungo ziba zishidikanywaho.

    - Umutungo ishyirahamwe ryinjiza ntabwo ukoreshwa mu buryo bukwiriye, bidafasha mu iterambere rya ruhago.

    - Umupira wo mu Rwanda ntabwo utunga abawukora, ahubwo unyunyuza abawukora, nabyo biracuritse

    - Hakenewe ko habaho umupira, wungura abakinnyi , abayobozi b’amakipe n’abakunzi bawo.

Iri huriro rigizwe n’abantu bangahe?

Kuba ibi aba bagabo bavuga byashyirwa mu bikorwa, bisaba ko inteko rusange ya FERWAFA ibyemeza. Kugeza ubu mu bantu 51 bagize inteko itora, bivugwa ko iyi Rwanda Football Coalition for Change, ifitemo abanyamuryango barenga 27.

Mu mama yabereye kuri Mille Collines yarimo abanyamuryango ba FERWAFA bagera kuri 25, mu gihe abandi 2 kubera impanvu z’akazi katabaturutseho, batabashije kuboneka.

Mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bagaragaye aha, harimo Rwemalika Felecite ushinzwe iterambere rya ruhago y’abagore muri FERWAFA, harimo abayobozi ba Kiyovu Sports, Etincelles, Rayon Sports, Rwamagana City, La Jeunesse, n’andi makipe menshi yiganjemo ayo mu cyiciro cya 2.

1 commentaire: