Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga butangaza ko biteguye kuzamuka mu
cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino igihe hakurikizwa
amategeko, maze bagasimbura ikipe y’Isonga FC yamaze gusezera.
Ikipe ya Muhanga isaba kurenganurwa
Isonga FC yari yabonye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere isezereye AS Muhanga muri 1/2, yamaze kwandika isezera mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Kugeza magingo aya, igikomeje kugarukwaho na benshi ni ikipe ishobora
gusimbura Isonga FC mu cyiciro cya mbere, aho bamwe bavuga ikipe ya
Kiyovu Sports abandi bakavuga ko itegeko riha amahirwe menshi ikipe ya
AS Muhanga.
Abasore basanzwe bakinira Isonga Fc basabiwe kudakina icyiciro cya mbere
Ikipe ya Kiyovu Sports yo yamaze gutangira imyitozo hamwe n’umutoza mushya Cassa Mbugo, aho yiteguye umwaka utaha w’imikino.
Aganira n'itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi
wungirije w’ikipe ya AS Muhanga; Severin Ntivuguruzwa yatangaje ko iyi
kipe yiteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere igihe haba hakurikijwe
amategeko.
" Shampiyona ishize yadusize mu cyiciro cya kabiri, ariko niba Isonga yasezeye, twe twiteguye gukina mu cyiciro cya mbere."
"Abakinnyi hafi ya bose barahari. Twatakaje umukinnyi umwe gusa
’Jules Moise’ wagiye muri Rayon Sports, kandi kumusimbuza ntabwo ari
ibintu bigoranye."
"Ubu twakinishiga abakinnyi batarengeje imyaka 21, ariko tugiye mu
cyiciro cya mbere twashyiramo n’abakuze ndetse twaba twemerewe no
kugura abakinnyi bavuye hanze. Ubushobozi ntabwo ari ikibazo gikomeye."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu AS Muhanga bari kwandika
ibaruwa ijya muri FERWAFA, isaba ko niba Isonga FC yasezereye [dore ko
nk’abanyamuryango batarabimenyeshwa] hakurikizwa amategeko AS Muhanga
ikazamuka mu cyiciro cya mbere.
" Ntabwo turabimenyeshwa na FERWAFA ko Isonga yasezeye. Ejo hari
inama izanagaruka kuri iki kibazo, ubu turi kwandikira FERWAFA dusaba ko
bazakurikiza ingingo ya 10 y’amategeko y’icyiciro cya mbere n’icya
kabiri yemejwe n’abanyamaryango ubundi tugakina icyiciro cya mbere."
Ibaruwa ikipe ya Muhanga yandikiye FERWAFA
Ese iyi ngingo y’itegeko ivuga iki?
[Iyi ngingo ya 10 mu gika cya 4, ikaba ivuga ko igihe ikipe itsindiye
kuzamuka mu cyiciro cya 2 cyangwa icyiciro cya 1 yujuje ibisabwa
n’akanama nshingwabikorwa, idashobora kwanga kuzamuka. Iyo yanze,
ntishobora kwizera kuzamuka hitawe ku marushanwa abiri yo mu bihe
bibiri. Ubwo iyikurikiye irazamuka.]
Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya AS Muhanga; Abdou Mbarushimana na we
yemereye RuhagoYacu ko AS Muhanga yiteguye kuzamuka mu cyiciro cya
mbere ndetse kuva na kare bahoze babiharanira n’ubwo atari uko byagenze.
"Nubwo wenda tutarangira imyitozo ariko turiteguye, ubundi se
amakipe yamaze gutangira imyitozo ni angahe? Nihakurikizwa amategeko
tukazamuka, twe twiteguye gukina."
AS Muhanga yari imaze umwaka umwe w’imikino mu cyiciro cya kabiri mu
gihe Isonga FC yo yari imazeyo imyaka ibiri, ni myuma yo kumanuka mu
mpera z’umwaka w’imikino 2014/15.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire