mercredi 2 août 2017

As Muhanga yasabye Ferwafa gukurikiza amategeko ikazamuka mu cyiciro cya mbere

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga butangaza ko biteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino igihe hakurikizwa amategeko, maze bagasimbura ikipe y’Isonga FC yamaze gusezera.
      Ikipe ya Muhanga isaba kurenganurwa

Isonga FC yari yabonye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere isezereye AS Muhanga muri 1/2, yamaze kwandika isezera mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Kugeza magingo aya, igikomeje kugarukwaho na benshi ni ikipe ishobora gusimbura Isonga FC mu cyiciro cya mbere, aho bamwe bavuga ikipe ya Kiyovu Sports abandi bakavuga ko itegeko riha amahirwe menshi ikipe ya AS Muhanga.
         Abasore basanzwe bakinira Isonga Fc basabiwe kudakina icyiciro cya mbere

Ikipe ya Kiyovu Sports yo yamaze gutangira imyitozo hamwe n’umutoza mushya Cassa Mbugo, aho yiteguye umwaka utaha w’imikino.

Aganira n'itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi wungirije w’ikipe ya AS Muhanga; Severin Ntivuguruzwa yatangaje ko iyi kipe yiteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere igihe haba hakurikijwe amategeko.

" Shampiyona ishize yadusize mu cyiciro cya kabiri, ariko niba Isonga yasezeye, twe twiteguye gukina mu cyiciro cya mbere."


"Abakinnyi hafi ya bose barahari. Twatakaje umukinnyi umwe gusa ’Jules Moise’ wagiye muri Rayon Sports, kandi kumusimbuza ntabwo ari ibintu bigoranye."

"Ubu twakinishiga abakinnyi batarengeje imyaka 21, ariko tugiye mu cyiciro cya mbere twashyiramo n’abakuze ndetse twaba twemerewe no kugura abakinnyi bavuye hanze. Ubushobozi ntabwo ari ikibazo gikomeye."

Uyu muyobozi yakomeje avuga  ko ubu AS Muhanga bari kwandika ibaruwa ijya muri FERWAFA, isaba ko niba Isonga FC yasezereye [dore ko nk’abanyamuryango batarabimenyeshwa] hakurikizwa amategeko AS Muhanga ikazamuka mu cyiciro cya mbere.

" Ntabwo turabimenyeshwa na FERWAFA ko Isonga yasezeye. Ejo hari inama izanagaruka kuri iki kibazo, ubu turi kwandikira FERWAFA dusaba ko bazakurikiza ingingo ya 10 y’amategeko y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri yemejwe n’abanyamaryango ubundi tugakina icyiciro cya mbere."


                       Ibaruwa ikipe ya Muhanga yandikiye FERWAFA

Ese iyi ngingo y’itegeko ivuga iki?
[Iyi ngingo ya 10 mu gika cya 4, ikaba ivuga ko igihe ikipe itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya 2 cyangwa icyiciro cya 1 yujuje ibisabwa n’akanama nshingwabikorwa, idashobora kwanga kuzamuka. Iyo yanze, ntishobora kwizera kuzamuka hitawe ku marushanwa abiri yo mu bihe bibiri. Ubwo iyikurikiye irazamuka.]

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya AS Muhanga; Abdou Mbarushimana na we yemereye RuhagoYacu ko AS Muhanga yiteguye kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse kuva na kare bahoze babiharanira n’ubwo atari uko byagenze.
"Nubwo wenda tutarangira imyitozo ariko turiteguye, ubundi se amakipe yamaze gutangira imyitozo ni angahe? Nihakurikizwa amategeko tukazamuka, twe twiteguye gukina."

AS Muhanga yari imaze umwaka umwe w’imikino mu cyiciro cya kabiri mu gihe Isonga FC yo yari imazeyo imyaka ibiri, ni myuma yo kumanuka mu mpera z’umwaka w’imikino 2014/15.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire