mardi 1 août 2017

Iranzi yasanze Davis Kasirye muri Zesco United yo muri Zambia



Iranzi akaba asanze Davis Kasirye bahoze bahanganye mu Rwanda umwe akinira APR FC undi Rayon Sports, aho uyu mugande na we yasinyiye iyi kipe mu cyumweru gishize.
Amakuru ava muri iyi kipe akaba avuga ko mu minsi ya vuba iri bube inasinyishije umunyamisiri Yehia Brahim na we wari umaze iminsi mu igeragezwa muri yo.
Zesco United ya gatanu uyu munsi muri shampiyona ya Zambia yanabonye itike yo gukina imikino ya ¼ cya CAF Confederation Cup aho izahura na Super Sports yo muri Afurika y’epfo tariki 15 Nzeri, mu mukino aba basore bombi bashobora kugaragaramo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire