mardi 12 décembre 2017

MINISPOC NA OLEMPIKE BANANIWE GUKEMURA IKIBAZO CYA FEDERASIYO Y'ITERAMAKOFE


Umukino w'iteramakofe ni umwe mu mikino iryoha cyane ikizihiza abawukurikirana mu rwego rw'isi aho uhuruza imbaga nini haba ku kibuga no ku ma televiziyo bagirango barebe agapingane n'aho intege za muntu zirangira.
Hano mu Rwanda siko biri kuko hashize imyaka hafi 3 nta marushanwa afatika aba mu uwo mukino, ku buryo hari n'abatazi ko hariho ishyirahamwe ry'uwo mukino.
Mu bushakashatsi bwacu bwimbitse twakoze twasanze ikibazo ari Direction technique ya MINISPOC kuko yagize uruhare mu gukuraho komite yariho mbere, inananirwa gusubiza ikifuzo cyo guhuza iyo federasiyo nkuko bagiye babisabwa n'abanyamuryango ariko mu mpamvu zitazwi , bagaterera agati mu ryinyo. Bamwe mu bo twaganiriye bakora uwo mukino bababazwa nuko ugiye kuzimira.

Byatangiye haba amatora yakuyeho Gashugi Kananura washinjwaga kuyobora by'akajagari iryo shyirahamwe. Hatorwa Jacob Mulindangabo. Direction technique ya MINISPOC yaje gusaba iseswa ry'iyo komite ivuga ko ishyirahamwe bayoboye nta buzima gatozi bafite. Hashyirwaho by'agateganyo Vicky Kalisa ngo bashake icyo cyangombwa, Iyo komite yagombaga kumara amezi 3 hari mu 2015.
Nyuma iyo komite, nta matora abaye, yaje kuzanamo abandi bantu barimo Young, Ngenzi, Kayonde n'abandi ngo buzuze imyanya. Ariko federation isa n'iyibagiranye kuko nta rushanwa na rimwe rikibaho mu uyu mukino.

Kuri 28 Kamena 2017 nibwo abanyamuryango b'uyu mukino basabye inama rusange ngo hakemurwe ibibazo, komite ibima amatwi.
Bongeye kwibutsa mu indi baruwa yo ku 25 Nyakanga 2017 nabwo bavunira agati mu matwi banga gutegura iyi nama bizwi neza ko Inteko rusange ari rwo rwego rukuru ubundi rwagakemuye ibibazo muri federasiyo hatitabajwe izindi nzego nka MINISPOC na  Olempike (yo ikunze kwigira impumyi imbere y'ibibazo yagakemuye vuba na  bwangu).
Byabaye ngombwa ko taliki 11 Kanama 2017 abanyamuryango bandikira Bugingo Emmanuel DT wa MINISPOC (unashyirwa mu majwi ko ariwe ukingiye ikibaba iyi komite balinga iyobeye iteramakofe) bamusaba kubafasha gukemura ibibazo biri muri iryo shyirahamwe, nawe aricecekera ntiyigeze abasubiza amezi ashize arenga ane. Bituma hakwibazwa niba MINISPOC idasubiza amabaruwa y'abanyamuryango ba siporo (yemera cg ihakana) ibibazo biri muri sports bizakemurwa nande? Dore ko ibibazo bijya gusa n'ibi biri mu ma federasiyo atandukanye nka Rugby, natation, Tennis n'andi. Ingaruka zikaba umusaruro ugayitse ugaragara ku ba sportifs bacu mu marushanwa mpuizamahanga.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire