vendredi 8 décembre 2017

Umwana wa Mafisango w’ imyaka 11 yizeye gukoresha Kiyovu akaba igisubizo cy’ Ubusatirizi bw’ Amavubi.



Tabu Crespo waje guhabwa amazina ya Tuyishimire Crespo ageze mu Rwanda, ni umuhungu wa nyakwigendera Patrick Mafisango wakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda hamwe n’ikipe y’igihugu Amavubiakamenyekana ku kabyiniriro ka ‘Patriote”. Ku myaka 11, uyu mwana ukinira Kiyovu Sports y’abato afite inzozi zo kuzagera ku rwego nk’urwa se.
Ubwo RuhagoYacu yasuraga imyitozo y’ikipe ya Kiyovu Sports y’abato kuri uyu wa Kane, Tabu Crespo yari umwe mu bana benshi bari ku Mumena bitozaga guconga ruhago ndetse uyu yadutangarije ko intego ye ari ukugera ku rwego nk’urwa se witabye Imana mu 2012, na we akazakinira Amavubi.

Uyu mwana waje gufatwa n’intimba maze agasuka amarira ubwo yagarukaga ku byo yibukaho se birimo n’uburyo yishimiragamo ibitego cyane cyane ku mukino wahuje Simba SC yakiniraga na Yanga Africans, ngo yikundira APR FC na Real Madrid mu gihe Hakizimana Muhadjiri ari we mukinnyi w’ikitegererezo kuri we hano mu Rwanda kubera udukoryo akora n’ubushake agaragaza.
“[Papa] yarambwiye ngo ahantu hose nzajya ampaye ishema ryo gukina umupira kandi nzamukurikize.’’- Tabu Crespo, umuhungu wa Mafisango aganira na RuhagoYacu.
“Crespo iyo tugiye gutangira umukino musaba igitego. Akina nka numero karindwi, nimero 10 cyangwa 11, akina henshi. Ubona afite icyo abitse mu mubiri we, yabinyeretse kuva akiri muto.”
“Biranshimisha kubona ko anyumva, aratuje, ntabwo ajya asiba imyitozo kandi ariga kuko akurikira neza amasomo ye kandi ugasanga iwabo bamwitayeho, bamenya ibyo yagiye gukora.”

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire