dimanche 19 novembre 2017

Mukunzi Yannick na Rutanga batawe muri yombi?

Yannick Mukunzi

Amakuru azindutse acicikana binyuze ku rubuga rwandamagazine.com ni itabwa muri yombi mu nkuru  https://rwandamagazine.com/imikino/article/breaking-news-mukunzi-yannick-na-rutanga-batawe-muri-yombi.

Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yabataye muri yombi ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho basanzwe babana.

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yemeje ko bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha kimwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. Polisi yahise ibajyana ku Kacyiru ku cyicaro gikuru.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye n’umukozi wabo wo mu rugo, yatangaje ko Yannick we yari yabanje gufatwa mbere ataragera mu rugo avuye gukina umukino wa Mukura VS naho Rutanga we agafatwa mu masaha ya nijoro.

Yagize ati " Yannick we yahise afatawa ejo akiva gukina, ntanubwo yigeze agera mu rugo

Mu kiganiro Rwandamgazine.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yavuze ko amakuru yari atarayamenya neza ko ari buduhe amakuru arambuye mu masaha ari buze.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Romami Marcel uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yatwemereye aya makuru gusa nabo ngo nibwo bari bakiyamenya, ko nta byinshi bari bakamenye.

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni bamwe mu bakinnye Rayon Sports yifashishije ikina na Mukura VS kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kicukiro. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

1 commentaire: