lundi 23 avril 2018
UBUSWA KU BASIFUZI CG UBUKENE
Kuva shampiyona yatanngira haba mu cyiciro cya mbere (imikino 17 buri kipe), icyiciro cya kabiri (imikino 21), umupira w'abagore (imikino 9) abasifuzi bararira ayo kwarika kuko nta n'igiceli barabona ku mafaranga baba bagenerwa. Bigatuma imisifurire igayitse ikunze kurangwa ku mikino ya football hano mu Rwanda. Abafana benshi batekereza ko abatari inyangamugayo baba baguzwe , ibintu bigoye guhakana mu gihe kuva shampiyona zatangira batarahabwa n'umunsi wa rimwe amafranga bagenerwa.
Kumva ko umusifuzi yava Kigali akajya gusifura Rusizi cg Rubavu, za Gatsibo n'ahandi ku mafranga ye, yabona inyoroshyo akayanga biragoranye.
dimanche 15 avril 2018
NYUMA "Y'UMUBESHYI" WA FERWAFA, DAF NAWE YERETSWE UMURYANGO?
Mu iyi minsi nubwo bisa n'ibituje cyane ku barebera inyuma FERWAFA, ariko imbere ngo ntibyoroshye na mba. Urugamba rukomeye rukaba ruri mu kurwanira umwanya w'ubunyamabanga w'iryo shyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Hari amakuru yizewe avuga ko umuyobozi mushya wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana J Damascene yaba yaratangiye igisa no kunyuza umweyo mu bantu bose bagiye bagaragaza imikorere idahwitse mu gihe gishize.
Kuri uyu wa Mbere uheruka nibwo Bwana Mugabe Bonnie,yagizwe umuvugizi mushya wiri Shyirahamwe.Nkuko bigaragara ku nyandiko iri ku rubuga rwa Ferwafa ,Mugabe azafatanya inshingano zo kuvugira FERWAFA no kuba ari Umucungamutungo wungirije(Executive Manager) mu shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Mugabe Bonnie agiye kuri uyu mwanya asimbuye Bwana Ruboneza Prosper, wabaye WARI uwumazeho imyak isaga 2 , dore ko yahagiye mu mwaka 2016. Gusa akaba yarakunze kunyuranya mu mvugo ze n'ibigaragarira amaso byaberaga mu iriya nzu y'i Remera byatatumye bamwe mu banyamakuru baraje kumubatiza UMUBESHYI wa FERWAFA aho kuba umuvugizi wayo.
Hadaciye kabiri, nubwo bitaratangazwa na FERWAFA ku mugaragaro, ariko amakuru yizewe nuko ejo ku wa mbere Habineza Emmanuel wari usanzwe ari DAF akabifatanya no kuba umunyamabanga wa FERWAFA by'agateganyo nawe azava ku mirimo ye ku mpamvu zikekwa ko zifitanye isano n'umupira wigeze kubera Rubavu hagati ya APR na Rayon amatara akazima. HAri kuri FERWFA Super cup.
Reka dukomeze dutege amaso impinduka ziri kubera muri FERWAFA tunasenga ngo zizabe nziza bibe byazahura uyu mupira wacu ufite amapfundo menshi.
ORCHESTRE IMPALA IRATARAMIRA MURI FANTASTIC RESTAURENT KU IKI CYUMWERU
Impala orchestre kuri iki cyumweru taliki 15/4/2018 ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant.
Ku bindi bisobanuro nko gukora booking mwaduhamagara kuri numero itishyura 1314 cg 0788434649.
dimanche 1 avril 2018
IMPAMVU PRESIDENT WA FERWAFA YARI AMAZE IMYAKA 20 ATAGERA KU KIBUGA
Mu kiganiro n'abanyamakuru mbere gato yuko agirirwa ikizere cyo kuyobora FERWAFA muri mandat y'imyaka ine iri imbere, Rtd Brig General Sekamana Jean Damascene yatunguye benshi ubwo yavugaga ko amaze imyaka 20 atagera ku kibuga kandi ko natanatorwa ariko bizakomeza.
Ababyumvise benshi ntibasobanukiwe. Gusa mu bushakashatsi bwimbitse twakoze twasanze byaraterwaga n'umubabaro yatewe n'akarengane kakorewe ikipe ya Kiyovu yari abereye president mu 1998. Aho yarenganye igahabwa mpaga ku mukino wa nyuma wayihuzaga na Rayon sports mu gikombe cy'amahoro. Ikibazo cyari gishingiye ko Kiyovu yanze kugera ku kibuga kuko yaregaga Rayon gukinisha abanyamahanga b'abazairois (Bulanga Alafu na Seko Sefu) muri iryo rushanwa kandi icyo gihe ntibyari byemewe.
Inzego zose byarebaga zaratakambye biba iby'ubusa, Kiyovu arenganywa icyo, binaviramo Sekamana Jean Damascene kuva ku buyobozi bw'iyo kipe kuko atari gukomeza kubyihanganira. Bsia nibyahse bimuzinura umupira, ariko nyuma y'imyaka 20 agaruste nk'umuyobozi aho icyo akeneweho nawe ari uguca akarengane kagiye kagaragara mu mupira w'amaguru mu Rwanda kandi akaba yabibera umuhamya.
Ingaruka z'ibyabaye icyo gihe nuko FERWAFA habaye impinduka mu buyobozi ariko iyo komite yamazeho amezi atatu gusa.
Byari amateka
Inscription à :
Articles (Atom)