dimanche 15 avril 2018

NYUMA "Y'UMUBESHYI" WA FERWAFA, DAF NAWE YERETSWE UMURYANGO?



Mu iyi minsi nubwo bisa n'ibituje cyane ku barebera inyuma FERWAFA, ariko imbere ngo ntibyoroshye na mba. Urugamba rukomeye rukaba ruri mu kurwanira umwanya w'ubunyamabanga w'iryo shyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Hari amakuru yizewe avuga ko umuyobozi mushya wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana J Damascene yaba yaratangiye igisa no kunyuza umweyo mu bantu bose bagiye bagaragaza imikorere idahwitse mu gihe gishize.
Kuri uyu wa Mbere uheruka nibwo  Bwana Mugabe Bonnie,yagizwe umuvugizi mushya wiri Shyirahamwe.Nkuko bigaragara ku nyandiko iri ku rubuga rwa Ferwafa ,Mugabe azafatanya inshingano zo kuvugira FERWAFA no kuba ari Umucungamutungo wungirije(Executive Manager)  mu shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Mugabe Bonnie  agiye kuri uyu mwanya asimbuye Bwana  Ruboneza Prosper, wabaye WARI uwumazeho imyak isaga 2 , dore ko yahagiye mu mwaka 2016. Gusa akaba yarakunze kunyuranya mu mvugo ze n'ibigaragarira amaso byaberaga mu iriya nzu y'i Remera byatatumye bamwe mu banyamakuru baraje kumubatiza UMUBESHYI wa FERWAFA aho kuba umuvugizi wayo.

Hadaciye kabiri, nubwo bitaratangazwa na FERWAFA ku mugaragaro, ariko amakuru yizewe nuko ejo ku wa mbere Habineza Emmanuel wari usanzwe ari DAF akabifatanya no kuba umunyamabanga wa FERWAFA by'agateganyo nawe azava ku mirimo ye ku mpamvu zikekwa ko zifitanye isano n'umupira wigeze kubera Rubavu hagati ya APR na Rayon amatara akazima. HAri kuri FERWFA Super cup.

Reka dukomeze dutege amaso impinduka ziri kubera muri FERWAFA tunasenga ngo zizabe nziza bibe byazahura uyu mupira wacu ufite amapfundo menshi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire