dimanche 1 avril 2018

IMPAMVU PRESIDENT WA FERWAFA YARI AMAZE IMYAKA 20 ATAGERA KU KIBUGA




Mu kiganiro n'abanyamakuru mbere gato yuko agirirwa ikizere cyo kuyobora FERWAFA muri mandat y'imyaka ine iri imbere, Rtd Brig General Sekamana Jean Damascene yatunguye benshi ubwo yavugaga ko amaze imyaka 20 atagera ku kibuga kandi ko natanatorwa ariko bizakomeza.
Ababyumvise benshi ntibasobanukiwe. Gusa mu bushakashatsi bwimbitse twakoze twasanze byaraterwaga n'umubabaro yatewe n'akarengane kakorewe ikipe ya Kiyovu yari abereye president mu 1998. Aho yarenganye igahabwa mpaga ku mukino  wa nyuma wayihuzaga na Rayon sports mu gikombe cy'amahoro. Ikibazo cyari gishingiye ko Kiyovu yanze kugera ku kibuga kuko yaregaga Rayon gukinisha abanyamahanga  b'abazairois (Bulanga Alafu na Seko Sefu) muri iryo rushanwa kandi icyo gihe ntibyari byemewe.

Inzego zose byarebaga zaratakambye biba iby'ubusa, Kiyovu arenganywa icyo, binaviramo Sekamana Jean Damascene kuva ku buyobozi bw'iyo kipe kuko atari gukomeza kubyihanganira. Bsia nibyahse bimuzinura umupira, ariko nyuma y'imyaka 20 agaruste nk'umuyobozi aho icyo akeneweho nawe ari uguca akarengane kagiye kagaragara mu mupira w'amaguru mu Rwanda kandi akaba yabibera umuhamya.
Ingaruka z'ibyabaye icyo gihe nuko FERWAFA habaye impinduka mu buyobozi ariko iyo komite yamazeho amezi atatu gusa.

Byari amateka

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire