lundi 23 avril 2018

UBUSWA KU BASIFUZI CG UBUKENE


Kuva shampiyona yatanngira haba mu cyiciro cya mbere (imikino 17 buri kipe), icyiciro cya kabiri (imikino 21), umupira w'abagore (imikino 9) abasifuzi bararira ayo kwarika kuko nta n'igiceli barabona ku mafaranga baba bagenerwa. Bigatuma imisifurire igayitse ikunze kurangwa ku mikino ya football hano mu Rwanda. Abafana benshi batekereza ko abatari inyangamugayo baba baguzwe , ibintu bigoye guhakana mu gihe kuva shampiyona zatangira batarahabwa n'umunsi wa rimwe amafranga bagenerwa.
Kumva ko umusifuzi yava Kigali akajya gusifura Rusizi cg Rubavu, za Gatsibo n'ahandi ku mafranga ye, yabona inyoroshyo akayanga  biragoranye.

1 commentaire:

  1. Ntimukagereranye ibintu,ubu c murahakana ko Penalty yo kuri Kiyovu ejo itariyo?mujye mureka gusebanya

    RépondreSupprimer